Andi Makuru

Uganda: Ishyaka rya Bobi Wine rivuga ko arimo koroherwa nyuma yo kuraswa

Umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda Bobi Wine yakomeretse ku kuguru mu guhangana n’umupolisi w’umugabo, ariko ishyaka rye rivuga ko arimo koroherwa mu bitaro.

Ishyaka NUP (National Unity Platform) ryavuze ko uwo muhanzi wo mu njyana y’umuziki wa pop wahindutse umunyapolitike yakubiswe n’igikopo kijyamo imyuka iryana mu maso – mbere byibazwaga ko igikomere cye cyatewe n’isasu.

Ibyo byabaye ubwo uwo mukuru wa NUP Bobi Wine – ubundi izina rye ry’ukuri ritari iry’ubuhanzi ni Robert Kyagulanyi Ssentamu – yari ari mu nzira ku wa kabiri agiye gusura abanyamategeko be mu gace ka Bulindo, kari mu ntera ya kilometero hafi 20 mu majyaruguru ya Kampala.

Mu itangazo yasohoye, polisi yavuze ko abapolisi bakuru bari bari aho byabereye bamenyesheje ko uwo munyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi yatsitaye ubwo yinjiraga mu modoka ye.

Mbere, konti yo ku rubuga nkoranyambaga rwa X ya Bobi Wine ni yo yatangaje bwa mbere iyo nkuru, igira iti: “@HEBobiwine yarashwe mu kuguru na polisi i Bulindo.”

Amashusho yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga n’umunyamakuru Solomon Serwanjja, wari uri aho byabereye, yerekana uwo munyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi w’imyaka 42 arandaswe akurwa mu nyubako arimo kuva amaraso aho yakomeretse ku murundi wo ku kuguru kw’ibumoso.

Nyuma, umuvugizi wa NUP Joel Ssenyonyi yavuze ko ibizamini byo kunyuzwa mu cyuma bigaragaza ko “hari hari ibice bimwe byavuye ku gikopo kijyamo imyuka iryana mu maso biri mu kuguru kwa Bobi Wine”.

Itangazo rya polisi rivuga ko hazakorwa iperereza kugira ngo uko byagenze bisobanuke.

Inzobere mu buvuzi zo ku bitaro bya Nsambya by’i Kampala zabwiye abanyamakuru ko uwo mukuru wa NUP yitezwe kubagwa ngo ibyo bice bikurwemo.

Polisi ivuga ko Bobi Wine yari yitabiriye igikorwa i Bulindo nuko nyuma yaho “we n’itsinda rye bava mu modoka zabo batangira umutambagiro kugeza mu mujyi wa Bulindo.

“Ariko polisi yabagiriye inama yo kutabikora. Nubwo yabagiriye iyo nama, [Bobi Wine] yatsimbaraye ku kubikora… afunga umuhanda, bituma polisi ibijyamo mu kubuza uwo mutambagiro.

“Mu bushyamirane bwakurikiyeho, bivugwa ko yagize ibikomere,” nkuko iryo tangazo ribivuga.

Ishyaka NUP rivuga ko nibura abantu bane bo muri iryo shyaka batawe muri yombi muri uko guhangana.

Kizza Besigye umaze igihe kirekire atavuga rumwe n’ubutegetsi yamaganye “ingaruka ziteye ubwoba” zavuye mu cyo yise “ubushotoranyi bwa polisi busanzweho ku batavuga rumwe n’ubutegetsi”.

Bobi Wine yatowe bwa mbere nka depite mu nteko ishingamategeko ya Uganda mu mwaka wa 2017, ndetse yahatanye na Perezida Yoweri Museveni mu matora yo mu mwaka wa 2021, yaranzwemo itoteza rikozwe na leta.

Arakunzwe cyane mu rubyiruko ndetse yatawe muri yombi – aranakubitwa – inshuro nyinshi.

Abashinzwe umutekano muri Uganda bafite amateka maremare yo gukurikirana abatavuga rumwe muri politike na Perezida Museveni, umaze imyaka 38 ku butegetsi.

Amakuru y’inyongera yatawe n’umunyamakuru wa BBC Swaibu Ibrahim uri i Kampala.

BBC

Inkuru bijyanye

Back to top button