Andi Makuru

U Rwanda rwijeje ko rufite ubwirinzi kandi ko rwiteguye intambara

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, yasobanuye ibyerekeranye n’imyiteguro y’u Rwanda mu kurengera umutekano warwo, muri iki gihe havugwa intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Mu myanzuro Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagejeje ku Nama y’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia mu mpera z’icyumweru gishize, yavuze ko u Rwanda ntawe ruzasaba uburenganzira bwo kurengera umutekano warwo mu gihe byagaragara ko wugarijwe.

Icyo gihe gifatwa nko kurenga umurongo utukura (nyirantarengwa) cyasobanuwe na Mukuralinda mu kiganiro yatanze kuri RBA ku wa Mbere tariki 19 Gashyantare 2024.

Mukuralinda yagize ati “Uyu munsi u Rwanda ruratekanye, abaturage bararyama bakabyukira mu mirimo yabo, ariko umunsi uzambwira uti ’Abanyarwanda bari kuraswa, cyangwa barashweho 1,2,3,4,5, batangiye guhunga, icyo gihe umurongo utukura uzaba warenzwe.”

Avuga kandi ko uwo murongo uzaba warenzwe mu gihe indege yaba igize ahantu mu Rwanda itera igisasu cyangwa mu gihe ibyo ibisasu byaba birimo guterwa mu bice biri kure y’umupaka, cyangwa mu gihe mu Rwanda hinjiye abasirikare benshi batari umwe, babiri, batatu.

Mukuralinda avuga ko u Rwanda rutazahubukira kurwana cyangwa kuvuga ko ’kabaye’, mu gihe hari umusirikare umwe cyangwa babiri bibeshye imipaka cyangwa babikoze bigiza nkana, bakisanga ku butaka bw’u Rwanda.

Ikindi gishobora kwihanganirwa, ngo ni igihe hakurya hegereye imipaka hari intambara, ku buryo ubutaka bw’u Rwanda buhegereye bwaba buguyeho ibisasu, cyangwa mu gihe indege y’intambara yaba irenze gato ikirere ikagera hejuru y’inkiko z’u Rwanda.

Mu kiganiro Alain Mukuralinda yatanze, yagarutse ku ibaruwa yandikiwe imiryango mpuzamahanga n’ibihugu birimo Leta zunze Ubumwe za Amerika, isobanura aho u Rwanda ruhagaze ku bijyanye n’intambara ibera mu Burasirazuba bwa DRC.

Yagarutse ku byo u Rwanda rwifuza kugira ngo mu Burasirazuba bwa Congo hagaruke amahoro arambye, birimo kutirengagiza umutwe wa FDLR uregwa kubamo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, impunzi zirenga ibihumbi 100 zibarizwa mu Rwanda, hamwe no kubahiriza amasezerano y’amahoro ya Luanda na Nairobi.

BBC

Inkuru bijyanye

Back to top button