Andi Makuru

UK-Rwanda: Abaminisitiri ba UK batsinzweho igice ku gusaba ko inama bagiriwe ikomeza kugirwa ibanga

Abaminisitiri batsinzweho igice ku kugerageza kwabo ko gukomeza kugira ibanga urukurikirane rw’amagambo babwiwe n’umujyanama kuri gahunda yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro.

Ku wa gatatu, urukiko rukuru rwo mu Bwongereza rwavuze ko bimwe mu byo umujyanama yabwiye abaminisitiri bigomba guhishurwa, muri uru rubanza rwo ku rwego rwo hejuru rujyanye n’iyo gahunda.

Abanyamategeko bunganira leta y’Ubwongereza bari bavuze ko guhishura ayo magambo byakwangiza umubano w’Ubwongereza n’u Rwanda.

Umujyanama yari yaburiye abaminisitiri ko leta y’u Rwanda ikorera iyicarubozo (kuborezwa igufa mu Kirundi) abatavuga rumwe na yo muri politiki ndetse ikanabica, nkuko byavugiwe mu rukiko.
Nubwo uko kuburira ku rugomo muri politiki kwahishuwe mu rukiko ku wa kabiri, andi magambo y’iyo nzobere aracyari ibanga.

Uwo mujyanama wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubwongereza (izwi nka FCDO, mu mpine y’Icyongereza) yari yarebye ku masubiramo (ubugororangingo bw’inyandiko) yari yakozwe kuri raporo ya leta y’Ubwongereza ku myitwarire y’u Rwanda ku burenganzira bwa muntu.

Iyo nyandiko yari irimo kuvugururwa mu gihe abaminisitiri bateganyaga kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro.

Byari biteganyijwe ko bajyanwayo mu ndege, bijyanye n’iyi gahunda yo kubimura yateje impaka, yatangajwe mu kwezi kwa kane uyu mwaka.

Iyo gahunda yo kujyanwa mu Rwanda ntagusubira mu Bwongereza, ifite agaciro ka miliyoni zitari munsi ya 120 z’amapawundi (miliyari 150 uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda).

Ayo mafaranga, leta y’Ubwongereza yamaze kuyaha leta y’u Rwanda.

Iyo gahunda igamije guca intege abo leta ivuga ko bambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko umuhora wa Channel (la Manche).

Ariko yabaye itindijwe kugeza urukiko rukuru rufashe umwanzuro niba ikurikije amategeko.

Mu rukiko, leta yavuze ko izindi ngingo 10 zavuzweho n’uwo mujyanama utatangajwe izina zikwiye gukomeza kugirwa ibanga aho kugira ngo zikoreshwe nka gihamya muri urwo rubanza rwimirije kuba.

Ibi bivuze ko zitahishurirwa itsinda ry’abimukira n’imiryango ikora ubugiraneza yari irimo gutambamira iyi gahunda yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro.

Ariko mu cyemezo cye, umucamanza mukuru, Lord Justice Lewis, yavuze ko ingingo esheshatu muri izo zavuzweho n’uwo mujyanama, cyangwa ibice byazo, zikwiye kuba mu rubanza rwo mu kwezi gutaha kwa cyenda.

Yanzuye ko ingingo enye zikwiye gukomeza kuba ibanga zose kubera kwangiza zateza kwo mu rwego rw’ububanyi n’amahanga.

Yagize ati: “Ndemera ko uko guhishura kw’ingingo 10 kwatuma hiyongera ibyago bya nyabyo byo guteza kwangirika gukomeye ku mubano n’amahanga w’Ubwami bw’Ubwongereza, by’umwihariko [ku mubano wabwo] n’u Rwanda”.

“Ndabizi ko leta… ibona gahunda yuko abashaka ubuhungiro ubusabe bwabo bufatwaho icyemezo mu Rwanda nk’uburyo bukomeye bwo guca intege abantu kugira ngo ntibashake kwambuka [umuhora wa] English Channel mu mato cyangwa mu bundi buryo.

“Guhishura iyo nyandiko ivugwaho muri uru rubanza byabangamira ikorwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’iyo gahunda”.

Leta yahawe igihe cyo gutekereza ku bujurire.

Mu gihe iki cyemezo cy’umucamanza byarangira ari cyo gikurikijwe, ayo magambo y’umujyanama ashobora gushyirwa ku mugaragaro mu kwezi kwa cyenda.

Abimukira bari batoranyijwe ngo boherezwe mu Rwanda mu rugendo rw’indege rwa mbere rwaburijwemo, hamwe n’ibitangazamakuru bitatu – ari byo BBC News, harimo n’ikiganiro Newsnight cya BBC, ibinyamakuru The Times na The Guardian – basabye ko iyo nyandiko ishyirwa ku mugaragaro.

BBC

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 2

  1. Hi there just wanted to give you a quick heads up. The text in your
    content seem to be running off the screen in Safari.
    I’m not sure if this is a format issue or something to do with internet browser
    compatibility but I thought I’d post to let you know. The design look great
    though! Hope you get the issue resolved soon. Thanks

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button