Andi Makuru

BNR yahishuye ko ikigo STT kitemerewe gutanga serivisi z’imari mu Rwanda, iburira abayirimo

Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko ikigo cyitwa Super free to trade Ltd (STT) kidafite uburenganzira bwo gutanga serivisi z’imari n’ubucuruzi bw’amafaranga ku isoko ry’u Rwanda, inasaba abantu kwitondera kwishora mu bucuruzi bw’imitungo mvunjwafaranga idafatika kubera ko birimo ingorane nyinshi.

Banki Nkuru yabitangaje nyuma y’uko uwitwa Ishema Aline abinyujije kuri konti ye ya X, yanditse asobanuza niba sosiyete ya STT yarahawe uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, rwasubije ko iyi sosiyete yiyandikishije mu Rwanda nk’ikigo cy’ubucuruzi ariko ko bitayiha uburenganzira bwo gucuruza amafaranga cyangwa kujya ku isoko ry’imari n’imigabane kuko uburenganzira bwabyo butangwa n’izindi nzego.

Iti “Icyangombwa cya RDB kigaragaza ko isosiyete yiyandikishije muri RDB ariko nta sosiyete yemerewe gukora ubucuruzi bw’amafaranga cyangwa se gutanga serivisi z’imari muri rusange itabiherewe uburenganzira na Banki Nkuru y’u Rwanda cyangwa se Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda kuri serivisi zijyanye n’isoko ry’imari n’imigabane.”

Amakuru avuga kuri STT, agaragaza ko yifashisha ikoranabuhanga mu bijyanye n’ubucuruzi bwa ‘cryptocurrency’.

Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko iyi sosiyete idafite uburenganzira bwo gutanga serivisi z’imari cyangwa gukora ubucuruzi bw’amafaranga mu Rwanda muri rusange.

Ubutuma yanyujije kuri konti ya X bugira buti “sosiyete STT ntabwo yemerewe gukora ubucuruzi bw’amafaranga cyangwa se gutanga serivisi z’imari muri rusange mu Rwanda. Banki Nkuru y’u Rwanda irongera gukangurira Abanyarwanda n’Abaturarwanda bose kutajya mu bikorwa by’ubucuruzi bw’imitungo mvunjwafaranga idafatika kubera ko birimo ingorane nyinshi.”

BNR igaragaza ko ubu bucuruzi bw’imitungo mvunjwafaranga idafatika (crypoassets) burimo ingorane nyinshi zirimo kutarengerwa n’amategeko, ubujura n’ingorane zo guhomba, guhindagurika gukabije kw’ibiciro no kudakorera mu mucyo.

BNR igaragaza ko mu gihe hatari hashyirwaho amategeko agenga ubu bucuruzi, nta mategeko arengera umushoramari cyangwa umuguzi w’imitungo igurishwa muri ubu buryo.

Inkuru bijyanye

Back to top button