Andi Makuru

Goma: Ubwoba n’impungenge byinshi ku batinya ko M23 igiye kuniga uyu mujyi

Bamwe mu batuye i Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya Ruguru, baravuga ko bafite ubwoba ko inyeshyamba za M23 zaba ubu zigamije kuniga uyu mujyi ugasigara nta kintu kiwugeramo.

Ni nyuma y’uko ubu M23 ivuga ko igenzura aga-centre ka Shasha kari ku muhanda mukuru wa Goma – Sake – Minova – Bukavu.

Ubusanzwe, Goma – umujyi uri ku kiyaga cya Kivu, ibiribwa biwugeramo hejuru ya 90% biva muri teritwari ziyizengurutse za Rutshuru na Masisi, byinjiriye ku mihanda mikuru ine;

  • Goma – Rutshuru – Butembo (ni nawo ujya/uva Bunagana ku mupaka)
  • Goma – Sake – Masisi centre
  • Goma – Sake – Kitchanga
  • Goma – Sake – Shasha – Minova – Bukavu

 

    Inzira zikoresha mu kuvana cg kugeza ibintu mu mujyi wa Goma

 

Umutwe wa M23 uravuga ko ugenzura ibice bikikije Sake, ndetse Norbert Nangaa ukuriye ihuriro AFC rifite M23, yagaragaye ku mashusho avuga ko kuwa gatanu “ingabo zanjye zafashe Shasha, kandi zizengurutse Sake”.

Imihanda itatu ya mbere ubu ica mu bice bigenzurwa na M23, si inzira zigishoboka ku bintu bijya cyangwa biva kuri Goma.

BBC yagerageje kuvugana n’uruhande rw’ingabo za leta ntibyashoboka, kandi kugeza ubu ntacyo uru ruhande ruratangaza ku mirwano ikomeye imaze iminsi kandi yakomeje muri weekend ishize.

Bimwe mu bitangazamakuru byatangaje kuri uyu wa mbere ko ingabo za leta zaba zisubije centre ya Shasha, ibitaremezwa kugeza ubu n’uruhande rwa leta.

Umutwe wa M23 uvuga ko ugamije “gufunga kugeza ibikoresho bya gisirikare” ku ihuriro ry’ingabo za leta n’imitwe bifatanyije “bivuye i Bukavu”.

Intwaro n’ibikoresho bya gisirikare biremereye kenshi bigera ku mujyi wa Goma biciye mu nzira y’ubutaka cyangwa iy’indege.

Mu buzima bw’abaturage, inzira ya Goma – Sake – Shasha – Minova – Bukavu niyo yonyine yari isigaye y’ubutaka icamo ibiribwa biva mu bahinzi bijya ku isoko rya Goma.

Emile Bolingo utuye mu gace ka Mugunga i Goma, yabwiye BBC ati: “Impungenge n’ubwoba ni byinshi hano. Niba M23 ifunze iyi nzira ese twamara iminsi ingahe dutafite ibiryo? ko byose bituruka hariya.”

Bolingo avuga ko imirwano imaze iminsi yatumye i Mugunga haza abaturage benshi ba Sake no hafi yaho bahunga, kandi ko “ibintu ubu byarazamutse ku isoko kubera imirwano”.

Ati: “Ibishyimbo, ibirayi, imboga, isombe, ifu y’ubugari, imbuto, amata, inyama n’ibindi byinshi biva za Masisi, za Minova, za Kitchanga, ubu byaragabanutse kandi impunzi ni nyinshi, ibiciro byahise bizamuka, ibintu bimeze nabi cyane.”

Patrick Kalemba utuye mu mujyi wa Goma yabwiye BBC ko kuva bumvise amakuru ko M23 yaba yafashe umuhanda wa Sake – Minova “twagize ubwoba bwinshi kuko niyo nzira y’ibicuruzwa yari isigaye”.

Inzira ebyiri zaba zisigaye ku mujyi wa Goma, ni inzira yinjira mu Rwanda, hamwe n’inzira y’ikiyaga cya Kivu ikoresha amato, hamwe n’ikibuga cy’indege cya Goma.

Kuva mu ntangiriro nshya z’iyi mirwano mu mpera za 2021, M23 ntiyagaragaje ubushake bwo gufata umujyi wa Goma nyuma yo kugera mu duce turi hafi yayo mu majyaruguru nka Kibumba, ahubwo yakomeje igana mu burengerazuba ifata Kitchanga na Masisi, vuba aha uyu mutwe wagaragaje guhindukira ugaruka iburasirazuba hafi ya Sake.

Inzobere mu bya gisirikare zakurikiranye iyi mirwano, mbere zaburiye ko M23 yaba igamije gufata inzira zose z’ubutaka zerekeza i Goma maze “ikaniga” uyu mujyi ntubashe kugeramo ibikoresho biremereye bya gisirikare, n’ibiribwa kuri rubanda, maze “ugafatwa nta mirwano ikomeye” nk’uko bamwe babivuze.

Nyuma y’inama y’abaminisitiri yateranye muri iyi weekend, minisitiri w’ingabo wa DR Congo, Jean-Pierre Bemba, yatangaje ko inyeshyamba za M23 “zikomeje kongera abarwanyi n’ibikoresho ngo zikomeze ibitero”, nk’uko asubirwamo na televiziyo y’igihugu.

Bemba yavuze ko izo nyeshyamba “zikubitana no kwiyemeza kutajegajega kw’ingabo zacu ziyemeje kugarura amahoro n’umutekano no gusubizaho ubutegetsi bwa leta”.

Imirwano ikomeye imaze iminsi muri teritwari ya Masisi no mu bice byegereye Sake – kuri 25km mu burengerazuba bwa Goma, yatumye abantu babarirwa mu bihumbi bahunga nk’uko ibinyamakuru muri ako gace bibitangaza.

Abategetsi ba DR Congo bashimangira ko M23 ifashwa n’ingabo z’u Rwanda muri iyi mirwano, ibyemejwe kandi n’inzobere za ONU, ibyo Kigali ihakana.

Kigali nayo ivuga ko ingabo za leta ya Kinshasa zikorana n’umutwe wa FDLR urwanya leta y’u Rwanda n’ingabo z’u Burundi, ibyemejwe nabyo n’inzobere za ONU, ibyo Kinshasa na Gitega nabo bahakana.

BBC

Inkuru bijyanye

Back to top button