Andi Makuru

Béatrice Munyenyezi yatangiye kuburana mu mizi ku byaha bya jenoside

Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwatangiye kumva mu mizi urubanza rwa Béatrice Munyenyezi ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside.

Ubushinjacyaha bwamushinje kwica abatutsi n’uruhare rukomeye mu gufasha mu bikorwa byo gufata abagore ku ngufu mu mujyi wa Butare mu gihe cya jenoside.

Mu bimenyetso ubushinjacyaha bushingiraho bwavuze ko kubera ijambo yari afite bivuye mu muryango yashatsemo, Munyenyezi yafatanyije n’interahamwe gushinga za bariyeri ahantu hatandukanye mu mujyi wa Butare.

Ngo akajya agaragaza abatutsi bagombaga kwicwa cyane cyane abigaga muri kaminuza – kandi ko yasabaga interahamwe gufata abagore ku ngufu mbere yo kubica.

Umushinjacyaha avuga ko ibimenyetso simusiga ari imvugo z’abatangabuhamya bemeza ko Munyemezi ubwe yishe umubikira amurashe na masotera (pistolet) nyuma yo gufatwa ku ngufu bitegetswe na Munyenyezi.
Ubushinjacyaha kandi bwamushinje gukoresha inama zo gushishikariza abantu gokora jenoside, buvuga inama yagiye ajyamo mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Butare.

Munyenyezi yagiye yisobanura kuri buri cyaha. Yabwiye urukiko ko abatangabuhamya babiri bavuguruzanya – aho ngo umwe avuga ko yiciye umubikira kuri bariyeri undi akavuga ko yamwiciye muri hoteli.
Avuga ko asanga abatangabuhamya batamuzi neza – ngo mu 1993 yigaga mu ishuri ryisumbuye rya CEFOTEC, mu gihe bo bavuga ko yigaga muri ‘Université’ ya Butare.

Avuga ko muri icyo gihe cya jenoside we atasohokaga mu rugo ngo kuko yari atwite kandi afite umwana w’uruhinja.

Abamwunganira bavuga ko ubushinjacyaha nta bimenyetso simusiga bigaragaza uruhare rwa Munyenyezi muri jenoside kandi ko ibimenyetso bitangwa n’ubushinjacyaha bitajyanye n’icyaha buvuga ko cyakozwe.

Me Gashema ati: “Niba umutangabuhamya umwe avuga ko umubikira yiciwe kuri bariyeri undi akavuga ko yiciwe muri hoteli turafata iki tureke iki?”

Mu gusubiza ibyo ubwunganizi bwavuze, abashinjacyaha bavuze ko gutwita no gukora icyaha ari ibintu bibiri bitandukanye kandi ko nta hame ririho rivuga ko umuntu utwite atakora icyaha.

Béatrice Munyenyezi yoherejwe mu Rwanda na leta ya Amerika amaze gufungwa imyaka 10 azira kubeshya inzego z’abinjira n’abasohoka.
BBC

Inkuru bijyanye

Igitekerezo kimwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button