Andi Makuru

Madamu Jeanette Kagame yasabye abagabo kugira uruhare mu kurwanya Canceri y’Inkondo y’Umura

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko abagabo bakeneye kuzamura imyumvire yabo mu rwego rwo gutanga umusanzu mu rugamba rwo kurandura kanseri y’inkondo y’umura yibasira cyane igitsina gore.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2020, mu butumwa yatanze ubwo hatangizwaga Gahunda ihuriweho yo kongera umuvuduko mu bikorwa byo kurandura Kanseri y’Inkondo y’Umura.

Iyi gahunda yemerejwe mu Nteko rusange y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ya 2020, ihuriweho n’ibihugu 194; izibanda ku ngingo eshatu zirimo gukingira, gupima ndetse no kuvura aho byitezwe ko izagabanya ubwandu bushya ho 40% na miliyoni eshanu z’abo ihitana bitarenze mu 2050.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko iterambere Isi igezeho rikwiye kuba igisubizo gituma indwara ya kanseri y’inkondo y’umura ishobora kuvurwa kandi igakira.

Ati “Abantu 93% mu bafite kanseri y’inkondo y’umura bashobora gufashwa kwirinda ariko uyu munsi ni yo iza ku mwanya wa kabiri nyuma ya kanseri y’ibere, mu zica abagore benshi mu bihugu bikennye n’ibifite ubukungu buciriritse.’’

Yavuze ko u Rwanda rwagerageje guhangana na kanseri y’inkondo y’umura, kubera umuhate washyizwe mu mikoranire hagati y’inzego zitandukanye z’ubuzima.

Yagize ati “Uyu munsi urukingo rwaremejwe mu zigomba guhabwa abana. Intsinzi yacu tuyikesha imikoranire hagati y’abayobozi n’abajyanama b’ubuzima kuva ku rwego rwo hasi kugera ku rw’igihugu.’’

Madamu Jeannette Kagame yagaraje ko hakiri ahakenewe imbaraga kugira ngo kanseri y’inkondo y’umura irandurwe.

Yakomeje ati “Imbogamizi zituri imbere zikeneye kugira icyo zikorwaho ni uruhare rw’ingenzi n’inshingano z’abagabo mu kugabanya kanseri y’inkondo y’umura. Abagabo bakwiye kwinjizwa mu rugendo rwo kwirinda kanseri y’inkondo y’umura binyuze mu kongera ubukangurambaga kuri iyo ndwara, uko ihererekanywa n’uburyo barinda abagore babo kwandura.’’

Yatanze urugero ku Rwanda agaragaza ko kongera imbaraga mu bukangurambaga no gushishikariza abantu kubahiriza ingamba zo kwirinda kanseri y’inkondo y’umura ari igihamya ko impinduka zifuzwa zagerwaho no mu bindi bihugu.

Kuva mu 2011 u Rwanda rwatangiye gahunda yo gukingira kanseri y’inkondo y’umura ndetse abakobwa 93% bafite kuva ku myaka 12 bahawe urukingo.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko ari ubwa mbere Isi yishyize hamwe mu kurwanya kanseri y’inkondo y’umura nk’indwara iteye inkeke.

Yagize ati “Tuzi ko mu gihe ibihugu byinshi bifite ubushobozi n’ibikoresho byo kwirinda no kugenzura kanseri, hari uduce dusa n’uduhezwa kubera kutagerwaho na serivisi z’ubuvuzi. Ni inshingano zacu gukomeza gukora ubuvugizi bufasha n’abandi kugerwaho na serivisi z’ubuvuzi kandi nziza kuri bose.’’

Yashimangiye ko Isi yose ikeneye guhuza imbaraga mu kurandura kanseri y’inkondo y’umura.

Ati “Ubwihutirwe buhuriweho, umuhate no gukorana byadufasha gutegura ahazaza hatekanye, hazira kanseri y’inkondo y’umura kandi hatubereye twese.’’

OMS igaragaza ko nta gikozwe umubare w’abahitanwa na kanseri y’inkondo y’umura wava ku 570 000 yo mu 2018 ukagera ku 700 000 mu 2030, mu gihe abo ihitana bava kuri 311 000 bakagera ku 400 000.

Kanseri y’inkondo y’umura ishyirwa ku mwanya wa Kabiri muri Afurika mu zikunze kwibasira abagore kandi zikica benshi, mu Rwanda ho iza ku mwanya wa mbere. Agakoko ka Human Papillomavirus (HPV) kihariye 99.7% mu gutera iyi kanseri.

Nyuma yo kwandura HPV Virus, kuva amaraso mu gihe kitari icy’imihango no kujya mu mihango nyuma yo gucura ni bimwe mu bigaragaza kanseri y’inkondo y’umura.

Imibare ya OMS igaragaza ko mu Rwanda kanseri y’inkondo y’umura iri kuri 31,9 ku bagore ibihumbi 10. Ni mu gihe impfu zayo zo ziri kuri 24,1 ku bagore ibihumbi 10 bivuze impfu 921.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko mu 2018 hagaragagaye abantu bashya barwaye kanseri y’inkondo y’umura 362. Iyi ndwara yiganje mu bagore bafite hejuru y’imyaka 45 y’amavuko.

Inkuru ya Igihe

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button