Andi Makuru

Bugesera: Umuvuzi gakondo yaguwe gitumo nyuma y’amezi aziritse abarwayi be

Umuvuzi gakondo wo mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera yaguwe gitumo n’ubuyobozi ari kuvura abarwayi baziritse amaguru n’amaboko.

Uyu muvuzi yafatiwe mu rugo rwe ruherereye mu Kagari ka Gakamba yaziritse abarwayi barindwi amaguru n’amaboko kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Ukwakira 2023.
Bamwe mu barwayi babwiye itangazamakuru ko na bo babangamirwa n’uko abavura yabaziritse amaboko n’amaguru.

Umwe muri bo yagize ati “Ntabwo nzi impamvu banzirika gusa bavuga ko ndwaye mu mutwe ariko njye mba numva ndi muzima.”

Bamwe mu bajyana aba barwayi kuri uyu muvuzi gakondo bo bavuga ko impamvu baba babaziritse biterwa n’uko baba bafite ibibazo byo mu mutwe.

Uyu muvuzi gakondo yagaragaje impamvu ahitamo kubavura baziritse kuko aba yamenye ko ari abarwayi bo mu mutwe bavujwe i Ndera bikananirana.

Umuyobozi w’abavuzi Gakondo mu gihugu, Gerturde Nyirahabineza, yabwiye IGIHE ko uyu muvuzi gakondo yafashwe ubwo bari mu gikorwa cyo gusura abavuzi gakondo bareba aho bakorera.

Ati “Ni isurwa ry’abavuzi gakondo turimo gukora; rero twaramutunguye tujyanye n’uhagarariye abavuzi gakondo mu Karere ka Bugesera dusanga afite abarwayi mu rugo yarakoze ibitaro. Hari abarwayi barindwi n’abarwaza babo ku buryo hari abari bahamaze amezi itatu abandi ukwezi n’igice.”

Yongeyeho ko bahise bitabaza inzego z’umutekano zimujyana kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mayange mu gihe abarwayi basanzwe iwe bo bahise bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Mayange kugira ngo bakomeze kwitabwaho.

Igihe

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button