Ubutabera

Ubushinjacyaha bwasabiye Rusesabagina igifungo cya burundu

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ubujurire gutesha agaciro umwanzuro w’Urukiko Rukuru w’uko Rusesabagina Paul ukurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba yafungwa imyaka 25, bushimangira ko akwiye gufungwa burundu kubera uburemere bw’ibyo aregwa.

Ni mu rubanza Urukiko rw’Ubujurire rwakomeje kuburanisha, ruregwamo Paul Rusesabagina washinze Impuzamashyaka ya MRCD/FLN anayibera umuyobozi, Nsabimana Callixte alias Sankara wayibereye umuvugizi na bagenzi babo 19 baregwamo ibyaha by’iterabwoba.

Perezida w’Inteko Iburanisha, Rukundakuvuga François Regis yatangije iburanisha saa tatu zo mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Mutarama 2022.

Inteko Iburanisha yari igizwe n’abacamanza batatu n’umwanditsi; abaregwa ari 20 kuko Rusesabagina yanze kwitabira Ubujirire nyuma yo kwikura no mu rubanza rw’Urukiko Rukuru avuga ko “nta butabera yiteze kuzahabwa”.

Mu iburanisha riheruka ryo ku wa 20 Mutarama 2022, Ubushinjacyaha bwasobanuriye Urukiko impamvu bwajuririye icyemezo cy’Urukiko Rukuru rwahamije abaregwa bimwe mu byaha bashinjwa ndetse rukabakatira ku wa 20 Nzeri 2021.

Uru rubanza rw’ubujurire rushingiye ahanini ku ku nyito y’ibyaha ababuranyi bahamijwe, ibyo bagizweho abere n’ibihano bahawe Ubushinjacyaha butemera.

Ku ruhande rw’abaregwa, 13 ntibemera ibihano bahawe.
Abaregera indishyi na bo bavuga ko hari abahawe nke hashingiwe gusa ku bushishozi bw’Urukiko, hakaba n’abataragize izo bahabwa.

Ingingo yagarutsweho uyu munsi ni irebana n’ibihano abaregwa bahahwe. Hari ubujurire bw’Ubushinjacyaha n’ibyasubijwe n’abaregwa hakaba n’ubw’abaregwa n’ibyasubijwe n’Ubushinjacyaha.

Ubushinjacyaha bwifuza ko ibihano bizamurwa naho abaregwa bakifuza ko bigabanywa.

Ubushinjacyaha bwanenze ko hari abagabanyirijwe ibihano kubera ko bireze ibyaha cyangwa ari ubwa mbere bakurikiranywe hirengagijwe uburemere bw’ibyo bakurikiranyweho.

Iyo ngingo ireba abaregwa 10 ari bo Rusesabagina Paul, Nizeyimana Marc, Nsanzubukire Félicien, Munyaneza Anastase, Nsengimana Herman, Kwitonda André, Nshimiyimana Emmanuel, Ndagijimana Jean Chrétien, Hakizimana Théogène na Mukandutiye Angelina.

Ubushinjacyaha bwananenze kuba hari abahawe igihano kiri munsi y’igito giteganywa n’amategeko ku byaha baregwa.

Ibyo bireba abaregwa 12 barimo Sankara, Nizeyimana, Nikuzwe Siméon, Ntabanganyimana Joseph , Niyirora Marcel, Iyamuremye Emmanuel, Nsengimana Herman, Kwitonda André, Nshimiyimana Emmanuel, Ndagijimana Jean Chrétien, Hakizimana Théogène na Mukandutiye Angelina.

Ubushinjacyaha bwashimangiye ko Rusesabagina akwiye gufungwa burundu

Ku kugabanyirizwa ibihano kubera ko yireze ibyaha hirengagijwe uburemere bw’icyaha Rusesabagina akurikiranyweho, Ubushinjacyaha bwavuze ko bitari bikwiye kuko atacyireze mu buryo bwuzuye.

Busanga kuba yagabanyirizwa igihano kuko ari ubwa mbere akurikiranywe hakirengagizwa uburemere bw’ibyo akurikiranyweho na byo atari byo.
Urukiko Rukuru rwemeje ko ibyaha icyenda byose Rusesabagina yarezwe bikubiye mu byaha bibiri gusa byakozwe mu buryo bw’impurirane mbonezamugambi. Rwamukatiye imyaka 25 y’igifungo.

Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko rw’Ubujurire ko Rusesabagina yagombaga guhanishwa igihano cy’igifungo cya burundu cyateganyirijwe icyaha kiremereye mu byo yahamijwe, nk’uko giteganywa n’ingingo ya 61 n’iya 62 z’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Kuba yarakatiwe imyaka 25 gusa kubera ko yemeye ibyaha aregwa ubwo yabazwaga mu Bugenzacyaha n’Ubushinjacyaha; bwavuze ko bidakwiye kuko nyuma yahinduranyije imvugo, akikura mu rubanza atarisobanura kuri ibyo byaha ndetse ntiyemere ububasha bw’Urukiko.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko iyo itamubera impamvu nyoroshyacyaha ku buryo yanabiboneramo inyungu akagabanyirizwa igihano kigakurwa ku gifungo cya burundu kigashyirwa ku myaka 25.

Ku kuba ari ubwa mbere Rusesabagina yari akoze icyaha akurikiranyweho, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko na byo bitamubera impamvu nyoroshyacyaha kuko hakwiye kwitabwa ku buremere bwacyo, ingaruka zacyo, impamvu yagikoze, uko yari asanzwe yitwara mu mibereho ye bwite n’uburyo cyakozwemo.

Busanga Urukiko Rukuru rwarirengagije ko nubwo ari ubwa mbere Rusesabagina yari agikoze, ari icyaha kiremereye, cyagize ingaruka ku buzima bw’abantu, harimo abapfuye, abakomeretse n’abangiririjwe imitungo.

Ubushinjacyaha bwashimangiye ko Rusesabagina atari akwiye kugabanyirizwa igihano kuko atigeze yemera icyaha mu buryo budashidikanywaho imbere y’Urukiko kandi ibyaha yakoze byagize ingaruka ziremereye ku buzima no ku mitungo y’abantu.

Bwasabye Urukiko rw’Ubujurire ko uyu mugabo w’imyaka 67 ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Rusesabagina Paul ntacyo yasubije kuri iyo ngingo kuko ntiyigeze yitabira urubanza rw’ubujurire.

Ku wa 20 Nzeri 2021 ni bwo Urukiko Rukuru rwakatiye Paul Rusesabagina imyaka 25; naho Nsabimana Callixte alias Sankara, Nizeyimana Marc, Bizimana Cassien, Matakamba Jean Berchmans, Shaban Emmanuel, Ntibiramira Innocent, Byukusenge Jean Claude na Nsabimana Jean Damascène bakatirwa imyaka 20 y’igifungo.

Nikuzwe Siméon yakatiwe imyaka 10; Nsanzubukire Félicien, Munyaneza Anastase, Hakizimana Théogène, Nsengimana Herman, Iyamuremye Emmanuel, Niyirora Marcel, Kwitonda André na Mukandutiye Angelina bakatirwa imyaka itanu.

Ntabanganyimana Joseph, Nshimiyimana Emmanuel na Ndagijimana Jean Chrétien bo bakatiwe imyaka itatu.

Source: Igihe

Inkuru bijyanye

Igitekerezo kimwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button