Author: admin

  • Amasezerano 10 y’ubufatanye yasinwe hagati ya Kenya n’u Rwanda

    U Rwanda na Kenya byasinyanye amasezerano 10 agamije ubufatanye mu ngeri zirimo uburezi, ikoranabuhanga, ubuhinzi n’izindi, aho ibihugu byombi biyitezemo ko azarushaho guteza imbere abaturage babyo.

    Ni amasezerano yasinywe mu ruzinduko Perezida William Ruto wa Kenya yagiriye mu Rwanda, rwa mbere kuva yatorerwa kuyobora igihugu cye mu mwaka ushize.

    Amasezerano yasinywe ari mu ngeri zirimo ubufatanye mu bijyanye n’amagororero, ajyanye n’amahugurwa mu bya dipolomasi, ajyanye n’ikoranabuhanga, ajyanye n’ubuzima, ajyanye n’urubyiruko n’ayo guteza imbere amakoperative.

    Yasinywe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, uw’u Rwanda Dr Vincent Biruta n’uwa Kenya, Dr Alfred Nganga Mutua.

    Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Dr Uwamariya Valentine na mugenzi we wa Kenya, Ezekiel Machogu Ombaki basinyanye amasezerano y’imikoranire mu burezi mu gihe Minisitiri w’Ubuhinzi, Dr Ildephonse Musafili hamwe na mugenzi we wa Kenya, Franklin Mithika Linturi, basinye amasezerano mu bijyanye n’ubuhinzi.

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Jeannette Bayisenge na mugenzi we wa Kenya, Aisha Jumwa Karisa Katana, basinye ajyanye no guteza imbere uburinganire.

    Perezida Kagame yavuze ko mu myaka myinshi ishize, u Rwanda na Kenya byubatse umubano ukomeye, ndetse uruzinduko rw’uyu munsi, rushimangira ubwo bushuti.

    Ati “Tumaze gukurikira isinywa ry’amasezerano mu ngeri z’ingenzi nk’ikoranabuhanga, ubuzima, uburezi, urubyiruko n’ubuhinzi. Izi ngeri nshya z’ubufatanye zizatuma turushaho gukorana. Twishimiye ko u Rwanda ari mu rugo ku muryango mugari w’abanyakenya. Dushima umusanzu wabo ku iterambere ryacu.”

    Perezida Kagame yavuze ko yizeye ubufatanye buri hagati y’ibihugu byombi, bushobora gutuma urubyiruko rubasha kunguka ubumenyi, rugahanga ibishya kandi rukabasha guhatana ku isoko.

    Perezida Ruto yashimye mugenzi we w’u Rwanda wamutumiye ngo asure u Rwanda, avuga ko bagiranye ibiganiro birenga ibihugu byombi, akarere ahubwo biri mu nyungu z’umugabane muri rusange.

    Ruto yavuze ko amasezerano yasinywe azatuma ibihugu byombi bisangira ubunararibonye, ku buryo nko mu bijyanye n’ikoranabuhanga hashobora kubakwa irishobora gutuma hatangwa inguzanyo n’ibindi.

    Yatanze urugero ku masezerano mu bijyanye n’ubuzima, avuga ko akubiyemo ubufatanye hagati y’ibitaro bikuru byo mu Rwanda n’ibyo muri Kenya.

    Ati “Hazabaho ubufatanye hagati y’ibitaro byacu bibiri by’icyitegererezo. Ibitaro binini by’icyitegererezo mu Rwanda hamwe n’ibyo muri Kenya, ku buryo habaho guhanahana ubunararibonye, ubushobozi aho biri ngombwa.”

    Perezida Kagame yavuze ko hari izindi ngeri nyinshi ibihugu byombi bizakomeza gufatanyamo, bihanahana ubunararibonye.

    Yaboneyeho gushimira Abanya-Kenya baba mu Rwanda ku bw’umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu. Ati “Twishimiye ko bari hano, hari ibintu byinshi bari gukora, kandi ibyo bakora ku giti cyabo ni ingirakamaro ku Rwanda n’Abanyarwanda.”

