Ubutabera

Perezida mushya w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko Me NIYONKURU Jean Aimé yijeje gukomeza iterambere ry’Urugaga

Gushimira no kwizeza ubufatanye n’imbaduko mu guharanira icyakomeza iterambere ry’Urugaga ni bimwe mubyagarutsweho mu muhango w’ihererekanyabubasha (HandOver) hagati ya Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko Me MUNYANEZA Valerien na Perezida mushya NIYONKURU Jean Aimé, wabaye kuwa 25 Ukwakira 2022.

Me Munyaneza ucyuye igihe kubuyobozi bw’Urugaga yagarutse kuri bimwe yishimira ko Urugaga rwagezeho birimo ivugururwa ry’amategeko yabangamiraga imikorere y’abahesha b’Inkiko n’ubwo hakiri andi mategeko agikeneye kuvugururwa, ku bwishingizi bw’indwara bwari bwaragoranye n’ubwo bugikeneye kunozwa n’ibindi byinshi. Yanagarutse ku kamaro k’Urugaga avuga ko Urugaga rushobora kubaho abahesha b’Inkiko batarurimo ariko ko rudahari abahesha b’Inkiko byagorana ko babaho, yumvikanisha ko Abahesha b’Inkiko bagomba gukorera hamwe kugira ngo Urugaga rwabo rurusheho gukomera no kunoza umwuga wabo.

Me NIYONKURU Jean Aimé Perezida mushya w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko yashimiye Ubuyobozi bucyuye igihe kuko bwabaharuriye inzira bikabaha mukoro wo kugeza Urugaga kure hashoboka mu iterambere rwifuza. Yibanze ku bufatanye bukenewe kugira ngo intego z’Urugaga bishoboke ko zeswa.

Wari umuhango witabiriwe n’Inama nyobozi y’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko yose, komite nyobozi yose ndetse n’Abakozi b’Ubunyamabanga bw’Urugaga bose. Muri abo Umulisa Liliane na Me Uwamariya Charlotte basinye ku nyandiko y’ihererekanyabubasha nk’abahamya b’ibyabereye aho.
handoover_1.jpg
former_president.jpg
new_president.jpg
ex_nyobozi.jpg
new_nyobozi.jpg

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button