Author: admin

  • Perezida Kagame yongeye gutorerwa kuyobora FPR Inkotanyi

    Perezida Kagame yatorewe gukomeza kuba Chairman wa FPR Inkotanyi ku majwi 99,8%, yungirijwe na Uwimana Consolée, naho Gasamagera Wellars atorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru.

    Ni amatora yabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Mata 2023, mu Nama Nkuru y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yahuriranye n’Isabukuru yayo y’imyaka 35.

    Amatora yakozwe hatangwa abakandida kuri buri mwanya, abatora bakandika amazina y’abo batora. Ibi byakozwe ku myanya yose usibye abakandida 20 batanzwe n’Inama Nkuru y’Urubyiruko aho muri bo hatowemo 10 bagomba guhagararira urubyiruko.

    Ku mwanya wa Chairman cyangwa se Perezida w’Umuryango, Senateri Mureshyankwano Marie Louise, ni we wabaye uwa mbere wasabye ijambo kugira ngo atange umukandida.

    Ati “Ndashaka kwamamaza Inkotanyi cyane, uwasize byose, ibyajyaga kumugirira akamaro nk’umuntu ku giti cye ariko agashyira imbere inyungu z’Abanyarwanda, akabohora u Rwanda n’Abanyarwanda. Uwo nta wundi ni Paul Kagame, Perezida wa Repubulika.”

    Yavuze ko Perezida Kagame yasubije agaciro u Rwanda n’Abanyarwanda by’umwihariko abagore, urubyiruko narwo ruhabwa agaciro, kandi ateza imbere igihugu ku buryo yirenga.

    Ati “Arirenga agakunda Abanyarwanda, ashyira abaturage imbere. Ikindi tumukundira, ntagira ubwoko, ntagira idini, ni Umunyarwanda wuzuye.”

    Sheikh Abdul Karim Harerimana na we yasabye ijambo, abwira Mureshyankwano ko ibyo avuze kuri Paul Kagame ari byo, ariko ko yamwigiyeho byinshi. Ati “Ku buryo nshobora kumukorera mu ngata. Igihe rero ni iki.”

    Yakomeje agira ati “Mumpe amajwi nanjye ngerageze, ndabizi ko akunda u Rwanda, akunda umuryango, azaba andi hafi.”

    Abanyamuryango 2102 ni bo batoye. Perezida Kagame yatowe na 2099 bingana n’amajwi 99,8% mu gihe Harerimana yatowe n’abanyamuryango batatu bingana n’amajwi 0,02%.

    Ku mwanya wa Vice Chairman, Tito Rutaremara yasabye ijambo kugira ngo atange umukandida.

    Yagize ati “Ndamamaza umudamu. Ni umuhanga cyane twabanye mu Nteko ya Sena ari umukozi, ari umuntu utanga ibitekerezo byinshi, ukunda abaturage, azi politiki yacu. Yitwa Consolée Uwimana.”

    Yakomeje agira ati “Icyo mwamamariza ni uko akunda igihugu kandi yagiye agikorera cyane, yagikoreye cyane turi hamwe muri Sena.”

    Uwimana yabajijwe niba yemeye kwamamazwa, asubiza ati “Ndagira ngo mbabwire ko mbyemeye”.

    Nyabudara Martin na we yasabye ijambo, avuga ko yamamaza umucuruzi witwa Gishoma Eric. Ubwo Gishoma yabazwaga niba yemeye kandidatire yamutanzweho, yavuze ko abyemera.

    Uwimana ni we watowe kuko yagize amajwi 92,5% bingana n’abanyamuryango 1945 bamushyigikiye, Gishoma we yatowe n’abanyamuryango 147 bingana na 6,9%.

    Ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru, Bavizamo Christophe wari umaze imyaka 21 ari Vice Chairman, yafashe ijambo avuga ko muri iyo myaka yose yabonye igihe cyo gushishoza no gukorana neza n’abandi banyamuryango ku buryo yabonye ushoboye kuri uwo mwanya.

    Ati “Ndagira ngo namamaze ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru, Gasamagera Wellars.”

