Andi MakuruUbutabera

Cyamunara yagizwe Tombola aho kuba ipiganwa kubera ihishwa ry’ibiciro by’abapiganwa

Impaka zishingiye ku bibazo bigaragara mu ikorwa rya Cyamunara si ibya vuba aha, mu myaka yashize havugwaga ibibazo birimo iby’abakomisiyoneri bashinjwaga kugambanira imitungo itezwa Cyamunara bakaba bayitesha agaciro cyangwa bakica Cyamunara nkana. Ibi byaje gukemuka kubera ikoranabuhanga rya IECMS ryatangiye gukoreshwa muri Cyamunara. Icyakora iri naryo rirashinjwa amakosa ashobora gukenesha abaterezwa Cyamunara.

Ubwo hasozwaga Icyumweru cy’Ubucamanza kuwa 09 Gicurasi 2024, inzego zitandukanye ziba mu runana rw’ubutabera, n’urwego rw’amabanki bagaragaje imbogamizi zishingiye kuri iyi sisiteme ya IECMS n’itegeko rigenga imikoreshereze yayo.

Umwanditsi mukuru w’ingate muri RDB Bwana Richard Kayibanda asanga amabanki ndetse n’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga birengagiza ko irangizwa ry’Imanza cyangwa kwishyura imyenda bishobora gukorwa bitabaye ngombwa buri gihe ko habaho guteza Cyamunara cyane ko ngo bimaze kugaragara ko amafaranga aboneka y’ubwishyu avuye muri Cyamunara asigaye ateye impungenge aho kenshi usanga ibigo by’imari bitishyuwe ayuzuye, nyir’umwenda akawugumamo kandi n’umutungo we wagombaga kuvamo ubwishyu ukaba utagihari.

Yagize ati: Hashyizweho komite idahoraho irimo gusuzuma ibibazo biri mu kiguzi cy’imitungo igurishwa muri cyamunara cyane cyane ingwate kuko byagaragaye ko kuva mu igenagaciro kugeza ku migendekere ya cyamunara yose harimo ibibazo bitandukanye.

Uretse Umwanditsi mukuru w’Ingate muri RDB, na Apollinaire Mupiganyi umuyobozi nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda yashimangiye ko hari ibyuho mu mategeko cyane cyane nk’aho itegeko rigena ko nubwo kuri cyamunara ya 1 n’iya 2 nyirumutungo ashobora kwanga igiciro, ngo cyamunara ya nyuma yo nta burenganzira aba akibifitiye kuko hafatwa amafaranga menshi kuruta andi yatanzwe uko yaba angana kose hatitawe ku ijanisha ry’agaciro k’umutungo ugurishwa.

N’ubwo hari benshi bifuza ko hajyaho ijanisha runaka igiciro cya Cyamunara kitajya munsi, Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga we siko abyumva kuko yemeza ko hari impungenge zikomeye ko biramutse bigenze bityo habaho andi manyanga mu igenagaciro (nko guha imitungo agaciro k’umurengera) yazajya atuma kenshi igiciro kitagera kuri iryo janisha bikarangira Cyamunara isubiwemo inshuro nyinshi bikadindiza kwishyuza.

Icyakora imwe mu miti yatanzwe mu myanzuro nk’iyakemura ikibazo cya Cyamunara, harimo ibyifuzo bya Bwana Tuyisenge Theotime umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga, wemeza ko Cyamunara ikorerwa muri IECMS imeze nka Tombola kuko abapiganwa baba batareba ibiciro by’abo bahanganye bityo ngo babe bahatanira kurenza uwo bahanganye, ibi bikaba byaba intandaro yo kutagura imitungo ku giciro cyiza.

Tuyisenge yagize ati: Cyamunara muri IECMS ni nka Tombola, ibiciro by’abapiganwa bigaragara Cyamunara irangiye, ibyo si ipiganwa kuko mu ipiganwa abantu bakabaye berekwa ibiciro abandi bashyizemo bityo bagaharanira kubarenza, n’ikiguzi kikiyongera.

Yongeyeho ko n’imyitwarire y’abishyuzwa irimo guheza abahesha b’inkiko n’abagenagaciro hanze y’umutungo bituma igenagaciro ridakorwa neza, bikanakumira abakiriya bashaka kugura uwo mutungo kuko ntawatanga amafaranga ku mutungo atasuye ngo amenye agaciro kawo.

Muri rusange itegeko riteganya ko hari ubundi buryo bune bushobora gukoreshwa mu kwishyuza ibereyemo ibigo by’imari umwenda, harimo kugumana ingwate ye bakayibyaza umusaruro, harimo gukodesha umutungo we, cyangwa se ingwate ikitwa iya Bank ikazayigurisha yitonze ku giciro cyize bitanyuze muri cyamunara.

Ubwanditsi.

Inkuru bijyanye

Back to top button