Author: admin
-

Abahesha b’Inkiko b’umwuga 44 basezereye rimwe, Ntagikuba cyacitse: Perezida w’Urugaga
Abahesha b’Inkiko b’Umwuga 44 bahagaritse umurimo icya rimwe, icyakora ubuyobozi bw’urugaga babarizwamo rwahamije ko ari ku bushake bwabo kandi ko nta cyuho basize muri uyu mwuga.
Iteka rya Minisitiri ryemerera aba bahesha b’Inkiko b’Umwuga guhagarika inshingano ryasohotse mu igazeti ya leta ku wa 19 Mata 2023. Barimo abagore 16 n’abagabo 28.
Amakuru IGIHE yakuye mu buyobozi bw’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga, avuga ko Umuhesha w’Inkiko ashobora gusaba Minisitiri w’Ubutabera guhagarika umwuga cyangwa kuwusezera ku buushake bwe ari na byo byabaye kuri abo 44.
Mu mikorere y’Abahesha b’Inkiko b’umwuga mu Rwanda, hakunze kuvugwamo ibibazo birimo imikoranire y’Urugaga rwabo n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’irangizwa ry’inyandikompesha.
Ibyo bibazo byaherukaga kuganirwaho muri Werurwe 2022, ubwo Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bwahuraga na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel.
Mu bibazo byagaragaraga icyo gihe harimo ko bamwe mu bahesha b’Inkiko b’Umwuga bimaga konti yo kwishyuriraho uwatsinze muri cyamunara, ibyafatwaga nk’icyuho gikomeye cya ruswa.
Ibindi bibazo byagaragazwaga n’abaturage ni imitungo yateshwaga agaciro mu gihe cya cyamunara kandi Abahesha b’Inkiko b’Umwuga ni bo bashyirwaga mu majwi.
Ayo makosa n’andi atandukanye yatumye mu myaka itanu yari ishize hari abagera mu 10 bari bamaze kwirukanwa burundu mu rugaga mu gihe hari abandi barenga 50 bagenda bahabwa ibihano birimo guhagarikwa kuva ku kwezi kugeza ku mezi atandatu.
Amakuru yavuye mu Rugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga avuga ko abasezeye babikoze ku mpamvu zabo nko guhindura akazi n’izindi.
Bwagize buti “Ntabwo ari abahanwe cyangwa ikindi kintu, ni ubushake bw’umuntu ku giti cye. Bagiye babisaba mu bihe bitandukanye ariko ubwo muri Minisiteri yagiye gusubiza isanga hari abantu benshi bamaze kubisaba ihitamo gukora iteka ribumbiye hamwe.”
Uru rugaga kandi rwashimangiye ko nta cyuho basize muri uyu mwuga “kuko Abahesha b’Inkiko b’Umwuga barahari bahagije. Ubu turi mu mubare w’abakabakaba 500 kandi hari n’abandi basabye benda gukora ibizamini.”

Press room
-
Ikibazo cy’inzu z’umudugudu witwa ‘Kwa Dubai’ i Kigali, zigiye gusenywa?
Bamwe mu baturage mu murenge wa Kinyinya mu mujyi wa Kigali bategetswe gusohoka mu nzu zabo ngo zisenywe kuko zishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ni mu mudugudu w’Urukumbuzi uzwi cyane nko ‘Kwa Dubai’, umushoramari wazubatse yashinjwe ko yakoze ibintu bitujuje ubuziranenge, ariko zarubatswe ziruzura ndetse hari abazimazemo imyaka isaga itanu.
Mu ntangiriro z’uku kwezi Perezida Paul Kagame yanenze abategetsi b’Umujyi wa Kigali “uburangare” kuko izo nzu zubatswe zikuzura ariko nyuma zimwe zigatangira kugwira abazituyemo.
Umwe mu baturage ba hano yambwiye ati: “Aho kugira ngo zizatugwe hejuru se ntitwagenda?
“Urabona etage ya mbere ukinjira kuri ‘portail’…inzu ya kabiri, iya gatatu yo hari abantu igikuta cyose cy’inyuma cyahirimye binjiyemo uwo munsi. Urumva izi nzu nta mucanga muzima zifite, ni nk’icyondo bagiye bavanga n’agasima gacye kandi erega aha ngaha ni mu gishanga.”
BBC yagerageje gushaka umushoramari wubatse izi nyubako ariko ntitwamubona.
Abashoramari banini bubaka inzu nyinshi icya rimwe bakazigurisha ku baturage bafashe inguzanyo za banki ni ubushabitsi bugezweho i Kigali, ariko ubuziranenge bwa nyinshi muri izi nzu ni ikiganiro cya benshi. Ruswa ku bategetsi bashinzwe kugenzura ubuziranenge bwazo ni ikindi kivugwa muri rubanda.
Bamwe mu batuye ‘Kwa Dubai’ bahawe n’Umujyi wa Kigali amabwiriza yo kwimuka by’igihe gito ngo zisanwe, abandi bo zigomba gusenywa zikajya hasi.
Izigomba gusenywa zo zashyizweho ikimenyetso cya X, imwe muri zo nengereye inkuta zayo zigaragaza ko zuzuyemo amazi ndetse ko bishoboka kuba zahirima muri ibi bihe by’imvura.
Ni nde uzishyura ikiguzi?
Bamwe mu batuye muri izi nzu bagaragaje impungenge ku kiguzi cyo kuzisana no kwishyura izizasenywa.
Ibi biravugwa mu gihe umushoramari wubatse izi nzu bivugwa ko ubu yagiye mu mahanga.
Kuwa mbere, Mayor w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yabwiye abanyamakuru ko ubuyobozi bwiteguye gufasha abasabwe kwimuka mu gihe bategereje ko inzu zabo zisanwa bakazisubiramo.
Pudence Rubingisa ati: “Icyo turimo gukora ubu kihutirwa ni ibyo ubugenzuzi bwadusabye nta kiguzi bigize kuri nyiri inzu ahubwo kikajya kuri developer (uwazubatse) wakagombye kuba yarabikoze neza.”
Umujyi wa Kigali uvuga kandi ko urimo kuganira na za banki aba baturage bafashemo inguzanyo z’izi nzu kugira ngo izi banki zigizeyo igihe cyo kwishyura kubera iki kibazo barimo.
BBC