Andi Makuru

Rib yafunze ba gitifu babiri kubera kuzimiza ibimenyetso byerekeye Jenoside

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, n’uw’Akagari ka Ryabizige mu Karere ka Rubavu, bakurikiranweho icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru yerekeye Jenoside, n’ubufatanyacyaha muri icyo cyaha.

Kuwa 21 Gicurasi 2024 nibwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe yatawe muri yombi, ndetse bombi bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kanama mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa ngo yohererezwe ubushinjacyaha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ryabizige mu Karere ka Rubavu, akurikiranweho guhishira umubiri w’uwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibyaje kurangira uwo mubiri uburiwe irengero.

Ni mu gihe amakuru yawo yari yaramenyekanye kuwa 05 Mata 2024 ubwo hubakwaga igipangu cy’umuturage, uboneka ahacukurwaga umusingi w’inzu mu Mudugudu wa Musenti uri mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu.

Amakuru amaze kumenyekana, yahise amenyeshwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe.

Uyu we akurikiranweho icyaha cy’ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside, kuko nyuma yo kubura k’uwo mubiri yahishiriye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ryabizige.

Uhamwe n’icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru yerekeye Jenoside ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi ariko kitarenze imyaka icyenda, n’ihazabu y’ibihumbi 500.000 Frw ariko atarenze miliyoni 1.000.000 Frw mu gihe umufatanyacyaha muri icyo cyaha ahanwa nk’uwakoze icyo cyaha.

RIB yatangaje ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside ndetse n’uhishira ahari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uru rwego rwibukije abantu kujya batanga amakuru aho baba bazi hakiri imibiri y’abazize Jenoside hose kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Igihe

Inkuru bijyanye

Back to top button