Paul RUSESABAGINA ari mu maboko ya RIB ashinjwa ibyaha birimo n”iby’iterabwoba
Rusesabagina ukurikiranweho ibyaha birimo n’iterabwoba binyuze mu gushakiraga inkunga abarwanya u Rwanda yatawe muri yombi ndetse kuri uyu wa mbere Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwamumurikiye Itangazamakuru.
Mu masaha y’igitondo kuri uyu wa Mbere nibwo Rusesabagina yeretswe itangazamakuru aho uru rwego rwa RIB rwavuze ko yafashwe biturutse ku bufatanye bw’u Rwanda n’amahanga. RIB kandi yavuze ko akurikiranweho ibyaha birimo kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe n’abahezanguni, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu karere no mu mahanga.
Hari hashize igihe Rusesabagina ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zisaba ko afatwa agashyikirizwa ubutabera kugirango abazwe ku byaha bikomeye aregwa birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe abaturage b’inzirakarengane, b’abanyarwanda mu bihe bitandukanye.
Bimwe muri ibyo byaba birimo ibyakorewe mu duce turimo Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru ahabaye ibitero muri Kamena 2018 no muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu Ukuboza 2018.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye abanyamakuru ko Rusesabagina yafashwe mu bufatanye n’ibihugu byinshi ariko ntiyigeze abivuga ku mpamvu yise “inyungu z’ubutabera” kuko ibyo akekwaho bikiri mu iperereza.
Dr Murangira yavuze ko RIB itanga ubutumwa ku bantu bose bari hanze y’u Rwanda mu bikorwa byo guhungabanya umutekano, ko mu gihe kidatinze nabo bazafatwa.
Ati “Turababwira ko ukuboko k’ubutabera ntaho kutagera. Abo nabo mu minsi mike bazafatwa, ubushobozi burahari, ubushake burahari ndetse n’ubufatanye n’ibindi bihugu kuko ubu nta gihugu na kimwe gishyigikiye iterabwoba n’uko abantu bapfa mu bindi bihugu, n’abandi nabo bazafatwa kuko nta muntu wakwica abanyarwanda ngo yidegembye yumva ko atafatwa. Ukuboko k’ubutabera ni kurekure tuzamugeraho nawe.”
Rusesabagina yavukiye i Murama ya Gitarama ku wa 15 Kamena 1954, ariko nyuma yagiye gutura i Bruxelles mu Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Rusesabagina yongeye kuvugwa cyane kubera filimi Hotel Rwanda yamukinweho nk’inkuru y’impamo y’uburyo yarokoye abantu 1268 muri Hôtel des Mille Collines muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ituma bamwe batangira kumuhundagazaho ibihembo by’ishimwe kugeza kuri ‘Presidential Medal Award of Freedom’, yahawe na Perezida George W. Bush wa Amerika mu Ugushyingo 2005.
Keaton Arias