Ubutabera

Umucamanza yasubitse isomwa ry’urubanza ruregwamo Ishimwe Dieudonné ‘Prince Kid’ wateguraga Miss Rwanda

Byari byitezwe ko urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali rutangaza ibihano mu rubanza ubushinjacyaha buregamo Ishimwe Dieudonne ‘Prince Kid’ wateguraga amarushanwa y’ubwiza.

Ariko urukiko rwatangaje ko rushaka kubanza kumva bamwe mu batangabuhamya bari babajijwe n’ubugenzacyaha.

Icyumba cy’urukiko cyari cyakubise cyuzuye –benshi mu banyamakuru na bamwe mu bo mu muryango wa Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid.Gusa we n’abamwunganira 3 ntibagaragaye mu cyumba cy’urukiko.

Umucamaza yavuze ko n’ubwo urubanza rwari rwapfundikiwe ariko rwongeye gupfundurwa bitewe n’uko hari bamwe mu batangabuhamya urukiko rushaka kumva.

Rwasobanuye ko mu gusesengura ibisobanuro byatanzwe rwasanze ko habaho ibisobanuro by’inyongera rugahamagaza abo batangabuhamya bari bumviswe gusa mu bugenzacyaha.

Umucamanza yavuze ko abo batangabuhamya bazumvwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya Skype ku itariki 15 z’ukwezi gutaha kwa 11 ngo uregwa Ishimwe Dieudonne nawe ari mu rukiko nawe akazashobora no kubahata ibibazo.

Urukiko rwavuze ko ibyo byose bizabera mu muhezo nk’uko n’urubanza mu mizi rwabereye mu muhezo.

Ishimwe yatawe muri yombi muri Mata (4) uyu mwaka nyuma y’ibirego byatanzwe n’umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu myaka ishize.

Agitabwa muri yombi yakurikiranwaho ibyaha 3:

gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato
gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina
guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina
Mu kwezi kwa gatanu byari byatangajwe ko akuriweho icyaha cyo gusambanya undi ku ngufu.

Uyu munsi byatangajwe ko ibyo byaha Ishimwe Dieudonne yabikoreye abakobwa 4 nk’uko urukiko rwabivuze ariko amazina yabo akaba atatangajwe kuko abo bakobwa bahawe ibimenyetso by’inyuguti (code) mu mwanya w’amazina yabo.

Mu gihe rwapfundikirwaga bwa mbere , ubushinjacyaha bwari bwasabiye Ishimwe Dieudonne igifungo cy’imyaka 16. Uregwa we ahakana yivuye inyuma ibyo aregwa.

Uru ni rumwe manza zigarukwaho cyane kandi zitavugwaho rumwe mu Rwanda muri iki gihe.

Nyuma y’ibyo birego kuri Ishimwe, leta yahagaritse by’agateganyo irushanwa rya Miss Rwanda, kimwe mu bikorwa by’imyidagaduro bikurikiranwa na benshi mu Rwanda.

Uru ni rumwe mu manza zigarukwaho cyane kandi zitavugwaho rumwe mu Rwanda muri iki gihe.

Nyuma y’ibirego kuri Ishimwe, leta yahagaritse by’agateganyo irushanwa rya Miss Rwanda, kimwe mu bikorwa by’imyidagaduro bikurikiranwa na benshi mu Rwanda.
BBC

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button