Andi Makuru

Biden yagennye Bill Clinton kuzahagararira Amerika mu kwibuka  ku nshuro ya 30

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yagennye Bill Clinton, kuzamuhagararira mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuva ku Cyumweru tariki 07 Mata 2024, Nibwo u Rwanda n’isi yose muri rusange, bazatangira kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Clinton wayoboye Amerika hagati ya 1993 na 2001 ni we Perezida wa Amerika Joe Biden yagennye kuzahagararia iki gihugu muri uyu muhango.

Azaba ayoboye intumwa zirimo Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler.

Abandi bazaba bari muri iryo tsinda ni Mary Catherine Phee, usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wungirije mu Biro bishinzwe Afurika.

Harimo kandi  Casey Redmon, usanzwe ari umukozi mu Biro by’Umukuru w’Igihugu muri Amerika ushinzwe ibijyanye n’amategeko mu kanama gashinzwe Umutekano w’igihugu.

Abandi bazaba bahari  ni Monde Muyangwa, ukora mu Biro bishinzwe Afurika mu Ishami rya Amerika rishinzwe Iterambere, USAID.

Ni uruzinduko rwa gatatu Bill Clinton agiye kugirira mu Rwanda. Urwa mbere rwabaye mu 1998 akiri Perezida, urwa kabiri ruba mu 2013 yaravuye ku butegetsi.

Inkuru bijyanye

Back to top button