Ubutabera

Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bunamiye Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe ku Gisozi

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta yungirije yibukije Abahesha b’Inkiko b’Umwuga ko inshingano zo kwibuka zigomba kwitabwaho cyane cyane mu banyamategeko cyane ko ngo iyo habaho inzego z’ubutabera zihamye hatajyaga kubaho jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Ibi yabitangaje mu kuganiro cyakurikiye igikorwa cy’Abahesha b’Inkiko basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi mu rwego rwo Kwibuka no Kunamira ku nshuro ya 28, inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Buri mwaka Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga rutegura igikorwa kihariye mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hagamijwe gusigasira amateka no gukumira icyatuma isubira uko cyaba kimeze cyose.

Ni inshingano Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga Me Munyaneza Valerien ahuza n’Umwuga wabo, aho abasaba gutanga ubutabera bwuzuye nk’uko babirahiriye bityo bakagira uruhare mu gukumira ibihembera inzangano mu banyarwanda.
Me Munyaneza kandi yashimangiye ko Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko ruzakomeza gahunda yo gusura Inzibutso za Jenoside no kugira uruhare mu kwimakaza ukuri no gufasha abanyamuryango bashya bakiri bato kumenya amateka no kuyasigasira kugira ngo bizabafashe gukumira ko Jenoside yakongera kubaho ukuri.
president_talking.png

Mu kiganiro yagejeje ku bahesha b’Inkiko b’Umwuga Dr Bideri Diogene yakomoje ku mateka ya mbere ya Jenoside, maze yerekana uburyo repubulika ya mbere n’iya kabiri byari byaramunzwe n’amacakubiri y’amoko byatumaga ikitwa ubutabera kitabaho.
Ubwo yakomozaga kuburyo ubutabera bwagiye buhana abakoze jenoside nyamara ibikomerezwa byayiteguye bikaba byarashoboye guhungira mu mahanga atandukanye, yaboneyeho gusaba Abahesha b’Inkiko b’Umwuga gukomeza gusigasira amateka kugira ngo bagire uruhare mu gutanga ubutabera bwuzuye.
bideri.png

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera akaba n’intuma nkuru ya Leta yungirije, Bwana Mbonera Theophile yashimiye Urugaga rw’Abahesha b’inkiko kubwo guha agaciro iyi nshingano yo kwibuka. Avuga ko nk’abanyamategeko bari mu runana rw’Ubutabera bagomba kwibuka banazirikana ko iyo ubutabera bwuzuye buba bwarashinze imizi mu Rwanda mbere ya Jenoside bitari gushoboka ko ishyirwa mu bikorwa.
ps_talking.png

Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bitabiriye iki gikorwa batemberejwe mu rwibutso ahagaragara amateka yaganishije u Rwanda kuri Jenoside, Jenoside nyirizina, ndetse n’ingaruka zayo. Nyuma Umuyobozi w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko yashyikirije Urwibutso inkunga yo gushyigikira Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button