Author: admin
-
Rusesabagina yageze muri Qatar – Amerika
Paul Rusesabagina uherutse kurekurwa na leta y’u Rwanda yageze i Doha muri Qatar, nk’uko byemezwa n’abategetsi muri Amerika.
Ikinyamakuru The Washington Examiner kivuga ko John Kirby, umuvugizi w’inama y’umutekano ya Amerika, yabwiye abanyamakuru ko Rusesabagina yavuye mu Rwanda kandi yageze i Doha.
Iki kinyamakuru gisubiramo Kirby agira ati: “Vuba arafata urugendo agaruka muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Kandi umuryango we, nzi neza ko nta wutunguwe, biteguye kumwakira hano, iwabo.”
Kugeza ubu nta makuru arambuye yatanzwe ku kuva kwe mu Rwanda n’igihe neza neza byabereye. BBC yagerageje kuvugisha umuryango we ariko ntibirashoboka.
Rusesabagina yari yarakatiwe gufungwa imyaka 25 mu Rwanda ahamijwe ibyaha by’iterabwoba bishingiye ku bitero umutwe wa FLN wagabye ku Rwanda mu 2018 na 2019.
Leta ya Amerika yakomeje kuvuga ko “yafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko” – nyuma y’uko ashutswe akajyanwa mu Rwanda mu ndege bwite azi ko agiye i Burundi nk’uko byavuzwe mu rukiko. Amerika kandi yakomeje gusaba ko arekurwa.
Qatar yagize uruhare mu biganiro byagejeje ku irekurwa rye, abahagarariye iki gihugu mu Rwanda ni bo bamukuye kuri gereza ya Kigali kuwa gatanu nijoro, aba ari nabo bamucumbikira kugeza avuye mu Rwanda.
Minisiteri y’ubutabera y’u Rwanda yatangaje amabaruwa y’uruhande rwa Rusesabagina irimo ivuga ko ari we wayanditse mu Ukwakira(10) gushize asaba imbabazi Perezida Paul Kagame ngo amurekure.
Muri iyo baruwa yanditsemo ko “nicuza” ihuriro rya MRCD yari abereye umwe mu bayobozi bakuru “n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bya FLN”.
Muri iyo baruwa hagaragara ko Rusesabagina yemeje ko nagera muri Amerika “ibibazo bijyanye na politiki y’u Rwanda nzabisiga inyuma yanjye.”
BBC yagerageje kuvugisha abunganizi ba Rusesabagina kuri aya mabaruwa ariko nta cyo barasubiza.
Nyuma y’uko avuye muri gereza, leta ya Amerika yo yatangaje ko yishimiye kurekurwa kwa Rusesabagina, ufite uburenganzira bwo gutura muri iki gihugu.
Mu itangazo, Perezida Biden yagize ati: “Nshimiye Leta y’u Rwanda yatumye uku kongera guhura [n’umuryango we] gushoboka, nshimiye kandi Leta ya Qatar yagize uruhare mu irekurwa rya Paul no kugaruka muri Leta Zunze Ubumwe.”
BBC -
Vatikani yemeye gushyira umuryango wa Rugamba Sipiriyani mu bahire – Antoine Cardinal Kambanda
Antoine Cardinal Kambanda yatangaje ko ubusabe bwa Liliziya Gatolika mu Rwanda, bwo gushyira umuryango wa Rugamba Sipiriyani mu Bahire bwemewe na Roma, hasigaye kubushyikiriza Papa Francis agafata icyemezo cya nyuma.
Ibi yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku itariki ya 23 Werurwe 2023, ababwira uko urugendo baherutse kugirira i Roma rwagenze, ndetse anababwira ko ubusabe bajyanye bwo gushyira Rugamba Sipiriyani, umugore we n’abana mu bahire bwemewe, hasigaye icyemezo cya Papa Francis gusa.
Ati “Ibirebana no gushyira mu rwego rw’Abahire Cyprien Rugamba n’umugore we Daphrose Rugamba n’abana babo, twabiganiriye n’urwego rwa Kiliziya rubishinzwe, batubwira ko bakiriye raporo twabahaye bakaba barasanze nta kiburamo. Ubu barimo kuyigaho ngo barebe niba ubusabe bwacu bwakwemezwa bagashyirwa mu rwego rw’abahire ndetse barebe n’igihe byabera, bakabigeza kuri Papa ari na we ufata icyemezo cya nyuma”.
Antoine Cardinal Kambanda akomeza avuga ko n’ubwo Dosiye yatanzwe n’abakristu, hari ibyo basabwa byakunganira imirimo yo kuyisuzuma.
Muri byo avuga ko harimo gusenga basabira iki cyifuzo, kugaragaza ko ibyasizwe na Rugamba nk’indirimbo, imva ye n’ibindi bibamwibutsa bifitiye abakristu akamaro no kumwiyambaza mu bibazo, cyane cyane by’umuryango hakaboneka ibisubizo bimunyuzeho.
Ku kibazo cy’uko haba hari abandi Banyarwanda baba bateganya gusabira gushyirwa mu rwego rw’abahire, Antoine Cardinal Kambanda avuga ko kujya mu Bahire bisaba ibintu byinshi, bimwe muri byo bikaba ari ubuhamya bw’amateka atandukanye abantu baba baragiye bagira mu mibereho yabo, ariko kugeza ubu ngo nta bandi Kiliziya yari bwashyiremo, gusa akavuga ko hari amateka amwe arimo akusanywa ku bantu bagaragaweho n’ibikorwa by’ubutwari.
Ati “Dufite abantu benshi, cyane cyane mu mateka mabi ya Jenoside, bagiye bagaragaza kuba urumuri mu bikorwa by’urukundo no kwitangira abandi. Ubwo buhamya buragenda bwegeranywa ndetse hari n’ubwamaze kwegeranywa”.
Ubu buhamya nibumara gusuzumwa, ngo urwego rubishinzwe ruzabyigaho rubisuzume habe hakorwa ubwo busabe.
KT Press