Andi Makuru

Ibyo kugabana imitungo 50/50% muri gatanya bishobora gusubirwamo vuba mu Rwanda.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatangiye gusuzuma umushinga w’itegeko rishobora gutuma abashakanye batagabanywa imitungo yabo mu buryo bungana, igihe bahisemo gutandukana hatarashira imyaka itanu babana.

Uyu mushinga w’itegeko ugamije gukumira ikibazo cy’abashyingirwa nyuma y’igihe gito bagasaba ubutane bagamije kugabana mu buryo bungana imitungo.

Icyemezo cyo gutegura iri tegeko cyafashwe nyuma y’uko “Muri iyi myaka 5 ishize hagaragaye imanza z’ubutane bw’abamaze igihe gito bashyingiranywe. Impaka zavutse ku igabana ry’umutungo mu buryo bungana nk’imwe mu nkurikizi z’ubutane.”

Mu gukemura iki kibazo, uyu mushinga uha umucamanza ububasha bwo gusuzuma ibijyanye no kugabana umutungo no kuba yakwemeza kutagabana mu buryo bungana mu gihe ubutane bubaye mbere y’imyaka itanu.

Ingingo ya 156 y’uyu mushinga w’itegeko ivuga ko “Iyo ivangamutungo rusange risheshwe ku mpamvu z’ubutane cyangwa guhindura uburyo bw’imicungire y’umutungo, abari barashyingiranywe kuvanga umutungo bagabana imitungo n’imyenda ku buryo bungana cyangwa ku bundi buryo bumvikanyeho.”

Agace ka kabiri gakomeza kavuga ko “Bisabwe n’umwe mu bashyingiranywe bataramara imyaka itanu babana, urukiko rushobora gutegeka ko abashyingiranywe batagabana imitungo n’imyenda ku buryo bungana rumaze gusuzuma impamvu usaba ashingiraho.”

“Icyo gihe, igabana rikorwa hashingiwe ku mutungo n’imyenda bihari ku munsi w’iseswa ry’ivangamutungo rusange, kandi hakitabwa ku gaciro k’imirimo yo kwita ku rugo idahemberwa yakozwe n’umwe mu bashyingiranywe cyangwa bombi, buri wese agahabwa ibihwanye n’uruhare rwe ku mitungo.”

Iri tegeko riteganya ko agaciro k’imirimo yo kwita ku rugo idahemberwa yakozwe n’umwe mu bashyingiranywe kagenwa n’umucamanza mu rubanza rw’ubutane kandi kabarwa hagati ya 10 na 39% by’umutungo babonye kuva batangiye kubana.

Mu gihe uyu mushinga w’itegeko wakwemezwa watanga umwihariko ku ngingo ya 8 y’ Itegeko Nº27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura, ivuga ko “Iyo uburyo bw’ivangamutungo rusange busheshwe ku mpamvu z’ubutane cyangwa guhindura uburyo bw’imicungire y’umutungo, abari barashyingiranywe kuvanga umutungo bagabana ku buryo bungana cyangwa mu bundi buryo bumvikanye imitungo n’imyenda.”

Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda yerekana ko mu mwaka wa 2022/2023 inkiko z’u Rwanda zemeje ko gatanya za burundu 3075 zatanzwe ku bashakanye byemewe n’amategeko.

Uyu mwaka w’ubucamanza ni uwatangiye muri muri Nyakanga 2022 usozwa muri Kamena 2023.

Urwego rw’Ubucamanza rugaragaza ko ibibazo byiganje kuruta ibindi mu manza mbonezamubano ari ibyerekeye gutandukana burundu, amasezerano y’ubucuruzi no kwemeza ko umuntu yapfuye.

Muri raporo zitandukanye bigaragazwa ko umubare w’abasaba gatanya wazamutse vuba. Nko mu 2016, uyu mubare wari hasi kuko muri uwo mwaka hakiriwe ibirego 21, mu 2017 biba 69 naho mu 2018 biba 1311.

Mu 2019, imiryango 8941 yemerewe n’inkiko gutandukana nk’uko byatangajwe muri raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) mu gihe mu 2020 inkiko zakiriye ibirego 3213.

Raporo y’Ibikorwa by’Ubucamanza ya 2021-2022, igaragaza ko ikibazo cyari cyiganje kuruta ibindi mu manza mbonezamubano ari ugutandukana burundu kw’abashakanye. Muri uwo mwaka abatandukanye bageraga ku 3322.

Zimwe mu mpamvu zituma abantu batandukana cyangwa bemererwa gutandukana zirimo ubusambanyi, guhoza ku nkeke, guhohoterwa n’uwo mwashakanye, guta urugo hagashira amezi 12 cyangwa kutabana hagashira imyaka ibiri.

The Newtimes, Igihe

Inkuru bijyanye

Back to top button