Andi Makuru

Sena yemeje gushimira H.E Kagame kubw’imitegurire myiza ya CHOGHAM

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe wa Sena, yemeje igitekerezo cyo gushimira Perezida Paul Kagame ku bw’imitegurire myiza y’Inama ya CHOGM, u Rwanda ruherutse kwakira ikagenda neza ndetse izina ryarwo rikarushaho kwamamara.

Ni igitekerezo cyatanzwe na Senateri Havugimana Emmanuel, kuri uyu wa Mbere tariki 27 Kamena 2022, wasabye ko cyasuzumwa ubwo Sena yateranaga.

Asobanura impamvu yo gushima, Senateri Havugimana yavuze ko kubera uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yashegeshe u Rwanda mu 1994, byatumye ibihugu byinshi bitakaza icyizere ko ruzongera kuzanzamuka rukaba nyabagendwa, rukagira umutekano, ibikorwaremezo, rugatanga serivisi ku baturage barwo n’abashyitsi barugenderera.

Yakomeje ati “None nyuma y’imyaka 13 gusa u Rwanda rwinjiye mu muryango wa Commonwealth, twakiriye inama ya CHOGM yajemo abantu barenga ibihumbi bine barimo abakuru b’ibihugu, bakirwa neza cyane, inama igenda neza, irangira mu mutekano. Bamwe muri bo ubutumwa bagiye bandika kuri Twitter, buratwereka uko bishimiye ubwiza bw’igihugu cyacu n’uko inama yagenze.”

“Icyifuzo cyanjye ni uko Sena yashimira ku mugaragaro Perezida wa Repubulika watorewe kuyobora Commonwealth mu myaka ibiri iri imbere, tugashimira n’inzego z’umutekano n’abandi bose bagize uruhare kugira ngo CHOGM igende neza.”

Senateri Uwizeyimana Evode ari mu bahise bashyigikira icyo gitekerezo. Yavuze ko no mu gihe inama yari yamaze gutangira hari abari bagikomeje kugaragaza ko itazaba bityo kuba yaragenze neza ari ikintu cyo kwishimira.

Ati “Ahantu hose tuzi izi nama zagiye zibera usanga zaragiye zinengwa uburyo ziteguye. Ni ikintu cyo kwishimira nk’abantu bahagarariye abaturage. Kugeza n’inama irimo kuba hari abari bagitega u Rwanda iminsi bavuga ko itanashoboka; ngatekereza ko dukwiye kwishimira ko dufite ubuyobozi bushoboye.”

Yongeyeho ati “Ibintu byinshi abantu bajyaga bavuga hari abayobozi b’ibihugu bikomeye ku isi babisomaga mu itangazamakuru ariko ngira ngo ubu uko bazi u Rwanda nyuma ya CHOGM bitandukanye n’uko baje baruzi.”

Senateri Mureshyankwano Marie Rose yavuze ko ibyiza byavuye muri CHOGM badakwiye kubiceceka kuko bifite agaciro gakomeye kandi bifite inkomoko mu miyoborere myiza ya Perezida Kagame.

Ati “Ubudasa bw’u Rwanda bwongeye kwigaragaza. Twarishimye cyane n’abaturage barishimye, abayitabiriye barishimye kandi yageze kuri byinshi. Numva bikwiye ko nk’abasenateri twashimira cyane Perezida Kagame, ubwitange, umuhate n’urukundo rudasanzwe ayoborana iki gihugu.”

Senateri Kanyarukiga Ephrem ku ruhande rwe, yavuze ko kuba u Rwanda ruyoboye Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, rukongera guhita rugirirwa icyizere cyo kuyobora na Commonwealth badakwiye kubiceceka.

Senateri Jean Pierre Dusingizemungu we yavuze ko ari amateka mashya ya Afurika yiyanditse hashingiwe ku buryo CHOGM yagenze.

Ati “Abanyarwanda n’isi yose babonye ko ibyo Perezida Kagame avuga yerekana ko dukwiye gukorera hamwe, tukareba kure ndetse tukabazwa ibyo dukora, atari ibyifuzo gusa, ko u Rwanda rwabishyize mu ngiro. Numva nk’urwego rwa Sena dukwiye gushima Perezida wa Repubulika n’abamufasha bageze kuri iyo ntambwe.”

Mu bwumvikane busesuye, abasenateri bemeje ko, Sena igiye gutegura ubutumwa bwo gushima ikazabushyikiriza Umukuru w’Igihugu.
dsc_9179dsc_9179_2_52169489391_o_52170006349_o-bf8a0-65c13.jpg

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button