    Yavuze ko bamwe muri bo ari Abarimu, urwego igihugu gifitemo ubushobozi buke yaba mu mubare no mu byo abarukoraho batanga nk’umusaruro. Yashimye abakora mu nzego z’ubuzima n’iz’ubukerarugendo.

    Ati “Bazibye icyuho mu nzego zacu, kubera aho twavuye…bamaze igihe hano, batangiye kuza hano mu myaka ya 2000 cyangwa se mbere yaho gato, icyo gihe nta bushobozi twari dufite mu nzego izo arizo zose, rero Abanya-Kenya cyane cyane n’abandi baturage bo muri EAC, baje hano gukora ibyo bazi, babyungukiramo natwe tubyungukiramo. Ni byo rero bikubiye muri aya masezerano n’umubano uri hagati y’ibihugu byombi.”

    Kenya ifite ishoramari ryinshi mu Rwanda mu ngeri zitandukanye. Nko mu burezi, ifite Kaminuza ya Mount Kenya, mu itangazamakuru hari ibigo bikomeye nk’ibinyamakuru nka Rwanda Today, The East African, Royal FM na Kiss FM.

    Mu rwego rw’amabanki, Banki y’Abaturage isigaye iri mu maboko y’Abanyakenya nyuma yo kugurwa na KCB, hari kandi na Equity Bank, GT Bank, I&M Bank n’izindi.

    Hari ibindi bigo nka Britam bitanga serivisi z’ubwishingizi ndetse mbere y’uko UAP igurwa na Old Mutual nayo yari ishoramari ry’Abanyakenya mu Rwanda.

    Mu bigo by’ubukerarugendo hari Serena Hotel n’ibindi.

    Igihe.com

  • Perezida William Ruto wa Kenya ari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda

    Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda rugamije gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi, ahanini mu ngeri zirimo ubucuruzi n’ubuhahirane.

    Ahagana Saa Saba z’amanywa nibwo Ruto yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Vincent Biruta, ku Kibuga cy’Indege cya Kigali, akomereza muri Village Urugwiro yakirwa na Perezida Kagame.

    Nyuma bombi bagiranye ibiganiro byitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Dr Alfred N. Mutua na mugenzi we w’u Rwanda.

    Ni uruzinduko rwa mbere Ruto agiriye mu Rwanda kuva yatorerwa kuyobora Kenya mu mpera z’umwaka wa 2022.

    Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Kenya, yatangaje ko uru ruzinduko rugamije gushimangira ubucuruzi n’ubuhahirane muri Afurika y’Iburasirazuba, no ku mugabane wa Afurika muri rusange.

    Yavuze kandi ko abakuru b’ibihugu baganira ku bibazo bijyanye n’amahoro n’umutekano mu karere hanyuma hasinywe n’amasezerano hagati y’ibihugu byombi.

    Amasezerano atandatu ari mu ngeri zirimo ubufatanye mu ikoranabuhanga, ubuzima, guteza imbere urubyiruko, guteza imbere amakoperative, imikoranire hagati y’inzego zishinzwe igorora n’ubufatanye mu bya dipolomasi ni yo agomba gusinywa.

    Byitezwe ko Ruto aza gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, anasure Carnegie Mellon University i Masoro. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, araza kwakirwa na Perezida Kagame mu isangira.

    Ku munsi wa nyuma w’uruzinduko rwe, byitezwe ko azagirana ikiganiro n’Abanyakenya batuye mu Rwanda.
    Igihe.com

  • Karasira Aimable yavuze ko ataburana arwaye Trauma

    Urubanza rwa Aimable Karasira wahoze ari umwalimu muri kaminuza y’u Rwanda rwatangiye kuburanishwa n’Urukiko Rukuru urugereko ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu majyepfo.

    Ni nyuma y’uko umwaka ushize Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge i Kigali ruvuze ko rudafite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza.

