Andi Makuru
Masoro: Inyubako za Zara Investment zafashwe n’inkongi y’umuriro

Kuri uyu wa 5 Ukwakira 2026, inyubako za Zara Investment zikoreramo ibigo bitandukanye mu cyanya cy’inganda cy’i Masoro, zafashwe n’inkongi y’umuriro.
Ni inkongi y’umuriro yatangiye ahagana Saa 5:00 z’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere.
Uwavuganye na IGIHE wari uri aho iyo nkongi yabereye, yavuze ko ishobora kuba yangije byinshi kubera ko ibice bimwe by’izi nyubako bigaragara byangiritse.
Inyubako za Zara Investment zaherukaga kwibasirwa n’inkongi y’umuri muri Nyakanga 2026. Icyo gihe zakoreragamo ibigo nka Masaka Farms Factory, ETG Agri Inputs Ltd n’ububiko bw’Abashinwa babikamo liqueur n’ibisuguti.




