Ubutabera

254 barangije muri ILPD basabwe kwitanga bakemura ibibazo bikigaragara mu rwego rw’Ubutabera

Abarangije amasomo mu ishuri rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko, ILDP basabwe kwitanga mu gukemura ibibazo bikigaragara mu rwego rw’ubutabera.

Kuri iyi nshuro ya 9 iri shuri ritanga impamyabumenyi, abarirangijemo 254 barimo abashinjacyaha, abunganira abandi mu mategeko n’abacamanza, bavuga ko bahaboneye ubumenyi buzabafasha kunoza akazi kabo ka buri munsi.

Umuyobozi w’iri shuri, Dr Kayihura M. Didas avuga ko ubumenyi butangirwa muri ILPD butagarukira gusa ku kumenya, ahubwo hanibandwa ku kwigisha ku buryo bwimbitse guhuza ubumenyi biga n’ubunyangamugayo.

Ati “Twabasabye kugaragaza ubunyamwuga twabahaye, ariko bakongeraho ubunyangamugayo cyane kuko umuntu ashobora gukora umwuga neza ariko iyo atari inyangamugayo ubutabera buta agaciro kuko niho za ruswa zizira, ubunebwe n’ibindi bituma imanza zidacibwa neza.”

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya avuga ko urwego rw’uburezi ruharanira gusohora abatanga ibisubizo by’ibibazo biriho, bityo ko n’abarangije amasomo muri ILPD bahuguwe cyane ku gutanga serivisi nziza ku banyarwanda bakemura neza ibibazo abanyarwanda bafite.”

Ati “Ni abantu basanzwe bakora bazi ibibazo bahura nabyo muri iki gihe bamaze biga, bumvise kurushaho imbogamizi bahura nazo n’ukuntu bazigobotora, turizera ko bagiye gutanga umusaruro mu rwego rw’ubutabera bakemura ibibazo by’abanyarwanda.”

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel we yasabye abarangije amasomo yabo, gutanga umusanzu batizigamye mu kubaka urwego rw’ubutabera.

Yagize ati “Nizeye ntashidikanya ko mwe mwasoje amasomo uyu munsi, imbaraga zanyu zose n’ubumenyi bushya mwungutse mu guhanga udushya, mwiteguye kurushaho guteza imbere iyubahirizwa ry’amategeko n’iterambere ry’uru rwego rw’ubutabera.”

Ni ku nshuro ya 9 iri shuri riherereye mu karere ka Nyanza ritanga Impamyabushobozi ku barirangijemo, baba abasanzwe barize amategeko muri Kaminuza ndetse banasanzwe bakora mu rwego rw’ubutabera.

Kuri iyi nshuro abarirangijemo 254 baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Uretse aba barangije amasomo yabo agendanye n’imyuga y’Ubucamanza, Kunganira abandi mu mategeko (abavoka) ndetse n’Abashinjacyaha, bitaganijwe ko iri shuri ritangira no gutanga ubumenyi bwihariye bujyanye no kunoza umwuga w’Ubuhesha bw’Inkiko muri progaramu yitwa Diploma in Bailiff’s practice aho Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bose bazajya bakora umwuga wabo babanje kurangiza aya masomo muri ILPD.
fad09nyvkaydh90.jpg
rszfa9ce1a.jpg
fackga3uuairghc.jpg

Inkuru bijyanye

Igitekerezo kimwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button