Ubutabera

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye ahangayikishijwe n’uko hari abantu bafata ibyaha nk’utuntu tworoshye

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Reta Johnston Busingye yatangaje ko kuba hari abantu bishora ku buryo bworoshye cyane mu bikorwa bigize ibyaha ari ikibazo giteye impungenge cyane, bijyana n’uburyo ibyaha bikomoka ku bikorwa byo kwihanira no kwihorera bigaragara ko bigenda byiyongera mu gihugu. Ibi ariko siwe wenyine wabigarutseho kuko inzego zitandukanye z’igihugu zirebera hafi iby’iki kibazo ndetse zikaba zaragitanzeho ibitekerezo mu kiganiro na Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena.

Uko imyaka ishira, hari bimwe mu bikorwa bifatwa nk’ibyaha mu mategeko ahana ibyaha mu Rwanda bigenda bibera hirya no hino mu gihugu bikaba bigaragaza ikibazo gikomeye cy’abanyarwanda bishora mu bikorwa byo kwihorera no kwihanira gikomeza gufata indi ntera, ari na ko ingaruka zabyo zirushaho kwiyongera, kuko imibare y’abapfira muri ibyo bikorwa n’ababihanirwa nayo ikomeje kuzamuka.

Nko kuva muri Mutarama umwaka ushize kugera muri Gicurasi uyu mwaka, buri kwezi mu ntara zose z’igihugu hagiye humvikana ibikorwa byo kwihanira, ndetse byaje kugira ingaruka zirimo impfu 57 mu gihe abandi 126 bakorewe ibikorwa byo gukubitwa no gukomeretswa.

Ku rundi ruhande, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rutangaza ko kuva mu mwaka ushize, rumaze kwakira ibirego 197 bijyanye n’abantu basanzwe mu bikorwa byo kwihorera.

Igiteye impungenge kurushaho, ni uko iki kibazo mu muryango nyarwanda gikunze kugaragara mu miryango y’abantu bafitanye isano, ibituma hari abavuga ko uburemere bw’iki kibazo bukomeye.

Mu rwego rwo gusesengura iki kibazo no kugishakira umuti urambye, Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena y’u Rwanda, yatumije ikiganiro kirimo inzego bireba kugira ngo iki kibazo kiganirweho, harebwe impamvu zigitera n’ingamba zihari zo kurwanya uyu muco mubi.

Mu bitekerezo byatanzwe, hagarutswe “ku mateka asharira igihugu cyanyuzemo” nk’imwe mu mbogamizi zishobora kuba ziri gutera ubwiyongere bw’ibikorwa byo kwihorera.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnson Busingye, yavuze ko ibyaha ntawe ubivukana ahubwo ko byigirwa mu buzima busanzwe.

Yagize ati “Bariya bantu bose tubona ntabwo bavuka ari abanyabyaha, buri muntu wese avuka nk’undi kuko ibyaha ntibiba mu buvuke ahubwo biba mu burere, bikaba no muri sosiyete abantu bakuriramo.”

Yongeyeho ko igiteye impungenge ari uko abantu bari gufata ibyaha nk’akantu koroshye, ati “Mbona ko abantu bageze ha handi babona ko gukora ibyaha bisa nk’ibyemewe aho batuye, bigaragara ko mu ngo zabo n’aho bakurira ntawe ubacyaha iyo bakoze icyaha.”

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yavuze ko hakwiye gusuzumwa niba ibikorwa byo kwihanira biri kwiyongera mu gihugu ntaho bihuriye n’amateka ashaririye igihugu cyanyuzemo.

Yagize ati “Njye nabonye imibare myinshi y’abihaniye ari iy’abantu bafitanye isano, bituma nibaza niba mu muryango nyarwanda nta kibazo kirimo tutari twasingira neza, gishobora kuba gituma ubu bugome ndengakamere bwiyongera.”

