Andi Makuru

Ntabwo turi abajura_Perezida Kagame asubiza RDC ishinja u Rwanda kuyibira umutungo kamere

Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umuhango wo kwakira indahiro z’abaminisitiri bashya baheruka guhabwa imyanya muri guverinoma, Dr Sabin Nsanzimana wagizwe minisitiri w’Ubuzima na Dr Yvan Butera wagizwe Umunyamabanga wa Reta muri minisiteri y’Ubuzima, Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yagarutse ku ngingo zirebana n’ibibazo u Rwanda rufitanye na Congo aho ashimangira ko ibibazo bya DRC yananiwe kubikemura igafata u Rwanda nk’Urwitwazo rw’intege nkeya zayo. Mubyo yagarutseho harimo ibirego bya DRC ishinja u Rwanda guteza umutekano muke rugamije gusahura umutungo kamere wa DRC.

Perezida Paul Kagame yasubije Congo Kinshasa imaze igihe ishinja u Rwanda kuyibira amabuye y’agaciro, agaragaza ko ubushobozi u Rwanda rufite rubukoresha byinshi mu kwiteza imbere byaba na ngombwa rugasaranganya n’abandi ariko ko rudashobora kwiba.

Perezida Kagame yahakanye ibivugwa ko hari amabuye y’agaciro ava muri Congo akajya gucuruzwa mu Rwanda, avuga ko aheruka kubibazwa “n’abantu bakomeye cyane” baganiriye nawe.

Ati: “Nababwiye ko hari ikintu nzi, ko hari abantu bava muri Congo, mu nzira zitemewe cyangwa zemewe, bakazana amabuye y’agaciro ariko menshi anyura hano ntabwo ahaguma, ajya i Dubai, ajya i Brussels, i Tel Aviv, yajyaga no mu Burusiya, ho sinzi niba akijyayo.

“Narababajije nti ‘ese namwe ntimwaba muri ku rutonde rw’abiba amabuye ya Congo kuko ibyo bintu bigana iwanyu? Naho twebwe igihugu cyacu ni inzira. Baradushinja kwiba amabuye ya Congo, naho se aho agana?”

Nyakubahwa Paul Kagame yikije ku kuba hari iterambere u Rwanda rumaze kugeraho rimwe na rimwe bigizwemo uruhare n’inkunga z’ibihugu bikomeye bifasha u Rwanda ariko bikaba na bimwe mu bifasha DRC gushinja u Rwanda kuyibira ubutunzi ariko ashimangira ko ibyo bihugu nibigenzura neza aho bitera inkunga hose nta na hamwe bizabona igihugu gikoresha inkunga zabyo nk’u Rwanda.

Inkuru bijyanye

Igitekerezo kimwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button