Andi Makuru

Njyanama y’Akarere ka Karongi yeguje Mukarutesi Vestine wari Meya.

Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi yeguje Mukarutesi Vestine wari umaze imyaka ine ari Umuyobozi w’aka Karere nyuma y’aho yari amaze igihe hari ibyo asabwa gukora bimureba ntabikore.

Uyu mwanzuro wafatiwe mu Nama Njyanama idasanzwe yateranye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Ukwakira 2023.

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi, Uwimana Donatha, yabwiye IGIHE ko umwanzuro wo kweguza uyu muyobozi wafashwe nyuma y’aho hari byinshi bagiye bamugiraho inama bakabona ntibikosoka.

Ati “Uyu munsi rero twateranye kugira ngo tumubaze impamvu ibyo bintu atabikora. Yadusobanuriye biza kugaragaza ko hari ibitakomeza kugira ngo dukomezanye bitewe n’umuvuduko akarere kacu kari kugenderaho. Yegujwe n’Inama Njyanama imaze kumva ibisobanuro ku byo twagaragaje.”

Uwimana yavuze ko mu mpamvu zatumye beguza uyu muyobozi harimo ibyo babonaga bitihuta birimo gukemura ibibazo by’abaturage, hakiyongeraho n’ibibazo bibangamiye imibereho myiza yabo.

Ati “Twasanze bishobora gukerereza umuturage mu iterambere rye, ni yo mpamvu twahisemo ko yaba avuye ku mwanya yari ariho w’ubuyobozi noneho abandi bagakomeza.”

Mukarutesi Vestine uretse kuba yakuwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Karongi yanakuwe mu nama Njyanama y’Akarere. Biteganyijwe ko Komisiyo y’Amatora izakoresha amatora hakaboneka umujyanama ugomba kumusimbura ndetse hakanatorwa umuyobozi mushya w’akarere mu gihe kitarenze iminsi 90.

Itegeko riteganya ko iyo umuyobozi w’akarere yeguye cyangwa yegujwe akarere kayoborwa by’agateganyo n’uwari usanzwe ari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, bivuze ko Niragire Théophile ari we wahise aba Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Karongi.

Tariki 27 Nzeri 2019, ni bwo Mukarutesi Vestine yatorewe kuyobora Akarere ka Karongi asimbuye kuri uyu mwanya Ndayisaba François wari uherutse kwegura kuri uyu mwanya.

Igihe

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button