Ubutabera

Depite Norbert Neuser yajoye ibyavuzwe n’Inteko ya EU ku rubanza rwa Rusesabagina

Umudepite Norbert Neuser uyoboye itsinda ry’abadepite bo mu Nteko y’Ubumwe bw’u Burayi bari mu Rwanda yagaragaje ko u Rwanda ari igihugu kigenga bityo ko imikoranire yarwo n’uyu muryango ikwiye kubamo kubahana. Ibi uyu mudepite yabitangaje ubwo yaganiraga n’itangazamakuru iri tsinda rimaze kubonana na Perezida w’Umutwe w’Abadepite.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite Donatille Mukabalisa ari kumwe na bamwe mu bagize Inteko ishingamategeko y’u Rwanda bakiriye itsinda ry’abadepite 8 bari mu Nteko Ishingamategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Mu biganiro byabo bibanze ku gukomeza kwagura imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, uburezi n’ubufatanye mu guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere.

Umudepite Norbert Neuser uyoboye iri tsinda yavuze ko bari mu Rwanda mu rwego rwo gushimangira imikoranire ko kureba ingaruka za Covid19 n’uburyo habaho ubufatanye mu kuzisohokamo.

Yagize ati “Nyuma y’icyorezo cya Covid-19 hari ibintu byinshi bihuriweho ari n ayo mpamvu y’uru ruzinduko hano mu Rwanda aho twaje kureba iterambere no kureba uburyo twakomeza ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ubuhinzi imihindagurikire y’ibihe n’izindi nzitizi zigenda ziza.”

Perezida w’Umutwe w’Abadepite Donatille Mukabalisa yavuze ko imikoranire myiza hagati y’inteko zombi isanzweho kandi ifasha muri gahunda zo kuzuza inshingano zo guhagararira abaturage.

Ati “Ndetse hari n’umushinga umuryango w’ubumwe bw’uburayi uteramo inkunga inteko ishinga amategeko bidufasha cyane mu nshingano zacu zo gushyiraho amategeko, kugenzura ibikorwa bya guverinoma twabagaragarije ko bifite icyo byadufashije cyane mu mikorere yacu no mu mikoranire.”

Ku kibazo kijyanye n’uburyo inteko y’Ubumwe bw’u Burayi yitwaye mu rubanza rwa Rusesabagina Paul, aho iyi nteko yavugaga ko itizeye ubutabera azahabwa n’inkiko zo mu Rwanda, uyoboye iri tsinda ry’abadepite b’inteko y’Ubumwe bw’u Burayi Norbert Neuser yavuze ko atemeranyaga n’ibyo iyi nteko y’iwabo yakoze.

Yagize ati « Ntabwo ari ibanga ko ntari nishimiye umwanzuro w’inteko ishinga amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi kubera ko twabiganiriyeho inshuro 2 muri uyu mwaka mu buryo bwihutirwa ku rundi ruhande kuri njye ntabwo ari byo kwibanda cyane kuri iki kibabazo tukibagirwa ibindi bibazo byinshi tugomba kuvugaho. Ariko nanone tugize inteko ishinga amategeko turigenga, mu mwanzuro twagaragaje uko tubibona kubera ko twita ku burenganzira bwa muntu. Muri igihugu kigenga, mufite leta, mufite abacamanza tugomba kubaha kuko ntabwo turi hano kugirango tubigishe. »

Perezida w’Umutwe w’Abadepite Donatille Mukabalisa ashimangira ko umubano hagati y’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda n’iy’ubumwe bw’u Burayi uzakomeza gushingira ku biganiro hagamijwe ubwubahane bwa buri ruhande.

Ati « Nyuma y’umwanzuro bafashe natwe twafashe undi mwanzuro nk’inteko ishinga amateko tubabwira uko tubitekerezaho ubwo ndibwira ko mu biganiro tuzajya tugira ibyo byose bizajya bihabwa umurongo kugira ngo abantu bajye baganira mu buryo bwo kumvikana, ibiganiro uko bizajya bikomeza ibyo byose tuzajya tugaragaza ko tugomba kubana mu bwuahane. »

Iri tsinda ry’abadepite bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi 5 aho basura ibikorwa bitandukanye uyu muryango uteramo inkunga u Rwanda.

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 46

  1. I personally find that robin here — I’ve tried using the API and the accurate charts impressed me. Perfect for both new and experienced traders.

  2. Peyton here — I’ve tried exploring governance and the intuitive UI impressed me. Great for cross-chain swaps with minimal slippage.

  3. Good comparison of [url=https://staking-polygon.com/blog/liquid-staking-vs-native-polygon/]liquid staking vs native Polygon staking[/url] — useful for deciding between flexibility and direct validator delegation.

  4. Simply want to say your article is as astounding. The clearness in your post is simply excellent and i could assume you’re an expert on this subject. Fine with your permission allow me to grab your feed to keep up to date with forthcoming post. Thanks a million and please keep up the rewarding work.

  5. CV: Not so much in sales. But you know what happened in California recently with Silicon Valley Bank. And also, the tech companies have laid off many people. New York is much quieter now than even when I came in September. Florida is still booming. So it depends on the sector that you’re in.
    view details

  6. There are certainly a variety of details like that to take into consideration. That could be a great point to deliver up. I offer the ideas above as normal inspiration however clearly there are questions like the one you deliver up where an important thing can be working in sincere good faith. I don?t know if best practices have emerged around issues like that, however I’m positive that your job is clearly recognized as a fair game. Both boys and girls really feel the affect of just a second?s pleasure, for the rest of their lives.

  7. Hey there, You’ve performed a great job. I will definitely digg it and in my view suggest to my friends. I’m confident they’ll be benefited from this web site.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button