Andi Makuru

Dr Didas wayoboraga ILPD yagizwe umuyobozi mukuru wa UR

Tariki ya 16 Nyakanga 2022, Kaminuza y’u Rwanda [UR] yahawe ubuyobozi bushya. Dr Didas Kayihura Muganga yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo mu gihe Dr Raymond Ndikumana yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Igenamigambi n’Imiyoborere.

Dr Didas Kayihura yasimbuye Prof. Nosa Egiebor wari umaze iminsi 72 ayoboye UR by’agateganyo nyuma y’uko Prof Alexandre Lyambabaje yeguye kuri uwo mwanya akerekeza mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ku rundi ruhande, Dr Ndikumana yahawe inshingano nshya nk’Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Igenamigambi n’Imiyoborere, umwanya wari umaze imyaka ine ufitwe na Dr Musafiri Papias Malimba.

Izi mpinduka mu buyobozi bukuru bwa UR no kuyishyiramo amaraso mashya bigamije gukomeza umurongo wo kubaka kaminuza ikomeye, itanga isomo ry’uburezi ridashidikanywaho ndetse igatanga n’umuti w’ibibazo byugarije sosiyete binyuze mu bushakashatsi n’ibindi.

Dr Didas Kayihura Muganga na Dr Raymond Ndikumana bombi bahuriye ku kuba basobanukiwe imikorere ya UR. Uwa mbere yabaye Umuyobozi w’Agateganyo wa Koleji yigisha ibijyanye n’Ubugeni na Siyansi [College of Arts and Social Sciences] mu 2016-2017; anayobora Ishami ryigisha Amategeko mu yari Kaminuza y’u Rwanda [UNR] mu 2007-2009 mu gihe mugenzi we asanzwe ari umukozi ndetse yanabaye Umuhuzabikorwa w’Umushinga w’Abanya-Suède utera inkunga UR.

Dr Didas Kayihura Muganga mu kiganiro cyihariye na IGIHE, yagarutse ku by’ingenzi azibandaho mu gihe cy’ubuyobozi bwe.

Intego ze zikubiye mu ngingo zitandukanye zirimo guhuza abakozi, guteza imbere ikoranabuhanga no kubaka igitinyiro cya UR ku ruhando mpuzamahanga.

Yagize ati “Kuri ubu mbona abantu muri kaminuza banyanyagiye, ntibashyize hamwe, bisa nk’aho buri wese akora ku giti cye. Ubuyobozi bugomba gukora nk’ikipe, ikintu mukaba mucyumvikanaho kandi byoroshya ishyirwa mu bikorwa ryabyo. Ni ukurwana no kugishyira ku murongo.’’

“Icya kabiri tukareba uko igenamigambi riva mu gace gato, rikazamuka rikagera hejuru ku buryo riba risubiza ibibazo bihari n’ibiri muri sosiyete kuko kaminuza iberaho kuba igisubizo cy’ibibazo bihari.’’

Yasobanuye ko ibyo bitagerwaho mu gihe abafatanyabikorwa bose batatanze umusanzu wabo mu guhangana n’ibyo bibazo.

Yavuze ko kaminuza itakwigira igitangaza “ivuge ko izabisubiza yonyine idafatanyije n’abandi. Hakwiye kubaho imikoranire n’inzego zitandukanye n’abaturage mu gukuraho izo mbogamizi.’’

Igihe

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 8

  1. Hello there! I know this is kinda off topic but I was wondering
    which blog platform are you using for this website?
    I’m getting fed up of WordPress because I’ve had problems with
    hackers and I’m looking at alternatives for another platform.
    I would be fantastic if you could point me in the
    direction of a good platform.

  2. I’m really enjoying the design and layout of your site.
    It’s a very easy on the eyes which makes it much more pleasant for me to come here
    and visit more often. Did you hire out a designer to create your
    theme? Exceptional work!

  3. Hi! I realize this is sort of off-topic however I had to ask.
    Does managing a well-established blog like yours require a lot of work?
    I am brand new to blogging but I do write in my journal everyday.
    I’d like to start a blog so I can share my personal experience and feelings online.
    Please let me know if you have any kind of suggestions
    or tips for new aspiring blog owners. Thankyou!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button