Yolande Makolo yajoye channel 4 yahaye ijambo Victoire Ingabire n’uwungirije Nyamwasa muri RNC
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanenze ikinyamakuru Channel 4 cyo mu Bwongereza cyahaye urubuga Victoire Ingabire n’Umuyobozi Mukuru wungirije w’umutwe wa RNC, Abdul Karim Ali.
Iki kinyamakuru cyabifashishije nk’abatangabuhamya bagaragaza ko u Rwanda ari igihugu kidatekanye, ku buryo ngo kidakwiye kwakira abimukira bazaturuka mu Bwongereza, hashingiwe ku masezerano ibi bihugu byagiranye mu Ukuboza 2023.
Ali uba mu Bwongereza nk’impunzi na Ingabire ufite ishyaka DALFA Umurinzi ritemewe mu Rwanda, bavuze ko uburenganzira bw’ikiremwamuntu butubahirizwa kandi ko nta munyarwanda wemerewe kuvuga ibitandukanye n’umurongo wa Leta y’u Rwanda.
Channel 4 yifashishije undi mutangabuhamya yahinduriye ijwi n’amazina, imwita Robert Wood, ku “bw’impamvu z’umutekano we”, avuga ko ugerageje kunenga Leta y’u Rwanda, n’iyo yaba ari mu mahanga, ashakishwa.
Makolo yatangaje ko RNC yashinzwe na Kayumba Nyamwasa ari umutwe w’iterabwoba wagabye ibitero ku butaka bw’u Rwanda, byatwaye ubuzima bw’u Rwanda. Kuri Ingabire, yavuze ko na we yakoranye n’umutwe wa FDLR mu mugambi wo guhirika Leta y’u Rwanda.
Yagize ati “Ntibikwiye ko Channel 4 iha abanyabyaha urubuga. RNC ni umutwe w’iterabwoba wagabye ibitero bya gerenade n’ibindi ku butaka bw’u Rwanda, yica abasivili b’inzirakarengane n’Abanyarwanda.”
“Victoire Ingabire yakoranye n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR mu migambi yo gukuraho Leta. Yahamijwe ibyaha n’urukiko, mu rubanza rwarimo ubuhamya rw’abafatanyacyaha be n’ibimenyetso byinshi, bimwe muri byo byatanzwe na Leta y’u Buholandi.”
Muri iki kiganiro, Ingabire yavuze ko urukiko rukuru rwanze kumuhanaguraho ubusembwa kugira ngo aziyamamaze mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.
Makolo yasobanuye ko usibye u Rwanda, no mu bindi bihugu umuntu ukekwaho ibyaha akurikiranwa n’ubutabera kandi atemererwa kuba umukandida mu matora iyo asohotse muri gereza. Ati “Mu Rwanda n’ahandi, itegeko rirubahirizwa.”
Ibitero bya RNC Umuvugizi wa guverinoma avuga ni ibyagabwe mu mujyi wa Kigali mu myaka ya 2010. Ibi byatumye urukiko rukatira Nyamwasa igifungo cy’imyaka 24, yamburwa ipeti rya ‘Lieutenant Général’ yari afite mu gisirikare cy’u Rwanda.
Ingabire we yakatiwe igifungo cy’imyaka 15, nyuma yo guhamywa icyaha cyo kugambanira igihugu, agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi. Yafunguwe mu 2018 ubwo yari amaze guhabwa imbabazi n’Umukuru w’Igihugu, ariko nyuma yakozweho iperereza nyuma y’igitero umutwe wa RUD-Urunana ukomoka kuri FDLR wagabye i Musanze mu 2019.
IGIHE