    Yavuze ko bakoranye ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, ko ari umugabo w’inararibonye, uzi gushishoza, ufite ubuzobere muri gahunda z’akazi mu rwego rwa leta, ndetse ko yanabaye komiseri ushinzwe ubukangurambaga.

    Ati “No mu nshingano zindi n’izo avuyemo vuba aho yari ahagarariye igihugu cyacu mu mahanga, yabikoze neza.”

    Gasamagera yabajijwe niba yemera kandidatire yamutanzweho, asubiza ko abyemeye. Ati “Nsubije ntajijinganya ko nemeye kuba umukandida kuri uyu mwanya”

    Depite Bakundufite Christine na we yahagurutse atanga kandidatire ye.

    Gasamagera ni we watowe agize amajwi 1899 bingana na 90,3% naho Bakundufite atorwa n’abanyamuryango 183 bingana na 8,8% mu gihe imfabusa zabonetse ari 20.

    Abatowe bose manda yabo izamara imyaka itanu.
    Igihe

  • France: Umunyarwanda Abayisenga yakatiwe gufungwa imyaka ine kubwo gutwika Katedrale ya Nantes

    Kuwa gatatu, Urukiko rwo mu Bufaransa rwakatiye Emmanuel Abayisenga gufungwa imyaka ine kubera gutwika no kwangiza katedrale yo mu mujyi wa Nantes mu 2020, nk’uko ibiro ntaramakuru AFP bibivuga.

    Abayisenga, umunyarwanda w’imyaka 42, afite kandi urubanza rw’urupfu rw’umupadiri wishwe mu burengerazuba bw’Ubufaransa mu 2021.

    Mu guca urubanza, Urukiko rwavuze ko Abayisenga atari akomeye mu mutwe igihe atwika iyo katedrale ya Mutagatifu Petero.

    Rwategetse kandi ko atagomba kwitwaza intwaro ndetse ntave mu gace ka Loire-Atlantique mu burengerazuba bw’Ubufaransa, aho umujyi wa Nantes uherereye, nibura mu myaka itanu.

    Umunyamategeko we, Meriem Abkoui, yavuze ko ibisubizo by’umukiliya we mu rukiko rimwe na rimwe “byabaga bidafite ihuriro” kandi uruhare rwe mu cyaha rwakwibazwaho, nk’uko AFP ibivuga.

    Meriem yongeraho ko ategereje ibisubizo by’isuzuma ryo mu mutwe Abayisenga yakorewe mu rubanza rundi aregwamo kwica umupadiri, avuga ko rushobora kuba umwaka utaha.

    Abayisenga yageze mu Bufaransa mu 2012 akora imirimo y’ubukorerabushake muri Diyoseze ya Nantes, ubwo urubanza rwatangiraga yemeye ko ariwe watwitse kiliziya.

    Yavuze ko yinjiye muri iyo katedrale gusenga maze “akabura intege zo kwifata” nyuma yo guca ahantu muri iyo nyubako yasagariwe bikomeye mu 2018.
    Avuga mu ijwi ry’umusemuzi, Abayisenga yicujije ibyabaye asaba imbabazi.

    Mu 2019, ubusabe bwe bw’ubuhingiro mu Bufaransa bwaranzwe bategeka ko ava muri icyo gihugu, ibintu bivugwa ko byamuhungabanyije cyane.

    Urukiko rwemeye ko afite ibibazo by’amagara, harimo n’ibyo kutumva, kutitangira k’umubiri, ibibazo by’ibihaha, n’ibibazo mu mirire.

    Ubushinjacyaha bwo buvuga ko yatwitse iyo katedrale abishaka kubera “umujinya mwinshi no gushaka kwihorera” ku bakuriye iyo katedrale.

    Abazimya umuriro babashije gutabara bazimya igikanka cy’ibanze cy’iyo katedrale, ariko igice kiranga cyane iyi nzu yo mu kinyejana cya 17, yarokotse Impinduramatwara mu Bufaransa, n’ibisasu byo mu ntambara z’isi, cyo cyarangiritse.

