Nyanza: RIB yataye muri yombi umugabo uvugwaho kugira akarima k’Urumogi.
Umugabo w’imyaka 38 yatawe muri yombi n’inzego z’ubugenzacyaha, akaba afungiye kuri RIB, Sitasiyo ya Kibirizi, mu karere ka Nyanza, nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage ko uyu mugabo afite umurima ahingamo urumogi iwe murugo.
Kuwa 21 Werurwe 2024, nibwo hagaragaye ko uyu muturage yahingaga urumogi mu Mudugudu wa Muramba, Akagari ka Mulinja,mu Murenge wa Kigoma ho mu Karere ka Nyanza.
Bivugwa ko yahinze urumogi mu murima w’amasaka no mu gice cy’igikari cy’urugo rwe.
Igihe dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga ko inzego z’umutekano zasanze muri uwo murima harimo ibiti by’urumogi bisaga 70, birimo n’ibyari byarumye bigakekwa ko yari yaratangiye gusarura.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yatangarije IGIHE ko uyu muturage yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, bakamenyesha ubuyobozi.
Yagize ati “Byagaragaye ku bw’amakuru yatanzwe n’abaturage, hanyuma hakorwa ‘operasiyo’ yo kujya kubigenzura.”
Mu mwaka wa 2021,ni bwo mu Rwanda hasohotse iteka rya Minisitiri ryemera ihingwa ry’urumogi,ariko ku mpamvu zifatika zijyanye n’ubuvuzi,kandi bigatangirwa uruhushya n’inzego zibifitiye ububasha.
Ibi bisobanuye ko uyu muturage we aramutse ahamwe n’iki cyaha, yahabihanirwa kuko atari ku rutonde rw’ababyemerewe.
Igihe