Ubutabera

Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bo muri Kigali bahawe umurongo uhamye ku ngingo zateraga bamwe urujijo

Nyuma y’aho bigaragariye ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kurangiza imanza n’izindi nyandikompesha IECMS ryazanye impinduka zitandukanye zirimo n’izateye Abahesha b’Inkiko bamwe urujijo;
Ashingiye ku biteganwa n’itegeko No 025/2021 ryo kuwa 12/05/2021 rihindura itegeko No 22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’Imanza z’Imbonezamubano, iz’Ubucuruzi, iz’Umurimo n’Iz’Ubutegetsi, Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko bw’Umwuga Me Munyaneza Valerien yasabye Abahesha b’Inkiko gufata umurongo umwe bakareka urujijo ku ngingo zimwe na zimwe z’itegeko.

Ingingo yagarutsweho cyane ni Ingingo ya 3 y’iri tegeko igaruka ku nshuro za Cyamunara imwe n’igihe Umuhesha w’Inkiko ategetswe gufata amafaranga menshi mu yatanzwe n’abaguzi muri Cyamunara. Aha bamwe bakoreshaga umutimanama rimwe na rimwe bakagorwa no kwemera igiciro gitoya ugereranyije n’agaciro umutungo ufite bityo bakacyanga kabone n’ubwo byaba ari ku nshuro ya gatatu ya Cyamunara. Nyamara Itegeko rivuga ko ku nshuro ya mbere n’iya kabiri yaba nyir’umutungo cyangwa umuhesha w’Inkiko bemererwa kwanga igiciro cya Cyamunara iyo kitagejeje kuri 75% by’agaciro fatizo kahawe umutungo utezwa mu Cyamunara. Cyakora ku nshuro ya gatatu igiciro gihanitse mu byatanzwe byose kigomba kwemerwa byanga bikunda kabone n’ubwo cyaba kiri munsi ya ya 75% by’agaciro k’umutungo ugurishwa. Ibi ni ihame rya Cyamunara yaba iy’imanza zirangizwa cyangwa se ari igurishwa ry’ingwate.

Me Munyaneza kandi yasabye Abahesha b’Inkiko bose kuzirikana ku makuru y’ingenzi yerekeye umutungo ugurishwa agashyirwa mu matangazo ya Cyamunara mu rwegi rwo gukurura abaguzi, ndetse bakanamenya neza uburyo sisiteme ya IECMS ibara igihe mu bijyanye n’igihe Cyamunara ifungurirwa n’igihe ifungirwa nyuma y’iminsi irindwi hagamijwe gutanga amakuru ya nyayo mu matangazo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko nawe yashimangiye ko Abahesha b’Inkiko bagumana inshingano zo kwihugura ku itegeko ndetse abasaba kwirinda gukoresha ububasha bahabwa n’Itegeko ahatari ngombwa kuko ubikoze abihanirwa n’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda no mu Rugaga rw’Abahesha b’Inkiko nyirizina.

Abahesha b’Inkiko b’Umwuga 206 bakorera i Kigali nibo bateranye kuri uyu wa kabiri 02/11/2021, hakaba hatahiwe ababarizwa mu Turere dutandukanye tw’Amajyaruguru na tumwe two mu Burengerazuba bagomba guteranira i Musanze kuri uyu wa gatatu 03/11/2021.
img_5596.jpg
img_5600.jpg
img_5628.jpg

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button