    Ibindi byahiye ni ibikoresho by’agaciro kandi bya kera, amashusho y’ubugeni, n’ibirahure by’imitako byo mu kinyejana cya 16.

    Ba nyiri iyi katedrale bavuga ko ibyangiritse bifite agaciro ka miliyoni $43.
    BBC

  • Dr Utumatwishima Abdallah yagejeje indahiro kuri Perezida Kagame wamwibukije ko ‘ari mu nshingano ziremereye’

    Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro ya Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima uherutse kugirwa Minisitiri w’Urubyiruko, amwibutsa ko ‘ari mu nshingano ziremereye’ zo kwita ku bari mu cyiciro gihanzwe amaso ku hazaza h’igihugu.

    Uyu muhango wabereye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Kane, tariki ya 30 Werurwe 2023. Witabiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu barimo abaminisitiri n’abo mu zindi nzego.

    Dr Utumatwishima yasimbuye Rosemary Mbabazi wari Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco guhera mu 2017. Uyu mugabo we yahawe inshingano avuye ku buyobozi bw’Ibitaro bya Rwamagana.

    Iyi Minisiteri yahawe, yambuwe inshingano zo kwita ku muco zihabwa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE).

    Rosemary Mbabazi wari Minisitiri wayo we yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, asimbuye Aissa Kirabo Kakira wari muri izi nshingano guhera mu 2019.

    Umukuru w’Igihugu nyuma yo kwakira indahiro ya Dr Utumatwishima kuri uyu munsi yibukije abayobozi ko bafite inshingano zo kuzuza ibyo bakora cyane cyane binyuze mu gufatanya no gukorera hamwe kuko nta rwego rukora rwonyine.

    Ati “Mu nshingano haba harimo ko inzego zikorana, ubwo ni bwo twatera imbere n’igihugu kigatera imbere.’’

    Perezida Kagame yavuze ko Dr Utumatwishima yumva neza inshingano zo gufasha igihugu kuyobora urubyiruko mu bundi buryo.

    Ati “Mukwiye kumva ko muri mu nshingano ziremereye cyane. Urubyiruko ni ho hazaza h’ejo ha buri gihugu, buri bantu abo ari bo bose. Ntitureba ahazaza gusa, tureba n’uyu munsi. Urubyiruko rukenerwa mu gihe kiri imbere kurushaho ariko binavuze ko ibyo bishaka kurera, iyo ufite abana, kugira ngo bakure neza biterwa n’uburere wabahaye. Uburere bw’imico, imyifatire, ubushobozi, ni ho havamo amashuri, kugira ubuzima bwiza. Uba umwubaka kugira ngo agire muri we gushobora ariko gushingiye kuri za ndangagaciro ziba zikenewe.’’

    Urubyiruko ruhabwa umwihariko kuko ruri mu bagize umubare munini w’Abanyarwanda ndetse rufatwa nk’imibaraga z’igihugu.

    Imibare mishya yakusanyijwe mu Ibarura Rusange ry’Abaturage ryo mu 2022, igaragaza ko Abanyarwanda bageze kuri 13.246.394, bavuye kuri miliyoni 10,5 mu 2012.

    Imibare y’urubyiruko rufite munsi y’imyaka 30 ni 65,3% mu 2022 ndetse byitezwe ko mu 2050 uzagera kuri 54.3%. Abaturage bafite imyaka hagati ya 16-64 ni 56,0% ndetse byitezwe ko mu 2050 bazaba ari 61,4%.

    Perezida Kagame yavuze ko Minisitiri mushya, ukiri mu rugero rw’imyaka y’urubyiruko cyangwa hejuru yayo gato, yitezweho byinshi.

    Yakomeje ati “Muzakore mushingiye ku bigezweho ariko mutibagiwe ku byo uburere butwigisha. Nta muntu uba utaranyuze aho ngaho, abahanyuze mbere bafite byinshi bashobora kwigirwaho ariko byose ni ugushyiramo umutima, hagakorwa icya ngombwa.’’

    Perezida Kagame yamwifurije imirimo myiza n’ubufatanye mu nshingano ze nshya yahawe.

