Andi Makuru

Côte d’Ivoire yavuye kure yegukana CAN 2023 itsinze Nigeria 2-1

Ikipe y’Igihugu ya Côte d’Ivoire yegukanye Igikombe cya Afurika cya 2023 nyuma yo gutsinda iya Nigeria ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma wakinwe ku Cyumweru, tariki ya 11 Gashyantare 2024, kuri Stade Alassane Ouattara d’Ébimpé.

Ni umukino witabiriye n’abanyacyubahiro batandukanye nka Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara na madamu; Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), Gianni Infantino na Patrice Motsepe uyobora Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF).

Uyu mukino watangiye utuje cyane wiganjemo amakosa menshi. Iminota 30 yashize nta kipe iratera ishoti rigana mu izamu.

Alex Iwobi yateye koruneri bakozaho umutwe, umupira usanga Kapiteni William Troost-Ekong atsinda igitego cya mbere cya Nigeria ku munota wa 38.

Côte d’Ivoire yagerageje gusatira ishaka uko yishyura igitego hakiri kare ariko umunyezamu Stanley Nwabali akabyitwaramo neza.

Igice cya mbere cyarangiye Nigeria yatsinze Côte d’Ivoire igitego 1-0.

Iyi kipe yari mu rugo yasubiranye imbaraga mu gice cya kabiri itangira gusatira bikomeye.

Ku munota wa 62, Simon Adingra yateye koruneri nziza Frankie Kessie akina n’umutwe yishyurira Côte d’Ivoire igitego.

Iyi kipe yakomeje gusatira cyane ariko uburyo Sébastien Haller yabonaga ntibubyare umusaruro.

Ku munota wa 80, Adingra yazamukanye umupira neza awuhindura imbere y’izamu, Haller akozaho akaguru atsinda igitego cya kabiri cya Côte d’Ivoire.

Ku rundi ruhande, Ikipe y’Igihugu ya Nigeria ntiyakinaga neza nk’uko yakinnye indi mikino ndetse n’abakinnyi bayo bakomeye kuko wabonaga ko Ademola Lookman na Moses Simon umukino wabananiye.

Umukino warangiye Côte d’Ivoire yatsinze Nigeria ibitego 2-1 yegukana Igikombe cya Afurika ku nshuro ya ya gatatu, aho yagiherukaga mu 2015 mu gihe yatwaye icya mbere mu 1992.

Uwavuga ko iyi kipe yakoze ibitangaza ntiyaba abeshye kuko yazamutse mu matsinda bigoranye cyane, aho yari mu makipe ya gatatu yatsinzwe neza.

Ibi byaviriyemo Umutoza Jean Louis Gasset kwirukanwa, ikipe ihabwa Emerse Faé wari wungirije, nyuma y’iminsi 19 gusa ahesha iki gihugu Igikombe cya Afurika cya gatatu nta wagihaga amahirwe.

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Nigeria, William Troost-Ekong, ni we wabaye Umukinnyi Mwiza w’Irushanwa, Umunyezamu Mwiza yabaye Ronwen Williams w’Ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo.

Ni mu gihe Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Guinée Équatoriale, Emilio Nsue, yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi, aho afite bitanu yatsinze mu mikino ine.

Umutoza w’Irushanwa yabaye Emerse Faé w’Ikipe y’Igihugu ya Côte d’Ivoire, Simon Adingra ukinira iyi kipe, aba umukinnyi muto w’irushanwa.

Côte d’Ivoire yavuye mu matsinda bigoranye yegukanye Igikombe cya Afurika
Perezida wa CAF, Patrice Motsepe, Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara na Perezida wa FIFA Gianni Infatino ni bo batanze ibihembo

Inkuru bijyanye

Back to top button