Andi Makuru

Impaka z’ubwikorezi bw’imizigo zavugutiwe umuti na RURA

Urwego ngenzuramikorere mu Rwanda rwashyizeho amabwiriza agenga kwishyuza imizigo ku bagenzi batega imodoka rusange bajya hiryo no hino.

Hirya no hino mu Rwanda hakunze kurangwa ukutumvikana hagati y’abashinzwe gutwara abagenzi n’abagenzi bapfa imizigo no kuyishyurira.

Hari bamwe basaba amafaranga ku tuzigo duto n’ibikapu bitandukanye ariko iki kibazo cyavugutiwe umuti.

RURA ibinyujije kuri Twitter yayo,yashyize hanze imizigo itagomba kwishyurwa n’igomba kwishyurwa ku bagenzi.

Yagize iti “Umuzigo wo mu ntoki ntugomba kurenza: ibiro 10,Umubyimba w’ubugari nturenga 20cm,Umubyimba nturenza 50cm z’uburebure.”

RURA yibukije kandi ko umuzigo wo mu ntoki [utishyurirwa] ucungwa na nyirawo mu modoka.

Yavuze ko amabwiriza N° 010/R/TLTPT/TRANS/RURA/2021 yo ku wa 14/12/2021 ariyo agenga serivisi zo gutwara abantu mu buryo rusange hakoreshejwe bisi.

RURA yasabye abagira ibibazo mu gutwara abantu n’ibintu kubahamagara ku mirongo yayo ya telephone itishyurwa ya 3988 cyangwa 2222.

Inkuru bijyanye

Igitekerezo kimwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button