    Uyu munsi kuwa mbere ahawe umwanya mu rukiko, Karasira wunganiwe na Me Evode Kayitana na Gatera Gashabana, yavuze ko afite inzitizi zituma atiteguye kuburana.

    Ati: “Ndashaka ko muburanisha umuntu muzima”.

    Yavuze ko amaze icyumweru n’igice afite ‘crise mental’, kandi ko afite ikibazo cy’uburyo afunzemo muri gereza ya Mageragere i Kigali.

    Ati: “Mfungiye ahantu habi cyane, sinsohoka, ni ahantu hakonja cyane kandi hatanyemerera gutegura urubanza. Natangiye kurutegura bintera trauma.

    “Iyo unyunganira aje kunsura baramunyima. Kuva nagera muri gereza icyo bakoze ni ukongera uburwayi bwanjye.”

    Karasira yafunzwe mu 2021 aregwa ibyaha birimo; guhakana jenoside, guha ishingiro jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha.

    Ibi byaha, bishingiye mu byo yagiye atangaza ku mbuga zitandukanye za YouTube harimo n’urwe bwite Ukuri Mbona, we yarabihakanye.

    Avuga ko aregwa kubera kuvuga ibyo we yita “ukuri” ku ishyaka FPR-Inkotanyi riri ku butegetsi.

    Karasira yabwiye urukiko ko kuva aho bamubwiriye iby’uru rubanza arimo kuburana i Nyanza amaze icyumweru arota intambara n’impfu, ati: “Ni ukuri ntabwo numva nshobora kuburana.”

    Umucamanza yavuze ko ibyo Karasira arimo kuvuga ko arwaye binyuranye n’ibyagaragajwe n’abaganga ko ashobora kuburana.

    Isuzuma ryakozwe n’abaganga mu 2021 ryerekanye ko Karasira afite uburwayi bukomeye bwo mu mutwe ariko ko budatuma yibagirwa.

    Abamwunganira bavuze ko basabye ko agomba kuburanishwa ari uko nibura hashize iminsi irindwi abaganga berekanye uko uburwayi bwe buhagaze.

    Me Gashabana yavuze ko akurikirana Karasira kandi ko abona ibibazo byo mu mutwe by’umukiliya we bigenda byiyongera.

    Ati: “Ukurikije ibibazo bya buri munsi yavuze ko ahura nabyo muri gereza (gufatwa nabi) dusanga byarakomeje, tugasaba ko muganga yakongera akamusuzuma akaturebera aho bigeze.”

    Karasira yavuze ko raporo ya muganga yerekanye ko ibyo bibazo yabigize kuva mu 2003. Ati: “Icyo banga gushyiramo ni uko jyewe abanjye bishwe n’Inkotanyi. Narabibonye n’amaso yanjye, none murashaka ko njye mererwa gute koko?”

    Umucamanza yamubujije kwinjira muri dosiye ye, ati: “Reka duhere ku by’uburwayi bwawe.”

    Urukiko rwavuze ko rukeneye kumenya neza aho Karasira afungiye n’uburyo afunzwemo.

    Karasira ati: “Byaba byiza muhageze mukirebera.”

    Me Kayitana umwunganira yavuze ko raporo y’abaganga yerekanye ko “Karasira akora ibintu umuntu muzima atakora”, kandi amategeko adahana umuntu wakoze icyaha ameze atyo.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko raporo y’abaganga itavuga ko Karasira yatakaje burundu gukora ibintu bikorwa n’abantu bazima, bityo agomba gukomeza kuburanishwa.

    Gusa bwavuze ko inzitizi uregwa yavuze zigomba kubanza kuvaho mbere y’uko aburana, ndetse ko “ntacyo byaba bitwaye” ajyanywe mu bitaro by’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe biri i Ndera mu mujyi wa Kigali.

    Icyemezo cy’Urukiko ku nzitizi zatanzwe na Karasira kizatangazwa tariki 06 z’uku kwezi.

    BBC