Andi Makuru

Perezida Kagame na mugenzi we wa Tanzania Mme Suluhu basuye inganda zirimo Maraphones, Volkswagen na Inyange

Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan wagiriraga uruzinduko rw’iminsi ibiri i Kigali , basuye icyanya cyahariwe inganda basobanurirwa imikorere ya zimwe mu nganda zirimo uruteranyiriza imodoka mu Rwanda rwa Volkswagen ndetse n’urwa Mara Phones rukora za telefone zigezweho.

Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Tanzania babanje gusura uruganda rwa Inyange Industries rukorera i Masaka mu Karere ka Kicukiro aho rutunganyiriza amata, ibinyobwa birimo Jus z’ubwoko butandukanye.

Ni uruganda rwatangiye ibikorwa byarwo mu 1997. Mu 2001 nibwo rwatangiye gutunganya amazi mu nganda no kuyashyira mu macupa cyangwa amajerekani yabugenewe.

Inyange Industries rwagiye rwaguka ndetse kuri ubu rumaze kwagurira ibikorwa byarwo mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba aho, ibicuruzwa bya Inyange bisigaye bicuruzwa.

Perezida Kagame na Suluhu kandi basuye uruganda rwa ‘Volkswagen Mobility Solutions Rwanda’ ruteranyiriza imodoka z’ubwoko butandukanye mu cyanya cyahariwe Inganda i Masoro mu Mujyi wa Kigali.

Mu Rwanda hasanzwe hateranyirizwa ubwoko butandatu butandukanye bw’imodoka za Volkswagen zirimo VW Polo, VW Passat, VW Tiguan, VW Teramont na VW Amarok.

Perezida Kagame na mugenzi we wa Tanzania kandi basuye ahakorera uruganda rwa Mara Phones, ari narwo rwa mbere muri Afurika rukora telefoni zigezweho za smartphones.

Ni uruganda rwatangiye gukorera mu Rwanda mu Ukwakira 2019, rufite icyicaro mu cyanya cy’inganda mu Karere ka Gasabo. Rukora ubwoko butatu harimo telefone zo mu bwoko bwa Mara S, Mara Z na Mara X.

Ni telefone zigezweho, zihendutse kandi zijyanye n’ubushobozi bw’Abanyarwanda kuko nka Mara S igura 59,000 Frw mu gihe Mara X1 igura 129,000Frw naho Mara Z ikagura 129,000Frw mu gihe Mara Z1 igura 189,000Frw.

Uruzinduko rwa Perezida Suluhu rwasojwe kuwa Kabiri, rusize u Rwanda na Tanzania basinyanye amasezerano atanu agamije ubufatanye no koroherezanya mu ishoramari n’ubucuruzi.

Amasezerano ibihugu byombi byasinyanye arimo ay’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’itumanaho. Byasinyanye kandi ay’ubufatanye mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi n’amabwiriza agenga ibijyanye n’imiti.

Perezida Kagame nyuma y’isinywa ry’ayo masezerano yavuze ko bigaragaza ubushake bw’ibihugu byombi mu kurushaho guteza imbere umubano ubyara inyungu.

Ati “Gusinyana aya masezerano ni ukwiyemeza ko uru ruzinduko rutuganisha ku musaruro ufatika kandi rukongera kuvugurura ubufatanye n’umubano w’ibihugu byombi.”

Ku ruhande rwa Perezida Suluhu wa Tanzania, we yavuze ko ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame byibanze ku kureba uko ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu byombi bwatezwa imbere kurushaho.
51353770157_3c54-c7960.jpg
51354510771_ffea-5296c.jpg
e73cfpbxib0ha522-0f7b6.jpg

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button