    Dr Utumatwishima wahawe kuyobora Minisiteri y’Urubyiruko yarangije muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2009. Yabonye Masters mu bijyanye n’Ubuvuzi Rusange mu 2016 ayikuye muri Kaminuza ya Manchester Metropolitan.

    Ni umuhanga mu kubaga, aho yakoze igihe kigera ku myaka ibiri mu Bitaro bya Ruhengeri abaga abantu bafite ibibyimba bifata mu muhogo ku buryo bishobora kuvamo cancer. Yabaze abarwayi barenga 500.
    Igihe

  • Papa Francis yajyanywe mu bitaro

    Umushumba wa Kiriziya Gatorika ku Isi, Papa Francis, yajyanywe mu bitaro kubera uburwayi yagize mu myanya y’ubuhumekero.
    Amakuru yatangajwe na Vatican, avuga ko Papa Fransis yagize ububabare mu gatuza ku mugoroba wo ku ya 29 Werurwe 2023, ahita ajyanwa ku bitaro bya Gemelli kugira ngo yitabweho.

    Abaganga bagaragaje ko Papa Francis afite ibibazo by’ubuhumekero, “Infection respiratoire”, akaba agomba kumara iminsi mu bitaro kugira ngo akomeze gukurikiranwa.

    Amakuru yatangajwe na Vatican, avuga ko uburwayi bwe ntaho buhuriye n’ubwandu bwa Covid-19, ko ari uburwayi busanzwe.

    Abantu batandukanye bagiye bamwoherereza ubutumwa butandukanye, bumwifuriza gukira vuba akagaruka mu buzima bwe bwa buri munsi, bwo gusabira abatuye Isi.

    Papa Francis yakozwe ku mutima n’ubutumwa bwinshi yakiriye kandi ashimira abantu bose bari kumuba hafi mu burwayi bwe, no kumusabira ngo abashe gukira vuba.

    Si ubwa mbere Papa Francis ahura n’iki kibazo cy’uburwayi, kuko mu minsi ishize yagize ibibazo byo guhumeka.

    N’ubwo afite intege nke, Papa yakomeje gukora ndetse no gusura amahanga kuko muri Gashyantare yasuye DR Congo na Sudani y’Epfo, no muri Mutarama ayobora imihango yo gushyingura uwo yasimbuye, Papa Benedict XVI.

    Papa Francis yigeze kuvuga ko na we ashobora gutera intambwe nk’iya Papa Benedict, mu gihe yakumva ubuzima bwe bukomeje kugenda nabi.

    KT

  • Amerika yamaganye imikoranire ya RDC n’Umutwe wa FDLR

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaganye imikoranire y’Igisirikare cya Congo Kinshasa, FARDC, n’Umutwe wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, iki gihugu gifata nk’ababarizwa mu mutwe w’iterabwoba.

    Mu Kanama k’Umutekano ka Loni kigaga ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, Intumwa ya Amerika mu bijyanye na Politiki, Robert Wood, yavuze ko igihugu cye “kimaze igihe gitewe impungenge n’imikoranire ya FARDC n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Congo by’umwihariko FDLR.”

    Yagaragaje ko bimaze kuba nk’ihame ko “ibihuha n’imvugo zikoreshwa ku Rwanda na MONUSCO byiyongera ndetse bituma abasivili n’abashinzwe kubungabunga amahoro bajya mu kaga’’.

    Yagize ati “Ndahamagarira Guverinoma ya RDC kwamagana imbwiraruhame zimakaza urwango.’’

    Umutwe wa FDLR umaze imyaka isaga 20 ukorera ku butaka bwa Leta ya Congo Kinshasa, ugizwe na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ndetse washyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Wood yakomeje agira ati “Twongeye gusaba Guverinoma ya Congo, guharanira ko igisirikare cyayo gikora mu buryo bwa kinyamwuga, kigahagarika byihuse imikoranire n’imitwe yitwaje intwaro.”

