Andi Makuru

Abahesha b’Inkiko b’umwuga 44 basezereye rimwe, Ntagikuba cyacitse: Perezida w’Urugaga

Abahesha b’Inkiko b’Umwuga 44 bahagaritse umurimo icya rimwe, icyakora ubuyobozi bw’urugaga babarizwamo rwahamije ko ari ku bushake bwabo kandi ko nta cyuho basize muri uyu mwuga.

Iteka rya Minisitiri ryemerera aba bahesha b’Inkiko b’Umwuga guhagarika inshingano ryasohotse mu igazeti ya leta ku wa 19 Mata 2023. Barimo abagore 16 n’abagabo 28.

Amakuru IGIHE yakuye mu buyobozi bw’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga, avuga ko Umuhesha w’Inkiko ashobora gusaba Minisitiri w’Ubutabera guhagarika umwuga cyangwa kuwusezera ku buushake bwe ari na byo byabaye kuri abo 44.

Mu mikorere y’Abahesha b’Inkiko b’umwuga mu Rwanda, hakunze kuvugwamo ibibazo birimo imikoranire y’Urugaga rwabo n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’irangizwa ry’inyandikompesha.

Ibyo bibazo byaherukaga kuganirwaho muri Werurwe 2022, ubwo Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bwahuraga na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel.

Mu bibazo byagaragaraga icyo gihe harimo ko bamwe mu bahesha b’Inkiko b’Umwuga bimaga konti yo kwishyuriraho uwatsinze muri cyamunara, ibyafatwaga nk’icyuho gikomeye cya ruswa.

Ibindi bibazo byagaragazwaga n’abaturage ni imitungo yateshwaga agaciro mu gihe cya cyamunara kandi Abahesha b’Inkiko b’Umwuga ni bo bashyirwaga mu majwi.

Ayo makosa n’andi atandukanye yatumye mu myaka itanu yari ishize hari abagera mu 10 bari bamaze kwirukanwa burundu mu rugaga mu gihe hari abandi barenga 50 bagenda bahabwa ibihano birimo guhagarikwa kuva ku kwezi kugeza ku mezi atandatu.

Amakuru yavuye mu Rugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga avuga ko abasezeye babikoze ku mpamvu zabo nko guhindura akazi n’izindi.

Bwagize buti “Ntabwo ari abahanwe cyangwa ikindi kintu, ni ubushake bw’umuntu ku giti cye. Bagiye babisaba mu bihe bitandukanye ariko ubwo muri Minisiteri yagiye gusubiza isanga hari abantu benshi bamaze kubisaba ihitamo gukora iteka ribumbiye hamwe.”

Uru rugaga kandi rwashimangiye ko nta cyuho basize muri uyu mwuga “kuko Abahesha b’Inkiko b’Umwuga barahari bahagije. Ubu turi mu mubare w’abakabakaba 500 kandi hari n’abandi basabye benda gukora ibizamini.”

whatsapp_image_2023-04-25_at_11.11.06.jpg

Press room

Inkuru bijyanye

Igitekerezo kimwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button