Musenyeri Harolimana yatewe agahinda n’ifungwa ry’imipaka y’u Burundi n’u Rwanda
Umwepisikopi wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri akaba na Visi Perezida w’Inama y’Abepisikopi mu Rwanda, Musenyeri Vincent Harolimana, yagaragaje akababaro yatewe n’ifungwa ry’imipaka y’u Burundi n’u Rwanda ryabaye tariki ya 11 Mutarama 2024.
Ni ibyiyumviro we na bagenzi be bagaragarije mu gitambo cya misa yo gusabira amahoro ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari, cyabereye muri Katederali ya Ruhengeri kuri uyu wa 25 Mutarama 2024.
Journal Kinyamateka yatangaje ko muri iki gitambo, Abepisikopi bo mu Rwanda, u Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagize ihuriro ACEAC banenze icyemezo cyafashwe na Leta y’u Burundi, basaba ibihugu byombi guharanira amahoro n’ibihuza ababituye.
Ku ruhande rwa Musenyeri Harolimana usanzwe ari Visi Perezida w’iri huriro, yagize ati “Dukomeje gutakamba kugira ngo abafite ububasha bubake ibiraro bihuza abantu aho kugira ngo bashyireho inkuta zitandukanya abatuye ibihugu.”
“Muri urwo rwego rero, icyemezo giherutse cyo gufunga imipaka yo ku butaka ihuza u Rwanda n’u Burundi cyaratubabaje cyane kandi bitera guhangayika, dutekereza ko buzima bw’abatuye ibihugu byacu, cyane cyane abegereye imipaka.”
Abepisikopi bo mu karere k’ibiyaga bigari bateganya guhurira i Goma muri RDC tariki ya 28 Mutarama 2024 muri misa yo gusabira iki gihugu n’akarere amahoro.
Igihe.com