Andi Makuru

Perezida Kagame yibukije abaminisitiri bato mu myaka yahaye inshingano ko kuyobora atari iby’abakuru gusa

Perezida Kagame yavuze ko gufata inshingano zaba izo kuyobora cyangwa izindi zitandukanye bidasaba kuba umuntu ari mukuru ahubwo abakiri bato bakwiye kumenya ko atari abo gukurikira gusa ahubwo nabo bagomba kuyobora.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa 24 Kanama 2023, ubwo yari amaze kwakira indahiro z’abayobozi bashya baherutse kwinjira muri Guverinoma barimo Maj Gen Albert Murasira wahawe kuyobora Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi [MINEMA].

Abandi bayobozi barahiriye inshingano nshya ni Jeanine Munyeshuli wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi na Sandrine Umutoni wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko.

Perezida Kagame yashimiye abarahiye kubwo kwemera gukorera igihugu, ashimangira ko ari ibisanzwe kuko bari basanzwe bafite indi mirimo itandukanye bakoreye igihugu.

Ati “Ariko buri gihe nta wabura kwibutsa ko imirimo nk’iyi kuri uru rwego iba igamije kugira ngo abantu bafata inshingano kuri bo ubwabo, abo bayobora ariko ikibisumba byose kikaba ko tuba dukorera igihugu cyacu.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko abamaze kurahira ari umugabo umwe n’abagore babiri, kandi bakiri bato, ibintu avuga ko biba byakozwe hagamijwe guha urubyiruko inshingano kugira ngo bakure bumva ko badakurikira gusa ahubwo bakwiye no kuyobora mu bikorwa byo kubaka igihugu.

Ati “Mu rubyiruko twari dufite minisitiri muto ukura, ariko yari umugabo nifuzaga rero ko tugiramo n’umudamu. Ubwo ndibwira ko urubyiruko rwacu ari abakobwa, abahungu, abagore bazabibonamo.”

“Kugira ngo babibonemo ariko ntabwo ari uko umwe ari umugabo undi ari umugore ahubwo bagomba kubibonamo mu bikorwa kandi bijyanye n’uko ababikora, ababiyoboramo abandi bari muri ya myaka navugaga aho nabo bari mu rwego rw’urubyiruko kugira ngo bigaragaze ko abagomba gufata inshingano atari abo mu myaka nk’iyacu ahubwo n’abato nabo bagomba kubibyirukiramo bakabikuriramo.”

Perezida Kagame yavuze ko gufata inshingano , kugira imico yubaka cyangwa iyobora bitari iby’abakuru, ahubwo bikwiriye guhera ku bato.

Ati “Ariko cyane cyane ndavuga ko gufata inshingano, kugira imico yubaka, iyobora ntabwo ari iby’abakuru gusa, bikwiye guhera ku bato.”

“Ibisigaye rero muzabisanga ku kazi, ni ibisanzwe. Aho muvuye n’aho mugiye, akazi wenda kariyongera ariko ntabwo ari akazi gashya nk’ako bamwe muri twe twinjiye mu kazi, tutigeze twumva, tubona ariko wageramo ugahera ko ufata umurongo. »

Umukuru w’Igihugu yibukije aba bayobozi bashya barahiriye inshingano ko bazisanzemo abandi bityo bagomba gufatanya haba mu kongera imbaraga mu bizima bazasanga no gukosora ibyo bazasanga bitameze neza.

Ati ‘‘Ndagira ngo muve aha mwumva ko akazi katangiye ejo, ntabwo ari uyu munsi. Mukomereze aho rero mukore ibishoboka.’’

Iby’ibanze ku bayobozi barahiye

Jeanine Munyeshuli yaminuje ibijyanye n’ubukungu ndetse akaba abimazemo imyaka irenga 10 abikora nk’akazi ke ka buri munsi.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminza mu bijyanye n’ubukungu [Masters in Economics and Statistics], yakuye muri Kaminuza y’i Genève mu Busuwisi.

Avuga neza Ikinyarwanda, Igiswahili, Icyongereza n’Igifaransa ndetse akongeraho n’Ilingala n’Icyespanyolo.

Kuva mu 2021, yari Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi muri Kaminuza y’Ubuvuzi ya Global Health Equity ndetse akaba yari mu bagize Inama y’Ubutegetsi yayo.

Munyeshuli kandi ni Umuyobozi Wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya Cogebanque Plc.

Kuva mu 2017, yakoreye ikigo cya SouthBridge Rwanda nk’umugishwanama ndetse aba n’umuyobozi wacyo ushinzwe ibikorwa.

Kuva mu 1998, Munyeshuli yakoreye ibigo bitandukanye mu Busuwisi birimo Picket Group na Unigestion mu bijyanye n’imari.

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj Gen Murasira Albert yize ibijyanye n’Imibare aho abifitemo impamyabumenyi y’icyiciro cya kaminuza yavanye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Mbere yo guhabwa kuyobora MINEMA, yari Minisitiri w’Ingabo kuva mu 2018.

Mu 2016, yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri Kaminuza ya Liverpool mu Bwongereza aho yizeyo ibijyanye no gucunga imishinga.

Mu 2011 yagiye kwiga ymu Bushinwa muri ‘PLA Nation Defence University’ aho yize ibijyanye n’ubwirinzi. Mu 2004 yize amasomo ajyanye n’imiyoborere muri Ghana Institute of Management and Public Administration.

Sandrine Umutoni yatangiye gukora mu Imbuto Foundation kuva mu 2015, ndetse mu mwaka wakurikiyeho yahise agirwa Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango washinzwe na Madamu Jeannette Kagame.

Mbere yo kugera mu Imbuto Foundation, Umutoni yakoze mu Miryango Mpuzamahanga itandukanye irimo uwita ku mpunzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umutoni yize ibijyanye n’Ububanyi n’Amahanga, Itumanaho ndetse n’ibijyanye no gusemura indimi.

Ni umwanditsi w’ibitabo by’abana ndetse afite igitabo cyahawe igihembo cya Naima’s Prize mu 2016.

Mu 2020, Umutoni yashyizwe ku rutonde rw’abagore 100 bavuga rikumvikana muri Afurika.

Afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Ububanyi n’Amahanga yakuye muri Agnes Scott College (Decatur, GA/USA), afite kandi indi yavanye muri Georgia State University (Atlanta, GA/USA).

Avuga neza Igifaransa, Icyongereza n’Ikinyarwanda ndetse akaba anagerageza kuvuga Icyespanyoro.

Igihe.com

Inkuru bijyanye

Igitekerezo kimwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button