Andi Makuru

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma Mukuralinda Alain agaragaza impungenge z’ingaruka z’intambara ya Ukraine ku Rwanda

Kuva ku itariki ya 24 Gashyantare, Intambara karundura u Burusiya bwashoje kuri Ukraine ikomeje guca ibintu, ari na ko umubare w’abitaba Imana wiyongera.

Uretse ibibazo iyi ntambara yateje mu bihugu biri kuyirwana, ingaruka zayo zizagera no mu bindi byinshi bitayigizemo uruhare, bitewe n’uko nk’u Burusiya bwayitangije ari igihugu gikungahaye cyane ku mutungo kamere urimo gaz na peteroli, ugereranyije n’uko 17% bya gaz yose icuruzwa ku Isi ikomoka mu Burusiya, bikaba 12% kuri peteroli.

Ku rundi ruhande, gaz igize 24% by’umuriro w’amashanyarazi akoreshwa ku Isi, bikaba akarusho muri Amerika aho icyo kigero kiba kuri 40%. Birumvikana ko bitoroshye gusimbuza izi ngufu z’amashanyarazi mu gihe gito.

Nk’ubu, ibiciro bya gaz mu Burayi byazamutse ku kigero cya 35%, mu gihe akagunguru ka peteroli kaguraga 52$ muri Mutarama umwaka ushize, ubu karenze 100$, ndetse amakuru akavuga ko kazazamuka kakagera kuri 150$.

Umugishwanama mu bukungu, Habyarimana Straton, yavuze ko ubwoba bw’abashoramari bushobora guhindura ibintu.

Ati “Biriya bintu iyo byabaye, mu bukungu bwigenga ni ’ibintu kenshi tutanabona bisa nk’icyuka ariko ibyo dukeka ko ubukungu bushingiyeho sibyo biba bibugenga. Abantu bashobora kwikanga, byonyine bigatuma abafite imigabane mu masosiyete atandukanye bayigurisha.”

Ingaruka ku Rwanda ni izihe?

U Rwanda ntabwo rukorana ubucuruzi buhambaye n’u Burusiya kuko imibare y’Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR), icyakora mu gihembwe cya gatatu cya 2021, u Rwanda rwohereje mu Burusiya ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 1.03$, mu gihe rwahakuye ibicuruzwa byaho bifite agaciro karenga miliyoni 16$.

Habyarimana ati “Nta byinshi tuvana mu Burusiya byinshi. Buriya u Burusiya bwohereza hanze intwaro, peteroli na gaz. Amabuye yabo amenshi barayikoreshereza. Ibyambu byabo na byo ntibikunze gukoreshwa ku rwego mpuzamahanga.”

Uku kwiyongera kw’ibiciro kuzagira ingaruka mbi ku bukungu bw’u Rwanda kuko bishobora gutiza umurindi izamuka ry’ibiciro ku masoko byitezwe ko rishobora kugera kuri 8% uyu mwaka.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Mukuralinda Alain, yavuze ko ingaruka z’iki kibazo ku bukungu bwa Afurika burimo n’ubw’u Rwanda ari nyinshi.

Ati “U Burusiya buri mu bihugu ku Isi mu bifite peteroli na gaz. Byanze bikunze ibindi bihugu bigira ubwoba bigatangira bigashaka kugura lisansi na peteroli nyinshi kugira ngo biyibike, ibiciro bikazamuka, iyo ibiciro bizamutse byaba bizamukiye i Burayi cyangwa mu Burusiya byanze bikunze twese bitugiraho ingaruka ku Isi yose.”

Uyu muyobozi ariko yavuze ko u Rwanda rwiteguye guhangana n’ibi bibazo ariko atanga umuburo w’uko ibiciro bya peteroli na gaz bishobora kuzamuka.

Ati “Bivuze ngo rero nyuma y’ibyumweru bibiri, bitatu, ejo abaturage nibumva ibiciro bya peteroli cyangwa gaz byazamutse bazamenye aho biturutse. Keretse tugize Imana iriya ntambara igahagarara vuba. Naho ubundi izo ngaruka zo zizatugeraho kandi ntabwo ari twe twenyine nk’Abanyarwanda, twese nk’Abanyafurika n’Abanyaburayi.”

Yakomeje agira ati “Ab’i Burayi, bo batangiye no kugira ikibazo cya gaz, ibiciro byarazamutse cyane. Nta kuntu intambara ibereye ahantu hari ibyo dukenera ariho bikomoka, nta kuntu ingaruka zitatugeraho.”

Icyakora Mukuralinda yavuze ko u Rwanda rwiteguye guhangana n’ibi bibazo, ati “U Rwanda ntabwo rwitegura ku munota wa nyuma n’ubundi rusanzwe ruba rwiteguye, niba rufite peteroli tugomba gukoresha, rugomba kuba rufite iy’igihe runaka […] ruvuga ruti ‘hari iyo tubitse ukwezi kumwe, abiri cyangwa atatu’, haramutse habaye ikibazo ku buryo twanabasha kugira iyo gukoresha nta yindi yinjira.”

Yakomeje agira ati “Ibyo ni ibintu ababishinzwe bagomba kuba barateguye, nta gutungurwa kurimo ariko uyu munsi ni ukwitegura kubera ko byanze bikunze ingaruka zizagera aho zize kuko intambara igitangira ibiciro byahise bizamuka.”

Uyu muvugizi kandi yavuze ko Leta iri mu bikorwa byo kugerageza gucyura Abanyarwanda bakiri muri Ukraine barimo 67 bakiri gushaka inzira zatuma basohoka muri icyo gihugu, mu gihe abandi 18 bamaze kugera muri Pologne.

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 2

  1. I do not know if it’s just me or if perhaps everyone else
    experiencing problems with your blog. It seems like some of the written text within your
    posts are running off the screen. Can somebody else please
    comment and let me know if this is happening to them
    too? This might be a problem with my web browser because I’ve had this happen before.

    Thanks

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button