Andi Makuru

Nyamagabe: Ambulance yakoze impanuka ihitana umushoferi,abandi bararusimbuka

Ku gicamunsi cyo ku wa 23 Kamena 2024, mu Murenge Kibumbwe, Akagali ka Nyakiza, Umudugudu wa Zigati, habereye impanuka y’imbangukiragutabara y’Ibitaro bya Kaduha yari ikuye umurwayi ku Kigo Nderabuzima cya Kibumbwe, umushoferi wari uyitwaye ahita ahasiga ubuzima.

Ni impanuka yabaye ahagana saa Munani n’Igice z’amanywa, aho umushoferi witwa Nzabahimana Elie w’imyaka 33, yari akuye umurwayi ku Kigo Nderabuzima cya Kibumbwe, aherekejwe n’umuforomo ndetse n’umurwaza wari kumwe n’umwana wuto w’umwaka umwe.

Amakuru akomeza avuga ko bakigera mu mudugudu wa Zigati, imodoka yataye umuhanda maze ihita icurama mu ishyamba, ndetse umushoferi wari uyitwaye ahita yitaba Imana.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w’Ibitaro bya Kaduha, Dr Kagimbangabo Jean Marie Vianney, yemeje iby’aya makuru, gusa avuga ko Imana yakinze akaboko mu bantu batanu bari mu modoka, umwe gusa ari we wapfuye, abandi bakiri bazima ndetse bameze neza.

Ati” Uretse umushoferi witabye Imana, abandi bameze neza. Umuforomo wari uherekeje umurwayi, umurwayi, umurwaza ndetse n’umwana w’umurwaza (ufite umwaka 1) bose bameze neza. Umuforomo n’uwo mwana w’umwaka umwe bo nta gikomere na gito bafite.’’

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kugeza ubu bataramenya icyateye iyi mpanuka, gusa avuga ko Polisi, ishami ryayo rya Nyamagabe rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ryageze ahabereye impanuka, bakaba batangiye kubikurikirana ngo bamenye icyayiteye.

Yaboneyeho kandi kwihanganisha umuryango w’uwitabye Imana ari mu butabazi, ati “Twihanganishije umuryango wa nyakwigendera witabye Imana atabara, Imana imwakire.’’

Ubusanzwe, mu Karere ka Nyamagabe mu mirenge ya Kibumbwe, Kaduha, Mugano na Musange, ni hamwe mu hantu hagaragara imihanda mibi cyane igoye kugendamo, kuko iba ari ibinogo kandi iri no mu misozi ihanamye, bikaba bibi kirushaho iyo ari mu bihe by’imvura kuko bwo iba inanyerera cyane.

Abahatuye ntibahwema guhora batakambira ubuyobozi ngo bugire icyo bukora iyi mihanda ibe nyabagendwa kuko yifashishwa mu ngendo nyinshi zirimo n’izi zo kujya kwa muganga.

Inkuru bijyanye

Back to top button