Andi Makuru

Amerika yumva kimwe n’u Rwanda ko FDLR ari ikibazo gikomeye ku mutekano warwo

Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa 20 Gashyantare 2024, zemeranyije n’u Rwanda ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ari ikibazo gikomeye ku mutekano warwo.

Imbere y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye (Loni) gashinzwe umutekano, Ambasaderi w’u Rwanda muri uyu muryango, Ernest Rwamucyo, yagaragaje ko intambara zibera muri RDC zifite imizi ikwiye kurandurwa, hagamijwe gushaka igisubizo kirambye.

Ati “Guha intwaro umutwe w’abajenosideri wa FDLR, abiyita Mai Mai, abacancuro na Wazalendo kwa RDC kugira ngo barwanye abavuga Ikinyarwanda ntabwo bikemura impamvu muzi y’iki kibazo ahubwo bimeze nko kongera amavuta mu muriro.”

“Kurinda uburenganzira bw’abavuga Ikinyarwanda n’abandi ba nyamuke ni inshingano ya RDC. Nk’uko mubizi, kunanirwa iyi nshingano ni ko kwateje umutekano muke mu karere ugiye kumara hafi imyaka 30 mu karere.”

“Biragaragara ko FDLR yamaze kwinjira yose mu gisirikare cya Congo nka gahunda ya Leta kandi ibi byagaragajwe kenshi n’impuguke za Loni. Ibi u Rwanda rubifiteho impungenge zikomeye kuko umutwe wateje impfu z’Abatutsi mu Rwanda barenga miliyoni imwe binjiye mu gisirikare cya Congo. Iki kigomba gukemuka.”

Ambasaderi wungirije wa Amerika muri uyu muryango, Robert Wood, na we yagaragarije Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ko umutwe wa FDLR ukomeje gukorana na Leta ya RDC.

Ambasaderi Wood yagize ati “Amerika isanzwe yamagana ubufatanye buri hagati ya bamwe mu bagize igisirikare cya RDC n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR yafatiwe ibihano na Amerika.”

“RDC igomba guhagarika bwangu ubufasha n’ubufatanye hagati ya FDLR. Twamagana umutwe uwo ari wo wose ukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside kandi turemera ko FDLR ikiri ikibazo gikomeye ku mutekano w’u Rwanda.”

Mu gihe umwuka utari mwiza hagati y’u Rwanda na RDC, Ambasaderi Wood yasabye ibi bihugu kwirinda intambara, bikubahiriza ingamba zo gukemura amakimbirane zashyiriweho i Luanda na Nairobi muri Kenya.

Yasabye Ingabo za MONUSCO gukomeza gufasha Ingabo za RDC kurinda Umujyi wa Goma na Sake binyuze muri ‘Operation Springbok’, mu gihe iyi mijyi ikomeje gusatirwa n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Intumwa ya RDC muri Loni yirengagije impungenge zagaragajwe ku mikoranire y’ingabo z’igihugu cyabo na FDLR, icyakoze agaragaza mu buryo buziguye ko uyu mutwe ari wo muzi w’ikibazo cy’umutekano muke muri Kivu y’Amajyaruguru.

Iyi ntumwa yemeye ko Leta ya RDC ifite inshingano yo kurinda Abanye-Congo bose barimo n’abavuga Ikinyarwanda, gusa ngo ni yo igomba kubikora ubwayo, bidasabye ko hari ikindi gihugu kibyivangamo.

Yagize iti “RDC ntiyakerewe gufata ingamba zo kurinda abavuga Ikinyarwanda aho byari ngombwa hashingiwe ku mategeko. Umuzi uwo ari wo wose w’iki kibazo cy’Abanye-Congo ukemurwa n’Abanye-Congo, bakabikorera mu gihugu cyacu, nta kwivanga kw’amahanga.”

Amerika yashyize FDLR ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba mu 2001. Icyo gihe uyu mutwe witwaga ALiR (Armée pour la Libération du Rwanda). Leta y’u Rwanda irasaba ko wirukanwa ku butaka bwa RDC kugira ngo abawugize batahe.

Ambasaderi Rwamucyo yagaragaje ko ubufatanye bwa Leta ya RDC na FDLR ari bwo bwateje ibibazo mu karere

IGIHE

Inkuru bijyanye

Back to top button