Madamu Jeannette Kagame yasabye ko ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa rihagarara
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko umunsi wo kuvugira rimwe ko ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa rihagarara ari none, kuko bitabaye ibyo byaba ari ugukererwa kandi ni ko bikomeza kugira ingaruka.
Ni ijambo yavuze kuri uyu wa Kane, tariki ya 23 Kamena 2022, mu kiganiro cyahurije hamwe abayobozi batandukanye, cyagarukaga ku ’Ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa’.
Ni inama yanitabiriwe na Madamu w’Igikomangoma Charles, Camilla, bombi bari mu Rwanda aho bitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Commonwealth, CHOGM.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kurandura ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa cyangwa irishingiye ku gitsina, bihura n’intego zigamije Iterambere rirambye zigomba kugerwaho bitarenze 2030.
Yabwiye abitabiriye ibi biganiro ingingo bakwiye gutekerezaho, ababaza niba hari umubare w’abagore n’abakobwa bakwiye guhohoterwa, abafatwa ku ngufu, abana baterwa inda cyangwa abakorerwa ihohoterwa ryo mu ngo n’itotezwa kugira ngo Isi ibone kumva akababaro kabo.
Yakomeje ati “Ndahamya ko uyu munsi ari wo munsi nyawo wo kuvuga ko bikwiye guhagarara, kubera ko undi munsi bishobora kuba byakerererewe.”
Yavuze ko mu bikwiye guhagarara harimo no kwibasira abahohotewe.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko yishimiye kugira uruhare muri iki kiganiro, cyitabiriwe n’abagore bemeye guhaguruka bakarwanya ihohoterwa, na mbere y’uko Isi yemera kwiyunga kuri uru rugendo.
Madamu Camilla yashimye ko nyuma y’imyaka ibiri, abantu bongeye guhurira mu Rwanda, nyuma ya gahunda zarogowe n’Icyorezo cya COVID-19.
Yavuze ko imibare igaragaza ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa iteye inkeke, aho ku Isi, umugore umwe muri batatu aba yarahuye n’ihohoterwa mu buzima bwe.
Byongeye, iyo bigeze mu bihe by’amakimbirane imibare iriyongera, nk’uko byagaragaye mu bihe bya COVID-19.
Yakomeje ati “Twaba tubizi cyangwa tutabizi, twese twahuye n’umuntu wahuye n’ihohoterwa ryaba irishingiye ku gitsina cyangwa iryo mu rugo. Bityo, twese dukwiye kugira uruhare mu kurwanya ibi bikorwa bigayitse.”
Yashimye ubutumwa bwa Perezida Kagame ku munsi mpuzamahanga w’umugore, wavuze ko uburinganire ari uburenganzira, aho kuba impuhwe abagore bagirirwa.
Yasabye uruhare rwa buri wese mu kurengera uburenganzira bw’abagore, bakomeje guhohoterwa mu buryo butandukanye hirya no hino ku Isi.
Igihe
Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, yashimye umuhate w’abagore batahwemye kwamagana ihohoterwa, bakavugira bagenzi babo bahisemo guceceka mu bihe bigoye bahura nabyo.
I enjoyed the humor in this piece! For more, visit: FIND OUT MORE. Let’s chat about it!