Andi Makuru

Vatikani yemeye gushyira umuryango wa Rugamba Sipiriyani mu bahire – Antoine Cardinal Kambanda

Antoine Cardinal Kambanda yatangaje ko ubusabe bwa Liliziya Gatolika mu Rwanda, bwo gushyira umuryango wa Rugamba Sipiriyani mu Bahire bwemewe na Roma, hasigaye kubushyikiriza Papa Francis agafata icyemezo cya nyuma.

Ibi yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku itariki ya 23 Werurwe 2023, ababwira uko urugendo baherutse kugirira i Roma rwagenze, ndetse anababwira ko ubusabe bajyanye bwo gushyira Rugamba Sipiriyani, umugore we n’abana mu bahire bwemewe, hasigaye icyemezo cya Papa Francis gusa.

Ati “Ibirebana no gushyira mu rwego rw’Abahire Cyprien Rugamba n’umugore we Daphrose Rugamba n’abana babo, twabiganiriye n’urwego rwa Kiliziya rubishinzwe, batubwira ko bakiriye raporo twabahaye bakaba barasanze nta kiburamo. Ubu barimo kuyigaho ngo barebe niba ubusabe bwacu bwakwemezwa bagashyirwa mu rwego rw’abahire ndetse barebe n’igihe byabera, bakabigeza kuri Papa ari na we ufata icyemezo cya nyuma”.

Antoine Cardinal Kambanda akomeza avuga ko n’ubwo Dosiye yatanzwe n’abakristu, hari ibyo basabwa byakunganira imirimo yo kuyisuzuma.

Muri byo avuga ko harimo gusenga basabira iki cyifuzo, kugaragaza ko ibyasizwe na Rugamba nk’indirimbo, imva ye n’ibindi bibamwibutsa bifitiye abakristu akamaro no kumwiyambaza mu bibazo, cyane cyane by’umuryango hakaboneka ibisubizo bimunyuzeho.

Ku kibazo cy’uko haba hari abandi Banyarwanda baba bateganya gusabira gushyirwa mu rwego rw’abahire, Antoine Cardinal Kambanda avuga ko kujya mu Bahire bisaba ibintu byinshi, bimwe muri byo bikaba ari ubuhamya bw’amateka atandukanye abantu baba baragiye bagira mu mibereho yabo, ariko kugeza ubu ngo nta bandi Kiliziya yari bwashyiremo, gusa akavuga ko hari amateka amwe arimo akusanywa ku bantu bagaragaweho n’ibikorwa by’ubutwari.

Ati “Dufite abantu benshi, cyane cyane mu mateka mabi ya Jenoside, bagiye bagaragaza kuba urumuri mu bikorwa by’urukundo no kwitangira abandi. Ubwo buhamya buragenda bwegeranywa ndetse hari n’ubwamaze kwegeranywa”.

Ubu buhamya nibumara gusuzumwa, ngo urwego rubishinzwe ruzabyigaho rubisuzume habe hakorwa ubwo busabe.
KT Press

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 2

  1. I thoroughly enjoyed this article. Its clear, concise, and thought-provoking. Anyone else have thoughts? Click on my nickname for more interesting reads!

  2. Thanks for another informative site. The place else may just I am getting that type of information written in such an ideal manner? I have a project that I’m just now running on, and I’ve been on the glance out for such info.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button