Andi Makuru

Umupolisi warasaga ibisambo yarashe atabishaka SEDO w’akagali muri Rubavu

Umukozi Ushinzwe Iterambere (SEDO) mu Kagari kamwe ko mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, yafashwe n’isasu ryarashwe n’umupolizi washakaga kurasa umwe mu bakekwaho ko ari abajura bari bateje impagarara.

Bibutsuhoze Pie asanzwe ari SEDO w’Akagari ka Murambi mu Murenge wa Rubavu, yarashwe ku kaguru, arakomereka ahita ajyanwa mu Bitaro bya Gisenyi kugira ngo yitabweho.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cya kare kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gicurasi 2024 mu Mudugudu wa Gitsimbi mu Kagari ka Rubona, ahari habaye ikibazo cy’abakekwaho ko ari abajura bari bateje umutekano mucye.

Bivugwa ko Bibutsuhoze Pie we yari mu rugendo yerecyeza mu Murenge wa Nyamyumba, atabaye inshuti ye yagize ibyago, ari kuri moto atwawe n’umumotari, bagera ahabereye iki kibazo, bakagirwa inama ko batahanyura.

Uyu SEDO n’umumotari bari kumwe, basubiye inyuma bajya kwiyambaza Polisi, irabaherecyeza, bageze ahari aba bakekwa ko ari abajura, ni bwo Polisi yatangiye guhangana n’ibi bisambo, irashe isasu rifata uyu mukozi w’Akagari ku kaguru arakomereka.

Polisi y’u Rwanda yemeje ko iyi mpanuka yabayeho, nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface, wavuze ko uyu SEDO yakomerekejwe n’isasu ryarasiwe muri iki gikorwa cyo guhosha umutekano mucye wari watejwe n’ibisambo.

ACP Rutikanga Boniface avuga ko hataramenyekana niba uyu wakomerekejwe n’isasu yari umwe mu bari batabaye cyangwa yari umugenzi wigenderaga.

Ati “Gusa yakomerekeye mu gutabara kwa Polisi, kandi iperereza rirakomeje.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze kandi ko hafashwe bamwe muri aba bari bateje umutekano mucye, ndetse hakaba hakomeje gukorwa iperereza kugira ngo n’abandi bafatanyije bamenyekane.

RADIOTV10

Inkuru bijyanye

Back to top button