Yavuze ko ikibazo kitari mu mategeko, kuko “bigaragara ko duhana cyane ariko ubu bugome ntibucike, wakibaza niba bidafitanye isano n’amateka yacu, hakaba hari ihungabana abantu batashyikiriye neza kuko ababikora barafungwa ariko ntacyo bibabwiye.”

Shyaka yakomeje avuga ko hari ikintu kiri mu bantu cyo kudatinya icyaha, bagakora ibyo bashaka nta cyo bitayeho kabone n’ubwo baba bazi ko bari buhanwe.

Yagize ati “Ikintu kiri mu bantu cyo kudaha agaciro ubuzima, [ahubwo umuntu akavuga ati] ndakwica uko byagenda kose, bamfunge cyangwa nanjye mfe. Hakenewe gusesengurwa umuzi w’iki kibazo [kugira ngo] ejo utazadushibukana.”

Yongeyeho ko ikibazo kitari mu mitegekere, ati “Nabonye harimo ikibazo kinini kitari imitegekere, kitari ubutabera ahubwo kiri mu mu muryango nyarwanda.”

Shyaka kandi yasobanuye impamvu hari abayobozi b’inzego z’ibanze bagaragara mu bikorwa byo kwihorera, ati “N’aba bayobozi b’inzego z’ibanze, [ndetse] na ba DASSO bagaragara bihanira, na bo ni cya kibazo cy’amateka y’ u Rwanda kuko n’ubwo ari abayobozi, iyo bakuriye muri wa muryango ufite ihungabana na bo biba uko.”

Ku rundi ruhande, Senateri Nkusi Juvénal, yavuze ko hakwiye gutekerezwa ku buryo bw’amategeko, kuko mu gihe adakakaye, bishobora gutuma abantu bihorera.

Yatanze urugero rw’abantu biba igitoki mu cyaro ariko nyuma y’amasaha macye bafunzwe bakarekurwa, basubira mu muryango bakomotsemo bigatuma abahemukiwe babona ko nta butabera bahawe.

Ati “Umuntu wiba igitoki mu giturage iyo afashwe, agezwa kuri Polisi ariko nyuma y’amasaha atandatu akarekurwa, kuko kwiba igitoki bifatwa nk’ibyoroheje. Nyamara wa muturage wacyibwe we agifata nk’ikintu cy’agaciro kuri we. Kuko umuturage agifata nk’umutungo we ukomeye, nafata uwacyimwibye, aravuga ati ‘reka nibura muce akaboko kuko najya muri za nzego zatwegerejwe z’ubutabera ntacyo bari bumukoreho, agahitamo kumwihanira.”

Ibi ariko Busingye ntabyemera, kuko avuga ko igisubizo kidakwiye gushakirwa gusa mu gufunga abantu, ahubwo kigomba no gushakirwa mu kwigisha uburere buzima.

Yagize ati “Imibare y’abihanira igenda yiyongera ndetse n’iy’abanyabyaha nayo ikiyongera, n’abari mu magereza ni benshi, ubwo rero bigenze bityo, abantu bajya bahora bubaka amagereza.”

Yashimangiye ko kwigisha ari byo by’ingenzi, ati “Igikwiye gushyirwamo imbaraga ni ukongera uburere mboneragihugu ndetse no kwigisha abantu umuco mwiza wo kubana neza.”

Umunyamabanga Mukuru Wungurije wa RIB, Kalihangabo Isabelle, yavuze ko hari ubwo bajya bakira ibirego by’abantu bihaniye ariko bababaza impamvu bakayibura.

Yagize ati “Ujya kubona ukabona umuntu arizanye ati maze gukora iki nimugende murebe, wamubaza icyabimuteye akakubwira ko ari umujinya cyangwa amadayimoni, mbega agatanga ibisobanuro bidahagije.”

Yavuze ko ubona abantu babifata nk’ibintu bisanzwe ashimangira ko igihe kigeze ngo Abanyarwanda bamenye ko kwihanira ari icyaha gikomeye.

busingye_mu_nteko.jpg

Inkuru ya Igihe.

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button