Ubutabera

Covid-19, Impamvu yo kwimura urubanza rw’Abanyarwanda batanu bafungiwe i Arusha.

Mu nama y’Akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi yateranye kuwa mbere mu buryo bw’ikoranabuhanga, nibwo Umucamanza akaba na Perezida w’Urwego rwasigariyeho Inkiko mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT, Carmel Agius, yatangaje ko icyorezo cya Coronavirus cyagize ingaruka ku mikorere yarwo, bituma imanza zirimo urw’Abanyarwanda batanu zimurwa.
Abo banyarwanda bavugwa ni abafashwe tariki 3 Nzeri 2018, barimo Maximilien Turinabo na bagenzi be Anselme Nzabonimpa, Jean de Dieu Ndagijimana, Marie Rose Fatuma na Dick P Munyeshuli.
Aba bakurikiranweho ko “ ngo ubwabo cyangwa banyuze ku bandi bantu, batanze ruswa bakanashyira igitutu bagamije guhindura ibimenyetso by’abatangabuhamya mu rubanza rwa Ngirabatware Augustin wabaye Minisitiri w’Igenamigambi hagati ya Nyakanga 1990 na Mata 1994.”
Ngirabatware afungiwe Arusha kubera uruhare yahamijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse yakatiwe gufungwa imyaka 30. Yaje gusaba ko urubanza rusubirwamo, ariko ku wa 24 Nzeri 2019 IRMCT yatesheje agaciro ubwo busabe.
Itsinda ry’abantu bafashwe uko ari batanu, ngo ryakoreshejwe mu guha ruswa abatangabuhamya bacungiwe umutekano no kubayobya mu buryo butandukanye.
Umucamanza Carmel Agius yavuze ko nubwo hari imbogamizi zatewe n’icyorezo cya COVID-19, uru rwego rwakomeje gukora mu buryo bushoboka, ku buryo imanza zihari hari icyizere ko zizasomwa mu ntangiriro za 2021.
Yagize ati “Ku ishami rya Arusha, umucamanza yimuriye itangira ry’urubanza ruregwamo Turinabo na bagenzi be mu mpera za Kanama. Ibi byatewe n’imbogamizi mu ngendo n’izindi zibangamiye urujya n’uruza rw’abantu b’ingenzi bari ku migabane itatu itandukanye – barimo abaregwa, abunganizi n’abatangabuhamya.”
“Nubwo bimeze bityo, ibikorwa bibanziriza urubanza n’indi myiteguro y’urubanza birakomeje kandi umwanzuro w’urubanza uteganyijwe muri Werurwe 2020.”
Uyu mucamanza kandi ubwo yavugaga ku ifatwa rya Félicien Kabuga uherutse gutabwa muri yombi mu Bufaransa, yavuze ko ari intambwe ikomeye yatewe.
Yashimye imbaraga z’umushinjacyaha Serge Brammertz n’itsinda rye, u Bufaransa n’ibindi bihugu ku ruhare rwabo muri iki gikorwa.
Amategeko y’uru rwego rwasigariyeho ICTR ateganya ko umuntu uhamwe no kubangamira urukiko ashobora guhanishwa igifungo kitarenze imyaka irindwi cyangwa ihazabu itarenga 50,000 by’ama-Euro.
Ngirabatware yafatiwe mu Budage muri Nzeri 2007, yoherezwa muri ICTR mu Ukwakira 2009.
Source: Igihe

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button