    Ubu bufatanye hagati ya FARDC na FDLR si ubwa mbere buvuzwe ndetse hashize igihe kinini u Rwanda rugaragaza ko uyu mutwe wivanze n’Igisirikare cya Congo kandi ko no mu bikorwa bigamije kuruhungabanyiriza umutekano, uhabwa ubufasha na Congo.

    Raporo zitandukanye z’impuguke za Loni zakunze kugaruka kuri iyi mikoranire ndetse n’amakuru y’ubutasi y’inzego z’umutekano z’u Rwanda yarabigaraje kenshi.

    Amakuru y’inzego z’ubutasi z’u Rwanda yerekana Umugaba w’Ingabo za FDLR, Pacifique Ntawunguka, uzwi ku izina rya Omega yagiranye ibiganiro na Guverineri wa Kivu ya Ruguru usanzwe ari n’Umusirikare Mukuru mu Ngabo za Congo, Constant Ndima Kongba.

    Mu kiganiro cyo kuri telefoni ku wa 19 Kamena 2022, Omega yasabye ko abarwanyi be bishyurwa kugira ngo bakomeze akazi ko gufasha FARDC mu bice bya Rutshuru.

    Umubare w’amafaranga yasabaga yari 300$ kuri buri musirikare, akagenerwa abari mu mutwe wihariye wa FDLR ufatwa nk’ubarizwamo abarwanyi bakomeye witwa Commando de Recherche et d’Action en Profondeur. Uyu mutwe uyobowe na Col Ruvugayimikore Ruhinda.

    Nyuma y’iminsi itatu, kuko nta bwishyu bwari bwabonetse, abasirikare 45 bo muri uwo mutwe bayobowe na Lt Noheli Nyiringabo, banze kujya kurwana. Ubwo yabazwaga impamvu banze kujya ku rugamba, Lt Gen Ndima Kongba yasubije ko atari byo, ahubwo ko ari ikinyoma gisa.

    Muri Mutarama, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yari yasabye Guverinoma ya Congo guhagarika imikoranire iri hagati ya FARDC na FLDR.

    Muri uko kwezi, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Congo, Lieutenant General Christian Tshiwewe Songesha, yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro batandukanye barimo n’aba FDLR, ibera mu Mujyi wa Goma muri Serena Hotel. Ni inama bivugwa ko yasojwe bashimangiye imikoranire mu buryo buhoraho.

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Claver Gatete, yavuze ko uko iminsi ishira ariko ibintu birushaho kudogera muri Congo ahanini biturutse ku bushake buke bw’abayobozi b’iki gihugu mu kuba bakwihutira gufata ingamba ziganisha ku mahoro arambye mu Burasirazuba bw’igihugu.

    Ati “Byamaze kugaragara ko nubwo aya makimbirane akomeje kugira ingaruka mbi ku baturage b’abasivile, Guverinoma ya Congo iri kuyakoresha nk’igikoresho cya politiki mu gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi mbere y’uko amatora agera.”

    Ibi byose biri kujyana n’umugambi usanzwe wa RDC wo kugaragaza u Rwanda nk’impamvu nyamukuru y’ibibazo byose igihugu gifite, aho Gatete yavuze ko gukomeza kwitwaza u Rwanda bidakuraho ko aya makimbirane akomoka ku miyoborere mibi mu bijyanye na politiki, ubukungu, mu gisirikare no mu zindi nzego.

    Yavuze kandi ko Leta ya Congo yarenze ku myanzuro yagiye ifatwa igamije kugarura amahoro, atanga urugero ku masezerano ya Luanda.

    Ati “Amasezerano ya Nairobi na Luanda by’umwihariko, amwe afite ingingo enye z’ingenzi, mu gihe andi afite 11. Muri yombi, ingingo ya mbere ni iyo guhagarika imirwano n’ibikorwa by’ubushotoranyi. Aho gushyira mu bikorwa aya masezerano, Guverinoma ya RDC yashyigikiye ubugizi bwa nabi binyuze mu guha rugari imvugo zibiba urwango no kwiyegereza imitwe yitwaje intwaro n’abacancuro bakarwana ku ruhande rwa RDC.”

    Wood na we yasabye RDC guhagarika imvugo zibiba urwango, kandi Leta ikagira uruhare mu guhana abazihembera.

