Andi Makuru

Hakuweho ibihano ku bemera kugaragaza imisoro batatanze

Guverinoma y’u Rwanda yemeje iteka rigamije gukuriraho ibihano abantu n’ibigo runaka bifite imisoro bitatanze, ariko bakaza kwemera kugaragaza ibyo birarane n’imyenda biturutse mu bushake bwabo.

Iri ni rimwe mu mateka atatu ya Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kabiri tariki 27 Gashyantare mu 2024, iyoborwa na Perezida Paul Kagame.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa Gatatu tariki 28 Gashyantare mu 2024, Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Pascal Ruganintwali, yavuze ko iri teka “rigamije kugira ngo rifungurire abatinyaga guhanwa kugira ngo baze baduhe amakuru.”

Iri teka riha uburenganzira abasora igihe bumva hari umusoro batishyuye kuba bawushyikiriza Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro kandi ntibahanwe nk’uko byari bisanzwe bigenda, ari nayo mpamvu wasangaga hari abatinya kwirega.

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Pascal Ruganintwali, yavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kubona ko “tumaze igihe duhura n’ikibazo, ukabona umuntu azi ko afite umusoro ariko agatinya kuwuzana kuko awuzanye yaratinze, ubundi itegeko riteganya ko tumuhana.”

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’igihe u Rwanda rwinjiye mu muryango Global Forum ufasha ibihugu guhanahana amakuru mu bijyanye n’imisoro. Ibi bivuze ko u Rwanda rwemerewe kuba rwasaba amakuru y’imisoro y’Umunyarwanda ukorera mu mahanga mu bijyanye n’ay’umunyamahanga ukorera mu Rwanda waba warakoreye ubucuruzi hanze, ariko bufite inyungu mu Rwanda, ubundi rukaba rwasoresha aba bose imisoro bagomba gutanga.

Pascal Ruganintwali ati “Ushobora kuba ufite inzu hanze ukodesha, ubundi wakabaye usorera u Rwanda kuri iyo nyungu ubona. Ushobora kuba ufite ikigo cy’ubucuruzi gikorera mu Rwanda ariko gifite icyicaro gikuru mu Bubiligi, amafaranga ukorera mu Rwanda ukaba wayajyana mu Bubiligi ukatubwira ngo baragusoresheje kandi utarasoze.”

Yakomeje avuga ko iri teka rizafasha abantu bose baba bataratanze ubu bwoko bw’imisoro n’indi itandukanye kuba babimenyesha Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, bakayitanga kandi ntibahanwe.

Ati “Igihe umuntu yumva hari umusoro ataduhaye, mu gihe tutarasaba ibyo bihugu amakuru kuri we, ahabwa amahirwe yo kubitubwira ariko ntitumuhane, kuko n’ubundi turi mu nzira zo kubaza ibyo bihugu.”

Iri teka riteganya ko Umunyarwanda wese cyangwa ukorera mu Rwanda niba hari umusoro yumva atatanze, ariko akaba atarajya kuri gahunda yo gukorerwa igenzura, azahabwa uburenganzira bwo kuba yamenyekanisha umusoro we ubundi akishyura.

Pascal Ruganintwali yavuze kandi ko iri teka kandi rizafasha abantu bamaze gukorerwa igenzura ariko bikaba bitarabashije gutahurwa ko hari umusoro batatanze.

Ati “Buriya abasora baba bafite uburyo bwinshi bwo kuba twanamukorera igenzura ntiturabukwe, uwo rero ashobora kuba inyangamugayo akavuga ngo ndabizi ntawo mwabonye ariko kubera ko natinyaga ko muzampana ntawo nzabahereza. Iri teka rero riravuga ngo niba hari umusoro wumva tutabonye cya gihe twagukoreraga igenzura wuzane uwishyure nta bihano uhabwa nta n’inyungu z’ubukererwe.”

Iki cyemezo kireba ubwoko bw’imisoro itandukanye irimo umusoro ku mishahara y’abakozi, umusoro ku nyungu n’indi.

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro cyatangaje ko muri uyu mwaka w’isoresha wa 2023/2024, cyahawe intego yo gukusanya imisoro n’amahoro bingana na miliyari 2.637 Frw, zihwanye na 52,4% by’Ingengo y’Imari yose ingana na miliyari 5.030,1 Frw.

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Pascal Ruganintwali, yavuze ko iri teka rigamije gufasha abatinyaga guhanwa kubera imisoro batatanze

Igihe.com

Inkuru bijyanye

Back to top button