U Rwanda rwashimangiye ko u Burundi na RDC bakorana na FDLR

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yagaragarije Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN) ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iz’u Burundi zikomeje gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Mu ijoro ryo ku wa 23 Nzeri 2026, Minisitiri w’Intebe yavuze ko ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC kitagomba kureberwa ku ngaruka zacyo gusa, ahubwo hakwiye gushakishwa impamvu muzi zacyo zirimo ingengabitekerezo ya Jenoside FDLR ikwirakwiza.
Yagize ati “Mu myaka irenga 30 ishize, FDLR yakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, ikorera ibyaha bikomeye mu burasirazuba bwa RDC kandi ikabangamira umutekano w’u Rwanda, harimo no kugaba ibitero byambukiranya imipaka.”
Yagaragaje ko uyu mutwe ukorana n’abandi bafatanyabikorwa mu bikorwa bya gisirikare barimo ingabo z’u Burundi, imitwe ishyigikiwe na Leta ya RDC n’abacanshuro.
Ati “Ubu ikorana n’ingabo z’u Burundi, imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na Leta ya RDC n’abacanshuro, ibyo bikaba binyuranyije n’Amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye yo mu 1989 ndetse n’Amasezerano ya OAU yo mu 1977 arwanya ibikorwa by’abacanshuro.”
Minisitiri w’Intebe yavuze ko ikibazo cy’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC gifite imizi ya politiki, agaragaza ko igisubizo na cyo kigomba kuboneka binyuze mu nzira ya politiki.
Ati “Iyi ntambara ntiyavutse uyu munsi. Imizi y’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC ishingiye ku bibazo bya politiki, birimo iby’amateka, guhezwa ndetse n’imiyoborere mibi. Igisubizo na cyo kigomba kuba icy’uburyo bwa politiki.”
Yagaragaje ko u Rwanda rushyigikiye inzira z’ibiganiro mu rwego rwo gushaka amahoro, birimo ibishingiye ku masezerano ya Washington yasinywe hagati y’u Rwanda na RDC ndetse n’ibiganiro bya Doha bihuza Leta ya RDC n’ihuriro AFC/M23.
Ati “U Rwanda rushyigikiye byimazeyo ibikorwa bya dipolomasi biri gukorwa kugira ngo haboneke icyo gisubizo. Twishimiye amasezerano ya Washington yasinywe n’u Rwanda na RDC, ndetse na gahunda ya Doha iri hagati ya RDC na AFC/M23, nk’intambwe ziri mu cyerekezo cyiza.”
Yashimiye kandi abayobozi n’ibihugu byagize uruhare muri izi nzira z’ibiganiro, avuga ko intego ari ukubaka akarere aho ibihugu byabana mu mahoro, bigakorana mu bucuruzi ndetse bigatera imbere.
Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yavuze ko umuryango mpuzamahanga ukwiye gufasha impande zose kubahiriza ibyo ziyemeje mu biganiro by’amahoro.
Ati “Nta mahoro arambye ashobora kuboneka hatabayeho gukemura amakimbirane guhera mu mizi yayo no gukemura ibibazo bigaragazwa n’abaturage bose bireba.”
Minisitiri w’Intebe yagaragaje kandi ko u Rwanda rushyigikiye umuhate wa Loni mu kubaka amahoro arambye, ariko rugasaba ko inzego mpuzamahanga zishyira imbaraga mu gukumira amakimbirane mbere y’uko akomera.
Igihe