    Ati “Ubwo nari i Kinshasa, nasabye abayobozi ba Guverinoma ya RDC kwamagana imvugo zibiba urwango, guhana abahembera ubugizi bwa nabi, kandi ikagira uruhare mu gukosora izi mvugo zibibwa. Ubwo butumwa nongeye kubusubiramo uyu munsi.”

    Kuva amakimbirane mu Burasirazuba bwa Congo yakongera kwaduka, abavuga Ikinyarwanda baribasiwe mu buryo budasanzwe, bashinjwa kuba Abanyarwanda kugeza n’aho bamwe bishwe, bakirukanwa, abandi ibyabo bikangizwa.

    Amb Gatete yavuze ko imikoranire ya FARDC na FDLR ikomeje kugira ingaruka nyinshi ku busugire bw’u Rwanda, kuko ubutaka bwarwo bwavogerewe inshuro nyinshi mu myaka ishize. Ati “Kimwe n’ibindi bihugu, u Rwanda rufite uburenganzira bwo kurinda imipaka yarwo n’abaturage barwo ibitero byambukiranya imipaka.”

    Igihe

  • Ba Rushingwangerero basabye Perezida Kagame kongererwa umushahara

    Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari bagejeje kuri Perezida Kagame icyifuzo cyo kongererwa umubare w’abakozi bakava kuri babiri bakaba bane, ndetse bongererwa umushahara.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nkingo mu Karere ka Kamonyi, Rwandenzi Epimaque, wavuze mu izina ryabo, yagize ati “Rushingwangerero akora mu masaha asanzwe ndetse n’amasaha y’ikirenga muri weekend, hakiyongeraho ko dusabwa no kubana n’abaturage tuyobora, kugira ngo tumenye ubuzima bwabo.”

    “Ibi rero nibyo bizatuma akagari kaba ishingiro rya serivisi zihabwa umuturage koko, tukaba twizera ko uko ubushobozi buzagenda buboneka, muzarushaho kutugenera igikwiye, kandi natwe turabizeza ko tuzabafasha kusa ikivi mwatangiye kuko turimo neza.”

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yashimiye Perezida Kagame wagiye gusoza iri torero, ryaherukaga mu 2015.

    Yavuze ko ari itorero ryari rigamije ibintu bitandukanye birimo gukosora ibitagenda no kongera ubumenyi.

    Yavuze ko Urwego rw’Akagari rufite uruhare runini mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zose za leta, bityo bisaba ko rwitabwaho by’umwihariko.

    Ati “Akagari ni rwo rwego rwa mbere rwa leta umuturage ahura narwo asaba serivisi. Birakwiye rero ko rugira abakozi bahagije, kandi bashoboye, rugira aho gukorera hakwiriye, ndese n’ibikoresho bihagije. Ni muri urwo rwego rero nk’uko twabitangiye, tuzakomeza kurwubakira ubushobozi.”

    Perezida Kagame yagarutse ku byasabwe bijyanye no kongera abakozi b’utugari.

    Ati “Byo birumvikana, murifuza ko umubare wakwiyongera ku Kagari, nibyo. Umubare wiyongere, gukora iki, murakora iki? Ushobora kongera umubare gusa ariko ntiwongere ibikorwa, birashoboka.”

    “Mushobora kuva kuri batatu bakaba batanu, twongereye umubare w’abakorera ku Kagari, mwebwe. Ku rwego rwanyu, ariko uko kongera umubare biragaragara ko hongerewe iki kijyanye no kongera wa mubare? Cyangwa se twongereye umubare gusa?”

    “Mu kongera umushahara, nibyo, abantu bakwiriye, mu bushobozi bwacu, uko wabishoboye, bakwiriye guhembwa neza. Ariko uko guhembwa neza kugomba kujyana n’imikorere myiza n’umusaruro, nabyo bigomba gupimwa, bikagaragara.”

    Yavuze ko bibayeho kongera umubare w’abakozi n’umushahara ariko umusaruro ntuzamuke, byaba ari uguta igihe.

    Igihe