Ubutabera

Yishe umugore we mu gihe Umuhesha w’inkiko yabagabanyaga imitungo

Iyi nkuru ibabaje yabaye mu masaha y’ikigoroba, ahagana saa kenda (15h00), ku wa Gatatu tariki 18 z’ukwezi kwa Gatanu 2022, mu Mudugudu wa Rukoma, Akagari ka Katarara, Umurenge wa Ntyazo, mu Karere ka Nyanza.

Umugabo witwa Ndahayo Jean w’imyaka 43, akekwaho kwica umugore we Niyonsaba Helarie w’imyaka 36 bari barashakanye mu buryo byemewe n’amategeko ariko bakaba batari bakibana kuko bari baratandukanyijwe n’inkiko, bakaba bari bafitanye abana 3.

Amakuru avuga ko ibi byabaye ubwo Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga Me Runyambo Chritian yazaga kurangiza urubanza rw’aba bombi hakurikijwe ibyemezo by’Urukiko ku butane bwabo, harimo no kubagabanya imitungo. Me Runyambo ngo yarangije akazi ke ajya gukora Raporo y’irangiza ry’urubanza.

Bivugwa ko Umugore wa Ndahayo Jean ari we nyakwigendera Niyonsaba Helarie yaje gusanga Umuhesha w’Inkiko agira ngo amusabe raporo y’urubanza nibwo umugabo we yaje na we kuhamusanga afite umuhoro ahita amutema ijosi aramwica.

Inzego z’umutekano zahise zifata uwo mugabo ajyanwa kuri Sitasiyo ya polisi ya Ntyazo.

Nyuma umurambo w’umugore wajyanwe ku Bitaro ngo ukorerwe isuzuma.

Andi makuru kuri iyi nkuru aracyakusanwa.
source; Umuseke

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button