Andi Makuru

Ubushomeri mu Rwanda bwagabanyutse ku kigero cya 4.3%

Bwa mbere mu myaka itanu ishize, ubushomeri mu Rwanda bwasubiye munsi y’ikigero bwari buriho mbere ya Covid-19, aho bwageze kuri 12.9%, ibintu bitaherukaga.

Raporo nshya ku bijyanye n’umurimo mu Rwanda, Labour Force survey y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, igaragaza ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2024 ubushomeri bwagabanyutseho 4.3% ugereranyije n’uko byari byifashe mu gihembwe nk’icyo 2023.

Muri raporo nshya y’igihembwe cya mbere cya 2024, ubushomeri bwagaragaye cyane mu bagore aho buri ku kigero cya 14.5%, mu gihe mu bagabo ari 11.5%. Mu rubyiruko, ubushomeri bwageze kuri 16.6% mu gihe mu bantu bakuze buri ku gipimo cya 10.3%

Mu mijyi ubushomeri niho buri hejuru cyane mu Rwanda kuko buri ku kigero cya 14%, mu cyaro bukaba ku kigero cya 12.3%

Ibyavuye muri iyi raporo bigaragaza ko ingamba Leta yashyizeho mu guhangana n’ubushomeri no kongera ishoramari nyuma ya Covid-19 zigenda zitanga umusaruro.

Uhereye mu myaka itanu ishize, ubushomeri mu gihembwe cya mbere cya 2019 bwari kuri 14.5%, bugera kuri 13.1% mu gihembwe cya mbere cya 2020, igihembwe cya mbere cya 2021 bwari 17.0%, igihembwe cya mbere cya 2022 bwari 16.5% , igihembwe cya mbere cya 2023 bwari 17.2%, mu 2024 buba 12.9% .

Muri rusange, mu gihembwe cya mbere cya 2024, Abanyarwanda bari bagejeje igihe cyo gukora, ni ukuvuga abarengeje imyaka 16 ni miliyoni 8.2

Muri bo abafite imirimo bakora ibinjiriza ni miliyoni 4.37 mu gihe abadafite akazi cyangwa se abashomeri ari ibihumbi 648.

Abari hanze y’isoko ry’umurimo ni miliyoni 3.2, aba barimo abanyeshuri n’abageze mu zabukuru batabarirwa mu bashaka akazi cyangwa abagafite.

Ibyiciro birimo abantu benshi bafite akazi mu Rwanda ubuhinzi buza imbere kuko bukorwamo na 46.9% by’abafite akazi bose, ibijyanye na serivisi hakoramo abantu 39.4% hanyuma inganda zikorwamo na 13.7%.

Igihe

Inkuru bijyanye

Back to top button