Ubutabera

Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko ruri guhugura bwa nyuma Abahesha b’Inkiko mu gukoresha IECMS mu irangizwa ry’Imanza.

Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bahawe amahugurwa ya nyuma ku ikoreshwa rya IECMS abategura gutangira gukoresha iri koranabuhanga mu irangizwa ry’Inyandikompesha.
3.png
Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga ruri guhugura abanyamuryango barwo bose mu rwego rwo gushyira mu bikorwa Iteka rya ministiri numero 05/MOJ/AG/20 ryasohotse mu igazeti ya Leta n° idasanzwe yo ku wa 12/05/2020 ryerekeye irangizwa ry’inyandikompesha hakoreshejwe ikoranabuhanga bigomba gutangira gukoreshwa kuva igihe iteka ryasohokeye.
2.png

Afungura aya mahugurwa ku mugaragaro Me MUNYANEZA Valerien Visi Prezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga yibukije Abahesha b’Inkiko bari guhugurwa ko iri koranabuhanga rije nk’igisubizo ku bibazo byinshi bari bafite ariko ko kurikoresha bigomba kugendana no kuba intyoza(Smart) muri byose.

5.png

Yagize ati: “Gutangira systeme nshya y’imikorere bigomba kugendana no kuba smart muri byose, urugero kutambara umwambaro n’ikarita y’akazi no kutabigura bizajya bituma ukurwa muri systeme kugeza igihe ubikemuriye. Kandi utari muri systeme ntacyo uba wemerewe gukora.’’
Icyakora nubwo aya mahugurwa atari aya mbere kuri benshi mu bahesha b’Inkiko b’Umwuga, bamwe muri bo bemeza ko kumenyera iyi systeme bizasaba gukora indi myitozo myinshi buri muntu kugiti cye nubwo bizeye ko batazatinda kuyimenyera no kuyikoresha neza.
Bamwe mu bahesha b’Inkiko b’Umwuga bahuguwe bwa nyuma bemeza ko iyi IECMS igiye kubinjiza mu isi nshya y’imikorere ivuguruye.
3.png
Mu mwiherero wa 17 w’abayobozi bakuru b’igihugu, inzego zirebwa no kurangiza Imanza zari zasabwe gushyiraho uburyo bwo guca akajagari kagaragaraga mu bikorwa byo kurangiza inyandikompesha.
Icyakora mu gihe bataratangira kurangiza Imanza bakoresheje IECMS, Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bari bagifite imanza batararangiza, bakomeje kuzirangiza mu buryo bwari busanzwe bukoreshwa.

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button